Inzara iranuma mu batuye mu Murwa mukuru w’u Rwanda

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko inzara ibamereye nabi ku buryo hari abamara iminsi itatu batarashyira inkono ku ziko.

Kimwe no mu yindi Mijyi itandukanye yo ku Isi, Umujyi wa Kigali utuwe n’abakire ndetse n’abakene yewe n’abatindi nyakujya barangwa muri uyu Mujyi. Uko iminsi ihita indi igataha ariko imibereho ya bamwe mu batuye muri uyu Murwa mukuru w’u Rwanda iragende irushaho kugana habi kubera ikibazo cy’amikoro.

“Maze iminsi itatu ntashyira inkono ku ziko, abana banjye babiri ejo bariye mu baturanyi njye n’umugabo ntiduheruka gukora ku munwa kubera ko nta kazi dufite.”

Ibi ni bimwe mu byo twabwiwe n’umugore utuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko mu Cyahafi.

Yakomeje avuga ati “Dufite abana bane, iyi nda ntwite ni uya gatanu. Umugabo wanjye yari umunyerondo bamuhembaga ibihumbi 25,000 Frw ku kwezi none baramwirukanye bavuga ngo yasibye akazi kandi icyo gihe yasibye kubera ko yari arwaye[…]inzu dutuyemo tuyikodesha ibihumbi 15, umugabo agifite akazi naramufashaga nanjye ngakora ibiraka byo kumesa mu ngo z’abakire none ubu sinabishobora kubera ko nkuriwe.”

Hari umugabo utuye mu Murenge wa Nyamirambo naho ni mu Karere ka Nyarugenge watubwiye ati “Inzara itumereye nabi wa mubyeyi we, ubu mperuka kurya kuwa gatanu kandi nabwo sinavuga ngo narariye ndahaga. Abana banjye n’umugore nabohereje mu cyaro ngo batazamfira mu maso, uzi kwirirwa wihumuriza urukarango rw’abaturanyi udafite icyo ushyira mu nda? Birababaza cyane.”

Ibivugwa n’aba baturage babihuriyeho n’abandi bo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Abajura baterura inkono ku ziko baragwiriye i Kigali

Kubera ikibazo cyo kubura akazi n’abakabonye bahembwa intica ntikize ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko, insoresore zitandukanye zisigaye zirirwa zizenguruka mu ma ‘karitsiye’ zishaka aho zakwiba, yewe ntibatinya no guterura inkono ku ziko.

Hari abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara batubwiye bati “Utereka inkono ku ziko wajya mu nzu wagaruka ugasanga barayiteruye, wanika umwenda cyangwa inkweto wareba hirya gato bakabyanura[…] ubu njye nafashe icyemezo cyo kujya ntekera mu nzu cyangwa se ngatekera mu gikoni nkahicara kugeza bihiye.”

Mu ntara y’Iburasirazuba ho hamaze igihe inzara ikomeye yanahitanye bamwe mu baturage, abishoboye bashatse iyo basuhukira. Leta ya Kigali ariko ntijya yemera ko ifite abaturage bashonje, ahubwo buri gihe ivuga ko ikibazo gihari ari amapfa.

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giherutse gutangaza ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2022, ugereranyije na Mutarama 2021. Ukuboza 2021 izamuka ryari ku kigereranyo cya 1.9%.

Ibiciro byiyongeraho 4.3% muri Mutarama ni ibiciro by’ibijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.5%.

Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2.6%, naho ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 4.7%.