Yanditswe na Frank Steven Ruta
Nyuma y’impungenge zikomeye zo gutinya intagondwa za Kiyisilamu (Islamic State/Etat Islamique) bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, Igisirikare cy’u Rwanda cyabahumurije kigaragaza ko cyiteguye guhangana mu buryo bwose n’ibitero bya IS aho bayaba biturutse hose.
Ihumure rya Leta y’u Rwanda muri rusange n’iry’igisirikare cy’u Rwanda by’umwihariko kuri iki kibazo ryumvikanye mu ijwi ry’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga, mu butumwa yageneye Radio BBC y’Abongereza.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko nta bwoba Abanyarwanda bakagombye kugira.
Impungenge Abanyarwanda n’abaturarwanda bagize zatewe no kuba mu minsi itatu ishize ikinyamakluru cya Leta ya Kiyisilamu cyarasohoye ubutumwa bwibasira Leta y’u Rwanda, aho itungwa agatoki mu guhohotera abasilamu bo muri Mozambique binyuze mu bitero yabagabyeho.
Ibi byakozwe mu buryo bw’icengezamatwara (propaganda) bwiswe “u Rwanda igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu, kirimo guhohotera abaturage b’abayisilamu”. Iki kinyamakuru cya Etat Islamique gisanzwe gisohoka buri cyumweru, mu numero yacyo iheruka nibwo cyanditse aya magambo, nubwo nta bikorwa byihariye cyagaragaje biteganywa ku Rwanda, kikaba kitanagaragaza amabwiriza yo ari yo yos eyaba yarahawe abayoboke ba Islamic State ngo babe bakwibasira u Rwanda.
Cyakora mu Rwanda, hari abahise bagaragaza ko bahungabanyijwe n’ubu butumwa bwa Islamic State kuko babifata nk’impuruza bahawe ko isaha n’isaha bashobora gukorerwaho ibitero by’ubwiyahuzi n’ubundi bugizi bwa nabi bunyuranye, mu gihe cyose abagize IS bagaba mu Rwanda ibitero by’icyo bita intambara ntagatifu. Bamwe mu Banyarwanda ntibatinye kugaragaza ko bititondewe bazagabwaho ibitero nk’ibyo Al-Shabab yagabye mu murwa mukuru wa Kenya ubugira kabiri, bigasiga ubuhamya bubi bwakangaranyije Abanyakenya, igihugu kigashyirwa mu bihe bidasanzwe.
Mu butumwa bwanditse umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yahaye BBC ubwo yamubazaga uko u Rwanda ruzitwara imbere y’ibi bitero biramutse bibayeho, Col Ronald Rwivanga yagize ati: Ni ikibazo twiteguye gukemura” . Yabishimangiye mu yandi magambo agira ati: “Ni gute twaba twiteguye kohereza ingabo mu yandi mahanga mu gihe tudashoboye kwirinda [ubwacu]. Ntibyaba byumvikana.”
Abasirikare b’u Rwanda n’abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Mozambique mu rugamba barwanamo n’umutwe w’abakora iterabwoba, u Rwanda rufatanyije na Mozambique bakaba batangaza ko bambuye inyeshyamba uduce twinshi, n’icyicaro gikuru cyazo kikaba cyarafashwe.
Abayoboye Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bavuze ko urugamba rutararangira, ko barukomereje ku guhiga inyeshyamba aho zahungiye.