IYICARUBOZO RIKABIJE KURI GEREZA YA GICUMBI.

Kuva mu kwezi kwa 3/2023 abagororwa bo muri gereza ya Gicumbi bambuwe uburenganzira bwo kugemurirwa amafunguro y’imboga, imbuto n’amata byavaga hanze maze uwari Directeur w’iyo gereza yavuzwe haruguru ariwe SP UWAYEZU Augustin atangira kwinjiza itabi ryinshi ry’igikamba n’urumogi akabigurisha abagororwa afatanyije n’umugororwa ushinzwe umutekano w’abandi bagororwa witwa NTAZINDA Eugène.

Abagororwa babinyoye ku bwinshi dore ko byari imboneka rimwe maze bibatera indwara zikomoka ku mirire mibi (malnutrition) nuko  bimaze kubasesema bafata umwanzuro wo hukubita umuyobozi wa Gereza. Kuwa 14/08/2023 uwo muyobozi RIB yamutaye muri yombi imuziza gukubita, gukomeretsa no kwica urubozo yakoreye kuri Gereza ya Rubavu ubwo yari umuyobozi ushinzwe umutekano kuri iyo gereza hagati ya 2016 na 2019.

Kuwa 20/08/2023 nibwo umuyobozi wasimbuye UWAYEZU ariwe SP NKUSI Emmanuel yagerageje gusubukura ya business ya mugenzi we maze bimubyarira amazi nk’ibisusa kuko abagororwa bahise bamwanjama nk’inzuki maze baramudiha bya nyabyo birangira bamumennye ruseke.

Ku itariki ya 01/09/2023, SP NKUSI Emmanuel nibwo yasimbuwe na SP RUGEYO Janvier w’umuhezanguni ku gahuru. Uyu RUGEYO Janvier akaba ari gukubita agatoki ku kandi ngo yaje guhorera mwenewabo NKUSI Emmanuel wariwe n’imbwa.

Ku rundi ruhande, abagororwa nabo baratsiratsije ngo nihadapfa nyirirugo hazapfa igisambo. Ubu kuri iriya Gereza ya Gicumbi haratutumba umwuka mubi kuburyo hatagize igikorwa mu maguru mashya, leta yazashiduka amazi yarenze inkombe.

Byanditswe na Jean Pierre
Kigali,
None kuwa 6/9/2023