Kagame abona politike ya Amerika ku Rwanda n’akarere nk’uburyarya

Perezida Paul Kagame abona politike n’umubano wa Amerika ku karere no k’u Rwanda nk’uburyarya no gushaka inyungu zayo gusa, nk’uko bivugwa n’umunyamakuru uvuga ko baganiriye mu cyumweru gishize mu kiganiro n’abandi banyamakuru batumiwe na leta y’u Rwanda.

Steve Clemons w’ikinyamakuru Semafor cyo muri Amerika avuga ko yabwiwe na Perezida Kagame ko mu makimbirane hagati ya DR Congo n’u Rwanda, Amerika ijya ku ruhande rwa Congo kubera inyungu ihafite.

Uyu munyamakuru asubiramo Kagame agira ati: “Kugira ngo bidatuma Congo ijya ku Bushinwa ugomba kuyibwira ibintu byiza. Ntibigomba kuba ari ukuri. Ntibigomba kuba atari byo.”

Steve avuga ko Kagame atekereza ko Amerika ikorana n’u Rwanda nk’ikintu “gitekerezwaho nyuma”.

Avuga ko Kagame yabwiye aba banyamakuru ko Brig-Gen Andrew Nyamvumba aheruka gufatirwa ibihano na Amerika mu kutarakaza DR Congo kuko ishobora guhindukira ikajya ku Bushinwa kure ya Amerika mu guhatanira amabuye y’agaciro y’imbonekarimwe ya Congo.

Yongeraho kandi ko no mu kibazo cya Gabon na Niger, Abanyamerika n’Abafaransa ngo bahangayikishijwe kurushaho no kumenya niba amabuye y’agaciro bakeneyeyo azakomeza kubageraho, ko mu by’ukuri batitaye ku mibereho myiza y’abatuye ibyo bihugu.

Amerika ifata leta y’u Rwanda nk’ihonyora uburenganzira bwa muntu, ibyo Kagame muri icyo kiganiro yavuze ko “ari nka byendagusetsa”, nk’uko uwo munyamakuru abivuga mu nyandiko ye.

Leta ya Washington kandi ishinja iya Kigali gufasha inyeshyamba za M23 muri DR Congo, ibyo Kigali yakomeje guhakana ko ntaho ihuriye n’uwo mutwe.

Umubano w’u Rwanda na Amerika mu gihe gishize wajemo igitotsi kurushaho ubwo Kigali yafataga, mu buryo butavugwaho rumwe, igafunga Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo kuba muri Amerika.

Ku gitutu cya Amerika n’umuhate wa Qatar, u Rwanda rwemeye kurekura Rusesabagina atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe.

BBC