Kagame yaba agiye kongera kuba Visi Perezida na Ministre w’ingabo?

    Mu mpera z’icyumweru gishize i Gabiro mu kigo cya gisirikare gihari harangiye umwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda.

    N’ubwo bwose ku murongo w’ibyigwa hariho ibijyanye n’ubukungu cyane cyane intego yo kugera ku madorali 1240 ku muturage ku mwaka mu mwaka 2020, ariko havuzwe n’ibibazo bijyanye na politiki ndetse hanatangwa ibitekerezo.

    Ku bijyanye n’igenda rya Perezida Kagame ubwo azaba arangije manda ye ya kabiri mu 2017, abayobozi bari muri uriya mwiherero bageraga kuri 300 ngo basanze u Rwanda rugikeneye umusanzu n’imbaraga bya Paul Kagame nyuma ya 2017.

    Abasenateri batatu bari muri uwo mwiherero bari barasabwe n’ubuyobozi bukuru bwa FPR kwiga ku kibazo kijyanye n’uko bizagenda mu gihe manda ya kabiri ya Perezida Kagame izaba irangiye mu 2017 (bivugwa ko abo basenateri ari Tito Rutaremara, Antoine Mugesera na Joseph Karemera), batanze igitekerezo cy’uko Perezida Kagame yakongera akaba Visi-Perezida wa Repubulika akaba na Ministre w’ingabo nk’uko byari bimeze hagati ya 1994 na 2000.

    Kuri benshi nta gitangaza kirimo kuko bizwi ko icyo gihe uwari Perezida wa Repubulika Bwana Pasteur Bizimungu atari we wari ufite ubutegetsi ahubwo ubutegetsi bwose bwari mu maboko ya Paul Kagame.

    Ngo byaba biteganijwe ko hagiye gutegurwa uburyo bwo guhindura itegeko nshinga ryo mu 2003, hagashyirwamo ingingo zatuma hashyirwaho umwanya wa Visi Perezida wa Repubulika, ngo iryo tegeko nshinga rishya rishobora kuzemezwa biciye muri kamarampaka yaba mu mpera za 2015 cyangwa intangiriro za 2016.

    Kwemera guhara umwanya wa Perezida wa Repubulika ni ibintu bishobora kugorana kuri Perezida Kagame wari umaze kuremara kubera inyungu nyinshi akura muri uriya mwanya cyane cyane birimo no kumurinda ubutabera mpuzamahanga n’ubw’ibihugu nka Espagne n’u Bufaransa, umuntu akaba yakwibaza niba ubudahangarwa bwa Perezida wa Repubulika na Visi Perezida wa Repubulika azaba abufite ku rwego mpuzamahanga.

    N’ubwo bwose hari benshi bashyigikiye Perezida Kagame bakoze iyo bwabaga ndetse banitwaje abaturage ngo itegeko nshinga rihindurwe ku buryo Perezida Kagame ashobora kwiyamamaza manda ashaka zose, hagaragaye ko hari benshi babirwanyije kugera no ku bantu benshi bashyigikiye ishyaka FPR, icyo gitutu rero wasanga ari cyo gitumye hagiye gucibwa uriya muvuno dore ko ku rwego mpuzamahanga bitaba ari ubwa mbere bibaye, nko mu Burusiya Perezida Poutine yavuye ku mwanya wa Perezida aba Ministre w’intebe, maze nyuma ya manda umwe arongera aragaruka ubu ni Perezida wa Repubulika!

    Marc Matabaro

    Comments are closed.