Jean Daniel Mbanda hagati y’urupfu n’umupfumu!

Bwana Jean Daniel Mbanda

Ibikorwa byo kugerageza gukura mu nzira abakandida basa nk’abafite ingufu zabangamira itsimbarara ku butegetsi bya Perezida Kagame birakomeje.

Mu minsi ishize benshi mwabonye ibyakozwe n’inzego z’ubutasi za Leta y’u Rwanda zigamije gutesha agaciro umwari Diane Shima Rwigara zitangaza amafoto y’amatekinikano agerageza kumusiga icyasha ariko icyo gikorwa kikaba cyarakubise igihwereye kuko ababonye ayo mafoto aho kugaya Diane Rwigara ahubwo bagaye uwayatangaje ku buryo hari na benshi batigeze bata n’umwanya wabo mu kwibaza niba ayo mafoto ari ay’ukuri cyangwa ari amacurano kuko bumvaga ibikorwa byo kwiyamamaza bya Diane Rwigara ntaho bihuriye n’ayo mafoto. Icyavuyemo n’uko Diane Rwigara yahise aba ikirangirire kw’isi hose kandi ahenshi bagaya abashyize ayo mafoto ku karubanda.

Tuvuye ku bya Diane Rwigara, mu minsi mike ishize hasohotse inkuru mu kinyamakuruu Rwanda igihe.com, iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti: Jean Mbanda yageze mu Rwanda ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu abivamo muri iyi nkuru hagaragaramo uburyo Bwana Jean Daniel Mbanda yisubiyeho akareka icyemezo yari yafashe mu minsi ishize cyo kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda.  Ndetse ahindura imvugo mu kanya nk’ako guhumbya.

Si ibyo gusa kuko muri iyo nkuru hari amagambo yanditse avuga ko Bwana Mbanda adashobora kurwanya cyangwa kugaragaza ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame ndetse icyanabaye akarusho n’uko habayeho kwibasira abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda nka Bwana Faustin Twagiramungu na Gen Kayumba Nyamwasa bagawa ko ngo bahemutse ngo bagatatira icyizere bari bahawe na Perezida Kagame.

Icyatangaje abantu cyanababaje benshi nkeka ko no muri abo Bwana Mbanda arimo n’uburyo amagambo yavuzwe na Bwana Mbanda yatangajwe igice ndetse agahita ahindura itumbero bityo bigatera akababaro benshi ndetse hakagira ababona Bwana Mbanda nk’umututsi w’umuhezanguni wanga abahutu.

Mpamya ndashidikanya ko ibi byakozwe nkana n’ikinyamakuru igihe.com kuko cyatangaje igice Bwana Mbanda avuga ku bahutu ariko igice avuga ku batutsi ntibagitangaza. Nyamara bikojeje ubusa kuko ayo magambo Bwana Mbanda akunze kuyavuga asubiramo ibyo ngo Ise yamubwiye ku buryo hari benshi bari barumvise aya magambo mbere ndetse bakayafata n’amajwi!

Nahisemo igice cy’ikiganiro Bwana Mbanda yagiranye n’umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi mu minsi ishize.

Nyuma y’izi nkuru zivuguruzanya ubwanditsi bwacu bwagerageje gukora iperereza ku cyihishe inyuma y’ibi yose.

Amakuru twashoboye kubona ava mu bantu bari hafi ya Bwana Mbanda aravuga ko Bwana Mbanda yashegeshwe bikomeye n‘iyicwa rya muramu we Christine Ilibagiza bidashidikanywaho ko yari umwe mu bari kumufasha mu gikorwa cyo kwiyamamaza. N’ubwo bwose abitwa ko bamwishe batawe muri yombi bivugwa ko byari ubujura hari benshi batarashira ingingimira babona ko ukwirega bashize amanga kw’abavuga ko bishe Christine Ilibagiza bigaragarira benshi nk’itekinika!

Andi makuru twamenye ni uko Bwana Mbada muri iyi minsi amaze igihe ari ku nkeke y’igitutu cy’inzego z’iperereza z’u Rwanda ndetse n’abandi bantu benshi baziranye nawe tudasize n’abo mu muryango we bafite ubwoba bw’uko yabateza ingorane.

N’ubwo bwose Bwana Mbanda azwi nk’umuntu ubundi udapfa gutebwa ubwoba mu buryo bworoshye ariko kuri iyi nshuro yasanze amazi atari ya yandi ku buryo yahisemo guhindura imvugo kubera ko yaje gusanga uretse n’ubuzima bwe bwite hari benshi mubamuri hafi bashoboraga kwibasirwa mu gihe Bwana Mbanda yakomeze kuvugisha inani na rimwe.

Nabibutsa ko Bwana Mbanda mu minsi ishize yatinyutse kuvuga ku mugaragaro ko muri Genocide yo mu 1994 yakijijwe na Colonel Théoneste Bagosora ndetse yanatangaje ku mugaragaro ko ngo nyuma yo gusoma inyandiko mvugo y’urubanza rwa Colonel Bagosora yibaza impamvu Colonel Bagosora afunze kuko ngo mu nyandiko zose z’urubanza yashoboye gusoma nta kintu yasanzemo gifatika cyatuma Colonel Bagosora yaba afunze ubu.

Marc Matabaro

 

1 COMMENT

Comments are closed.