Kigali: umuzunguzayi yagonzwe n'imodoka ahunga abaDasso!

Hari ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2016, ubwo uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25 utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge yagongwaga na Coaster itwara abagenzi rwagati mu Mujyi wa Kigali, agerageza guhunga DASSO enye zari kumwirukankana zimubuza gucururiza imyenda mu Kajagari.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka bemeza ko iyo DASSO zidakomeza kwiruka kuri uyu musore atari kugongwa n’iyi Coaster cyane cyane ko ngo n’imyenda yari ari gucuruza yari yamaze kuyijugunya mu muhanda yiruka abahunga kuko bashakaga kumukubita.

Umwe yagize ati “ Yari arimo gucuruza azunguza imyenda Dasso enye zari zamubonye ziramwirukankana, nibwo yasimbutse kiriya cyuma ahita agwa muri iyi Coaster iramugonga.”

Muhoza Jean de Dieu wagoze uyu muzunguzayi, na we yemeza ko Dasso ari zo zatumye agonga uyu musore.

Yagize ati “ Uburyo mugonze nari nzamutse mvuye mu cyapa aho nari ndimo gufatira abagenzi ngeze aha, nibwo nabonye bariya ba DASSO baturuka muri uru ruhande birukansa uyu mugabo ahita asimbuka yikubita ku kizuru cy’imodoka.”

Mu minsi yashize IGIHE yaganiriye na Meya w’Akarere ka Nyarugenge,Kayisime Nzaramba, avuga ko uru rwego rwa DASSO rutemerewe na gukubita umuntu n’umwe ahubwo rushinzwe gutanga amakuru no gukora ibikorwa bigamije guca akajagari.

Yagize ati “ Mu by’ukuri amategeko ntabemerera kugira umuntu bakubita kuko inshingano zabo ari ugutanga abakuru n’ibindi bitarimo gukubita abaturage.”

Yakomeje avuga ko agiye gukurikirana niba koko abakorera uru rwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge ayobora barwanya akajagari bakubita abaturage ngo kuko biri mu nshingano z’Akarere nubwo ngo polisi ari yo iba ikuriye uru rwego mu bijyanye no kubungabunga umutekano.

Nyuma yo kugongwa hitabajwe imbangukiragutabara abanza gukorerwa ubuvuzi bw’ibanze kuko yari yakomeretse cyane nyuma abona kujyanwa kwa muganga.

abaga-2

abaganga-7

kugongwa

 

Source:

Thamimu Hakizimana

igihe.com