Kigali: Hari Abamotari basaga 30 baburiwe irengero

Yanditswe na Gad Nkurunziza

Bamwe mu batwara abagenzi kuri Moto mu Mujyi wa Kigali bazwi ku izina ry’Abamotari baratabariza bagenzi babo  basaga 30 baburiwe irengero nyuma y’imyigaragambyo bakoze muri Mutarama 2022.

Tariki 13 Mutarama 2022 abamotari bo mu Mujyi wa Kigali basaga 3000 biroshye mu mihanda bakora imyigaragambyo yo kwamagana icyo bise akarengane bakorerwa na Leta. Nyuma y’amasaha macye abo batwara abagenzi kuri Moto bishoye mu mihanda bakigaragambya, inzego zishinzwe umutekano zarayihosheje hatangira ibiganiro.

Kuva kuri uwo munsi abamotari bakora imyigaragambyo ngo hari bagenzi babo batakiboneka mu muhanda, bamwe muri bo batawe muri yombi ku munsi w’imyigaragambyo nyirizina, abandi ngo bafashwe mu minsi yakurikiyeho kugeza ubu ukwezi kurenga kurashize ntawe ubaca iryera.

Bamwe mu bamotari batubwiye bati “Umunsi w’imyigaragambyo batwaye abagera kuri 12 babiri muri twe babashinja ko bari mu badushishikarije kwigaragambya. Uwo munsi twabajije Polisi aho babajyanye batubwira ko hari utubazo bagiye kubabaza bari buhite bagaruka. Kuva ubwo kugeza ubu twaratagereje twarahebye kandi no kuri ‘stations’ za polisi hano muri Kigali ntaho bafungiye.”

“Kugeza ubu abamotari batakiboneka mu muhanda kandi n’imiryango yabo ikaba itazi aho bari kuva twakora imyigaragambyo bagera kuri 36.”

“Umugabo wanjye ntiyajyaga amara kabiri ataragera mu rugo. Baramwishe”

Hari abagore ba bamwe muri aba bamotari twaganiriye nabo bemeza ko bazengurutse muri za Kasho za Polisi bashakisha abagabo babo bakaba barababuze.

Umwe yatubwiye ati “Nagiye kuri Polisi ku Muhima ndamubura barambwira ngo ninjye kurebera i Gikondo naho njyayo ndamubura, i Gikondo bati njya kuri Polisi i Nyamirambo naho njyayo bati umugabo wawe ntawe dufite. Umuyobozi wa station ya polisi muri Nyarugenge we yarambwiye ngo ubwo wenda yagiye gusura abantu atindayo kandi rwose mu myaka umunani twari tumaranye nta na rimwe yigeze arara mu gasozi. Umugabo wanjye baramwishe.”

Tariki 13, Mutarama, 2022 abamotari bo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bazindukiye mu myigaragambyo. Bavuga ko hari amafaranga bakatwa kuri mubazi zishyurirwaho n’abagenzi bikabahombya. Aya mafaranga yaje yiyongera ku misoro n’imisanzu ya hato na hato, igiciro cya ‘assurance’ gihanitse ndetse n’amande y’umurengera bacibwa na Polisi. Ibi byose ku bamotari ngo ni akarengane gakabije.

Nyuma y’imyigaragambyo, Ikigo ngenzuramikorere RURA hamwe n’izindi nzego zifite mu nshingano ubijyanye no gutwara abantu n’ibintu bafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ikoreshwa rya mubazi.

Ikibazo cy’abantu baburirwa irengero mu Rwanda si icya none, kuko mu mwaka wa 2020 Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko kuva Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwajyaho ndetse rugashyiraho ibiro byakira ibirego by’abantu baburiwe irengero, hari abantu 1301 byatangajwe ko babuze.