“Karenzi wacu”!: Iyi mvugo izarangira nyuma yo kuyivuga inshuro 40?

Mu 2015 ubwo. bamwe mu banyarwanda basabwaga n'ubutegetsi kwigaragambya basaba ko Karenzi Karake arekurwa.

Muri iki gitekero cyanjye ndagaruka ku magambo yagiye avugwa n’abamaganaga ifatwa rya bamwe mubayobozi ba leta ya Kigali guhera kuri Rose Kabuye. Nyuma y’aho Generali Karenzi Karake afatiwe ntibyatinze leta ya Kagame iba isutse abantu mumihanda aho ndetse banafite gahunda ngo yo kuzaguma kuri ambasade y’Abongereza kugeza Karenzi arekuwe.

Kugirango ntangire igitekerezo cyanjye reka mpere ku kibazo nibaza kigira giti: Ese abanyarwanda bahatirwa kwigaragambya bamagana ubutabera mpuzamahanga bazabikora unshuro 40?

Impapuro zashyiriweho gufata bamwe mu basirikari 40 bahose araba RPA ku byaha by’ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda, abesipanyole ndetse nabo muri Canada zifite agaciro gakomeye kubanyarwanda batigeze babona ubutabera kuva leta ya Kagame yafata ubutegitsi. Tuzi neza ko urukiko rwa Arusha (ICTR) rwarobanuye abishe n’abishwe buha igice kimwe cy’abanyarwanda ubutabera ariko cyirengagiza ikindi igice. Abanyarwanda, impuguke mpuzamahanga zirimo Prof Filip Reyntjens bagiye bagaragaza ko ubwicanyi bwakozwe na RPA bukwiye guhanwa ariko kubera ko hari ibihugu bikomeye byaribishigikiye leta ya Kagame byabaye iby’ubusa.  Mubyukuri  abanyarwanda bakwiye kumenya ko ubutabera bwigenga kandi bufite akazi ko guhoza buri munyarwanda wese butarobanuye nkuko leta ya Kagame ibikora.

Ubwo ubutabera bwatangiraga gushyira mubikorwa ibirego bishinja bamwe mu basirikari bahoze ari aba RPA abaturage bashyizwe mumihanda ngo bamagane ubutabera bahereye kuri Rose Kabuye. Intero yarimwe ngo “turashaka Rose wacu!”, bidateye kabiri ngo “turashaka Karenzi cg Karake wacu!”. Abazi iby’iyi dossier bazi neza ko abaregwa ari 40, kandi hamaze gufatwa umwe niba ntibeshe. Abanyarwanda nibave mumanyanga ya FPR boye kuyifasha mubyo batazi ahubwo bayihindukirane bayamagane kuberako idashaka ko ubutabera buhabwa bose. Ndezeza ndashidikanya ko muri bariya bigaragambya harimo nabarokotse cg biciwe ababo na RPA. Ikibabaje nuko badashobora kubikora kubera ko bahita bicwa cg bagafungwa nkuko Ingabire Victoire byamugendekeye.

Banyarwanda, Banyarwanda kazi nimushyiruke ubwoba mwiheshe agaciro Atari kariya RPA ihora iririmba kandi tuzi neza ko imitima ibabaye. Nimwumve ko ahubwo ubutabera aribwo bugomba gushyigikirwa. Ntabwo nagize bariya 40 amanyabyaha ahubwo nshigikiye ko bagomba kubazwa ibyo bakekwaho bityo nibasanga arabere bazarekurwe ntakabuza kandi nibibahama nabwo babiryozwe. Twoye kwiruka inyuma ya Kagame n’agatsiko ke ahubwo tumenyeko ibyo ubutabera bukora ar’inyungu zacu hato ubutaha tutazavuga ngo “turashaka Kabarebe, Kayizari, Kagame bacu”. Kandi niduhitamo kubikomeza tuzaraga abana bacu iri jambo “turashaka,,,,,,,wacu” kandi muzi neza ko ibyaha nkabiriya bidasaza nubwo leta ya Kagame yo yari yabeshe ko byashaje ndetse bamwe mubambari be bahamagara radiyo itahuka ko ibyo Karake anshinjwa ari “feke”. Banyarwanda, tuzihanganira kuvuga ijambo “turashaka ,,,,, wacu” kugeza ryari ko abantu baduhekuye ari benshi haba muri RPA cg mu Interahamwe?. Nkuko mpora mbivuga na leta izatsimbura iya Kagame niba izaba nayo yaramenye amaraso y’abanyarwanda cg abanyamahanga izadutegeka gusubira muri “turashaka” .  “I am not afraid of reprisals, I have no children, no wife, no car, no debt. It might sound a bit pompous, but I’d prefer to die on my feet than to live on my knees said Stéphane Charbonnier

Reka ndangize iki gitekerezo cyanjye ngira nti harakabaho ubutabera kuri bose.

Impuruza murwagasabo

Human right activist