Kayonza: Umuyobozi w’Umusigiti wishe Ingurube y’umuturage arafunze

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Imamu (Umuyobozi w’umusigiti) wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza ukekwaho kwica ingurube y’umuturage ayita ‘haramu’ (ikizira) ubwo yari inyuze imbere y’umusigiti we, ari mu maboko ya RIB.

Musengimana Sadate w’imyaka 25 akurikiranyweho icyaha cyo kwica ingurube y’umuturage ayiziza ko ngo yaciye imbere y’umusigiti yari abereye umuyobozi.

Tariki ya 12/02/2022, Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi w’umusigiti wa Cyinzovu azira kwica itungo ry’umuturage.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko avuga icyaha Musengimana akurikiranweho ari icyo “Gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica.”

Yavuze ati “Icyi cyaha gifite ibihano biremereye turasaba abantu[…]Ntabwo bikwiye ko wakwica itungo ry’undi kuko wowe urifata ukundi. Ntabwo imyemerere yawe yagombye gutuma wica itungo ry’undi[…] Hari n’aho abantu batongana umwe akaza kwitwikira ijoro akica itungo ry’undi kugira ngo amubabaze gusa. Abantu bakwiye kugira ubworoherane.”

Yakomeje avuga RIB kuri uyu wa 14 Gashyantare dosiye y’uyu muyobozi w’Umusigiti yoherejwe mu bushinjacyaha.

Ingingo n’icyo cyaha ivuga ko: “Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”