Kagame yaciye amarenga yo kudakomeza gukorana na ARSENAL

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Perezida Paul Kagame usanzwe azwi nk’umufana ukomeye wa Arsenal, akaba anayoboye igihugu gitera inkunga ikomeye iyi kipe, yakoresheje imvugo ikarishye irimo ubukana, yo kutishimira uburyo iyi kipe ARSENAL yo ku mugabane w’u Burayi ikomeje gutsindwa n’aho bidakwiye, anakangurira abafana kudakomeza kubyihanganira. Yagize ati : “Ntidukwiye kwemera ubu bugwari … Impinduka yaratinze cyane”

Ubu burakari yabugize ubwo ikipe ARSENAL yo mu Bwongereza yatsindwaga na Brentford ibitego 2  ku busa, mu gihe nyamara iyi kipe yayitsinze isanzwe izwi nk’imwe mu zoroheje cyane kandi zitanafite amikoro ku rwego rwo kuba yakoma mu nkokora ikipe y’ikigugu nka ARSENAL.

Mu butumwa bwe yatangiye agira ati: “Ibi ni iki? Ni umupira w’amaguru!!  Ni ugutsindwa kwa Arsenal. Brentford yagombaga gutsinda kandi yabigezeho. Dushyize iby’umukino ku ruhande, Arsenal n’abafana ntidukwiye kumenyerezwa ibisa bitya…OYA !!!  Ndabivuga nk’umwe mu bafana b’imena ba Arsenal. Impinduka yaratinze cyane pe!”

pastedGraphic.png

Perezida Kagame ntiyarekeye aho, ahubwo mu kugaragaza ko agaya imyitwarire ya Arsenal imeze nk’ikora umukino w’urusimbi yakomeje agira ati: “ Ni urugamba rumaze imyaka isaga icumi, tumanuka tumanuka kugera kuri uru rwego! … Kuki tutagira gahunda yatanga umusaruro nyawo?? Kimwe mu bigomba kwitonderwa ni uburyo twitwara ku isoko – Uko duhitamo abakinnyi bo kutugeza ku ntego. Imigenzereze yo gushakisha nta mpinduka ishobora kuzana “.

pastedGraphic_1.png

Ubwo yandikaga ibi byose kandi, biragaragaza ko umujinya wa Paul Kagame ariko warushagaho kuzamuka. Ubutumwa bwe yabushoje atya: “Ntidukwiye kubabarira cyangwa ngo twemere ubu bugwari. Ikipe igomba kubakwa mu ntumbero yo gutsinda, gutsinda, gutsinda… ku buryo n’iyo twatsindwa byaba nk’ibitunguranye. Nzi neza ko twese tuzi uwo ibi biremerera cyane kurusha abandi. Ndizera ko na bo babizi cyangwa se nibura bakaba banabyemera”

pastedGraphic_2.png

Kuba Perezida Paul Kagame yanditse amagambo akarishye atya ntibyagaragaye nko kutishima k’umufana gusa, ahubwo abakurikirana ibintu hafi babibonyemo amarenga yo kugana ku isozwa ry’imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda na ARSENAL.

Muri gahunda yitiriwe ubukerarugendo, Leta ya Kagame yishyuye Arsenal amafaranga agera kuri miliyari 41 mu Manyarwanda (Asaga gato miliyoni mirongo itatu z’Amapawundi), ngo iyi kipe ijye yambara ikirango cya Sura u Rwanda / Visit Rwanda” ku kuzigira cy’ukuboko, mu mikino yakiriye.

Nubwo bigoye cyane kumeya umusaruro ibi byaba byaragize ku bwiyongere bw’abasura u Rwanda, ikizwi neza cyo ni uko ari icyemezo cyagendeye cyane ku mabwiriza y’amarangamutima ya Kagame, hakaba n’ababisesengura bemeza ko yabivanzemo ubufana no kwigaragaza.

Kuba bizwi ko uyu mushinga wo gutera inkunga Arsenal ari uwa Kagame kurusha uko ari uw’igihugu, ni nabyo bituma uburakari bwe bwaragaragariye abatari bake nk’inzira iganisha ku iherezo ry’urugendo ry’uyu mushinga, ndetse amakuru y’ibanga ava muri RDB akaba agaragaza ko batangiye gutegura inzira yo gusoza uru rugendo.

N’ubwo u Rwanda rushora aka kayabo, iyi gahunda ntiyahwemye kunengwa haba imbere mu gihugu  no hanze yacyo, kuko u Rwanda rumaze imyaka isaga 25 ruri mu bihugu 20 bikennye kurusha ibindi ku Isi, rukanengwa gushora amafaranga mu bidafitiye umuturage akamaro.

Hafatiwe ku buryo u Rwanda ruyobowe muri iki gihe, ibitekerezo bwite bya Kagame ntibitandukanywa n’amategeko, kuko akenshi binubahirizwa kuruta uko amategeko yanditse mu bitabo by’amategeko by’u Rwanda yubahirizwa.