KAGAME ARAMUTSE ATIGOMWE MANDA YA GATATU ASHOBORA KUZASIGA U RWANDA INYUMA Y'UKO YARUSANZE.

Mu gihe manda ya kabiri ya Paul Kagame isigaje amezi atarenga 20 ngo irarangire ,hakomeje kugaragara bamwe mubanyamshyaka afatanyije na FPR bahamagarira abanyarwanda ko bagomba guharanira ko Itegeko nshinga ry’ u Rwanda ryatowe mumwaka w’ i 2003 ryahinduka kubera ko ingingo y’ 101 y’iryo tegeko itemerera Paul Kagame kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nka Prezida.

Iyo ngingo ikaba ibivuga itya: “Prezida wa Repubulika atorerwa manda y’ imyaka irindwi .Ashobora gutorwa inshuro imwe.Nta na rimwe umuntu yemerewe gutorerwa manda zirenze ebyiri kumwanya wa Prezida wa Repubulika”.

Mu Rwanda rero biragaraga neza ko haramutse hubarijwe iyi ngingo y’101 y’iryo tegeko nshinga rigenderwaho muri iki gihe nk’uko ribiteganya Paul Kagame ntayindi nzira yindi asigaranye yo kugira ngo yongere yiyamamaze.

Ariko nk’uko byakunze kugaragara mubanyapolitiki bo mu Rwanda benshi batandukanye mu isura ariko atari ku mashyaka kuko bose baba babarizwa muri FPR ahubwo bakagenda bagira imitaka bitwikira bakayitirira andi mashyaka. Aha twavuga nka PSD,PL,PDI,PDC,PSR,PPC…..n’andi ubu biragaragara ko bahagurukiye gusubizaho Kagame Paul ngo azitoze nka Prezida w’ u Rwanda.

Igitangaje rero si uko Ishyaka FPR ryakongera rigatanga undi mu kandinda wakwiyamamariza umwanya wa Prezida ahubwo ikibazo gikomeye ni ukubona andi mashyaka aho kwamamaza abayoboke b’ amashyaka yabo bamamaza umuyoboke w’irindi shyaka riyoboye andi ariryo FPR .

Ibi bikaba bigaragara neza ko mu Rwanda ntayandi mashyaka ahaba. Ibi bigatuma njye nsanga byakabye byiza ayo mashyaka y’icyitiriro avuyeho hagasigara nyine FPR nk’uko n’ ubundi byigaragaza.

Ibi rero bikorwa mu Rwanda bikaba bikomeza gushimangira uko Kagame Paul ari umutegetsi w’ umunyagitugu wawundi ariwe wumva ko agomba kuba ariwe muyobozi wenyine w’ igihugu .
Hari abemeza ko FPR yaba ifite abayoboke benshi kandi batandukanye ndetse bafite n’ ubushobozi burenze ubwa Kagame Paul bwo kuba bayobora igihugu ariko kubera ubwoba Kagame yababitsemo uwatinyuka gushyira ijwi hejuru yakwisanga iruhande rw’ umusaraba.
Ahandi hatera kwibaza cyane ni aho usanga abashyigikiye Kagame ko yakongera kwiyamamaza nta n’ isoni badatinya kwemeza ko Kagame ariwe wenyine ushoboye.
Ese baba bamugereranya nande ko kuva ku italiki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza ubu ariwe wenyine utanga umwanzuro wanyuma bityo Rwanda rukayoborwa uko abyifuza, akaruyobora nkaho ari itungo rye.

Hari undi muntu se w’ undi wigeze ayobora Kagame Paul ari kuruhande bityo bakaba ariwe bamugereranya nawe?

Gusa njye mbona ababivuga atari uko bakunda Kagame cg u Rwanda ahubwo ni babandi bashoboye kurira kuri Kagame Paul baba bafite ubwoba ko avuyeho batabona uko bakongera kwiba cg amakosa bakoze bakaba batakongera gukingirwa ikibaba.

Nta muntu waba atunzwe n’ ubwenge,ubumenyi cg ubushobozi bwe wagombye kumvako abayeho kubera Kagame.

Uyu Kagame agiye kumara imyaka hafi 21 ayobora.Ariko mbere yaho u Rwanda rwabagaho kandi na nyuma ye ruzakomeza rubeho ninacyo abantu bagomba kwiyumvisha akaba ari nacyo bashyira imbere.
None se ubu Kagame apfuye ntabwo u Rwanda rwabaho cyane ko gupfa byo ari itegeko kuri buri kiremwe cyavutse?

Ariko njye nagerageje gusesengura biriya bivugwa ndetse n’ababa babivuga ngerageza gushakisha amakuru y’uko babayeho mbere yo kumenya Kagame n’uko bariho ubu ndetse n’ imyanya barimo mpita nanzura ko bashuka Kagame kandi ko batanamukunda bataretse n’ u Rwanda.

Ubundi umuntu yongezwa iyo yakoze neza kugirango arusheho kurusha kuzamura intera yibyo yakoraga.

Ubundi buryo bubaho ni uburyo bwo kugira ngo umuntu ashobore gukosora ibyo atakoze neza bitewe n’ impamvu zitandukanye zirimo nk’ uburwayi,igihe cyamubanye gito cg impamvu zaje zitunguranye akabura ubushobozi bwo gukora ibyo yagombaga gukora mugihe gikwiriye.

Dushingiye kuri izi mpamvu rero biragaragara ko Kagame we ntaho agaragara.

Mbere na mbere iyo ukoze ijanisha ukareba ibyo yakoze i Rwanda urasanga ibibi byarabaye byinshi kurusha ibyiza.

FPR ayobora itera yavugako igamije kuzana demokarasi mu Rwanda none Kagame yayisimbuje igitugu.

Nta shyaka cg umunyapolitiki wemerewe kuhaba atemera ibintu uko Kagame cg FPR babyemera.

Ibyo nibyo byafungishije Mushayidi Déogratias,Dr.Niyitegeka Théoneste,Ingabire Umuhoza Victoire,Ntaganda Bernard n’ abandi … Ndetse hari n’abo byahitanye batangira ingano n’ubu imigambi mibisha ikaba igikomeje.

Yavugaga ko ije kugira ngo mu Rwanda hashobore kubahirizwa uburenganzira bw’ Ikiremwamuntu.

Kagame ageze ku butegetsi yaranzwe no guhonyora bwa burenganzira yavugaga ko aharanira ndetse na yamiryango yashakiraga ubwo ubwo burenganzira yarayishenye ayiteza intimba itazashira.

FPR yavugaga ko ije guca ubuhunzinone ubu umubare w’ impunzi z’ abanyarwanda wiyongera buri munsi.

Si nibyo gusa kuko ubu hasigaye hahunga abo mumoko yose mugihe byibura kuri Leta za mbere zari zarabanjirije FPR hahungaga abo mubwoko bumwe.N’ubwo nabyo bitari ngombwa kuko ntawe ugomba kuzira ubwoko bwe ngo bitume ameneshwa mugihugu cye

FPR yavugako ije gushyiraho ubuyobozi bw’igihugu kigendera ku mategeko none amategeko mu Rwanda yasimbuwe amabwiriza ngo aturutse i Bukuru.

Aho i Bukuru ni kwande ko tuziko Prezida w’ u Rwanda ariwe mukuru mubuyobozi bw’ Igihugu?

Ubwo se si kwa Kagame ko ariwe Prezida w’ u Rwanda muri ikigihe?

U Rwanda rusigaye rwarabaye igihugu aho ubwenge n’ ubumenyi hasimbujwe ubufuni n’ amapeti.

Ubunyamugayo n’ ubupfura bisimbuzwa gutekinika no gupanga (kugambana)

Abandi bambikwa amadarubundi birirwa bavuga ngo Kagame yazanye amajyambere?

Abo bayavuga baba bagarukiye i Kigali ndavuga mu mugi rwagati kuko si Kigali yose.

Aha umuntu akibaza ese u Rwanda rugarukira i Kigali n’ubwo atari yose itunganyijwe?

None se hari aho amajyambere yaba atana n’ ubuzima bwiza? None i Rwanda ivunja riravuza ubuhuha!

Ikizwi n’uko ariya mazu yirirwa agaragazwa ku mafoto na televiziyo ari umutungo w’abantu bacye cyane ,bamwe abantu bajunze kwita abo mu kazu bafite icyo bahuriyeho na Kagame haba mu rwego rw’ umuryango cg mu rwego rwakazi.

Abo bose kandi ntibagera 0.5% by’ abaturage batuye u Rwanda kuko igihugu gituwe n’ abagera kuri miliyoni 11 zisagaho gato.

Iyo miturirwa ikaba yarubatswe mu mafaranga yanduye nakwita amafaranga akomoka ku byaha binyuranye nk’ubusahuzi,ubwicanyi n’ibindi.

Aba bantu rero ntabwo amafaranga bubakijishe ari ayo bagiye babona munzira nyazo ni ayo bavanye muri kwa gutekinika (Kurimanganye) kuranga Leta y’ u Rwanda aho bahimba imibare bamara kubona imfashanyo bakavanamo cya kinyuranyo batekinitse bakayisaranganya asigaye akaba ariyo bashyira mucyo bita ingengo y’ imari y’ igihugu.

Andi ni aturuka mu mfashanyo zihabwa igihugu cyane cyane inkunga cyahawe mugihe cyari kikiva mu ntambara ndetse na jenoside izo nkunga zikaba zari zigamije gusana ibyangijwe n’ iyo ntambara.

Nyamara kugeza ubu abenshi mu barakotse jenoside ntibarabona aho bacumbika cg ngo bavuzwe nk’uko byagombaga kandi imfashanyo zaratanzwe bihagije .

Ntibyakozwe rero kubera ko amafaranga menshi yaruhukiraga mumifuka ya babandi bagize kakarwi gakuriwe na Kagame.

Hari andi yaturutse kuminyago yaturukaga kuntambara u Rwanda rwari rwarateje muri Zaire kugeza ihindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Twakwibaza tuti niba se Kagame atarashoboye kugira icyo akora ngo azamure ubukungu afite amafaranga yaturukaga aho hose mvuze mugihe kandi bigaragara ko ay’iminyago yo byarangiye byongeye kandi ko asubiye muri Congo byaba arirwo rupfu rwe, naho ayari ateganyijwe gusana akaba yaratewe imirwi ku buryo asigaye ku gipimo kitarenga 20 ku ijana kuburyo umuntu yavuga ko hasigaye gusa intica ntikizeayo gufasha ku ngengo y’ imari y’ igihugu ubwo ibyo abumva ya kongera kuyobora u Rwanda bamutezeho iki muby’ukuri?

Ko yari afite ingufu zose zaba iza gisirikari,iza gipolisi ndetse ariwe ushyiraho abayobozi bose b’ igihugu kugeza kumuyobozi wa Nyumbakumi n’uw’umudugudu yavuga ko yabujijwe n’iki kurinda umutekano w’ abaturage ahubwo bakicwa abandi bagatuzwa muri za gereza?

Ese nk’ abantu bapfuye mugihe yayoboraga kandi abenshi bakaba baragiye banicwa n’ inzego ayobora azabazura?

Ibi byo ntibishoboka kuko na Yezu bajya bavuga kandi ari umwana w’ Imana ntiyabishoboye !

Nkaba nsanga mugihe Kagame n’ abamushyigikiye bakomeza kunangira itegeko nshinga ryo muri 2003 ntiryubahirizwe Kagame akongera kwishyiraho mukuyobora u Rwanda, ngendeye kukababaro, agahinda, ivangura rishingiye ku bwoko ,uturere, imitungo n’ imibereho, kuniganwa ijambo kubenegihugu ndasanga abanyarwanda badakwiye gutinda guhaguruka guharanira uburenganzira bwabo .

Ntakindi cyavamo uretse amahano aruta ayabaye mu mwaka w’ 1994. Uretse ko buri wese muri twa akwiye gusaba Imana kugirango ntibikabe ukundi.

Kagame asigaranye amahirwe abiri yatuma amaraso atameneka.

1.Kureka kwiyamamriza manda yagatatu itegeko nshinga ntirisubirwemo kunyungu ze bwite bityo na opposition yashobora kwibona mumatora yo mu mwaka w’ 2017 ;

2.Guteranya inama y’ umushyikirano(DIRHI) abanyarwanda bose bibonamo bakigira hamwe uko mu Rwanda rwayoborwa kuko nta munyarwanda ukunda u Rwanda kurusha undi.

Jean Damascène Ntaganzwa