Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu biganiro byateguwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 11 Nyakanga 2017 bihuriyemo Komisiyo y’Amatora (NEC), Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu(CNDP) n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, ku ruhare n’inshingano z’umunyamakuru mu matora, abanyamakuru bashwishurijwe kuzagira ikintu na kimwe batangaza mu gihe amatora azaba akorwa.
Ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora muri iki kiganiro ifatiye ku itegeko, byakuruye impaka zikomeye hafi ya “Ngo turwane” hagati y’abanyamakuru n’abayoboye ikiganiro
Nk’uko byatangajwe na Madamu Pelagia Uwera, Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’Amatora, nta munyamakuru wemerewe kuzagira icyo atangaza ku migendekere y’amatora n’ibiri kuyavamo, ko ahubwo bazategereza ibizatangazwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, nyuma y’uko azaba amaze gukusanya ibizaba byavuye mu ibarura mu gihugu hose, amaze no guhuza raporo z’uko amatora yagenze ku biro by’itora (sites) byose.
Abanyamakuru bakomeje kubaza ku bwinshi kandi bagaruka ku ngingo imwe kuko basubizwaga ntibanyurwe. Bibazaga bati : “Ese tuzaba tugiye kumara iki ku biro by’amatora niba twemerewe gusa kugira icyo dutangaza ari ugusubiramo ibizatangazwa na Perezida wa Komisiyo , kandi ko kenshi abitangaza mu masaha akuze y’ijoro?”
Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’amatora Madamu Pelagia yongeye gushimangira ko ibyo nta cyabihindura kuko ariko itegeko riteye, kandi mu budasa bw’u Rwanda bakaba batagomba kwigana amahanga, aho abanyamakuru bagenda bashyugumbwa batangaza ngo aha n’aha Kanaka niwe uri kuza ku isonga, …. Ati: “Mu gihe itegeko riteye rityo , ni uko bimeze nta kundi, ntacyo muzatangaza mbere ya Perezida wa Komisiyo!”
Ingingo y’Itegeko yakuruye izi mpaka zose ni iya 116 y’Amabwiriza No 01/2017 yo ku wa 04/04/2017 ya komisiyo y’igihugu y’amatora, agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017, mu gaka kayo ka gatatu aho igira iti: “Abanyamakuru babujijwe gutangaza ibyavuye mu matora, mbere y’uko bitangazwa na Komisiyo y‟Igihugu y‟Amatora.” Ibisobanuro byayitanzweho, bikaba bigaragaza ko nta kindi bazaba bakora kitari ukuba indorerezi ibidni bagategereza amatora nyirizina akarangira.
Mu kujujura kw’abanyamakuru bagarukaga ku kuba Leta yaba yanga ko hari igihe uri site zimwe na zimwe bamwe mu bakandida bazajya bagira amajwi menshi cyane, byakomeza gutangazwa bya hato na hato, bikagora abatekinika amajwi, kgutangariza rubanda ibinyuranye n’ibyo biriwe biyumvira umunsi wose.
Ibi bisanga ibisanzwe bikorwa n’Ikigo cya Leta gishinzwe gutangaza amakuru (ORINFOR/RBA), aho kugaragaza ibijyanye n’imigendekere y’amatora, ibarurwa ryayo n’ibitekerezo by’abaturage ku byo biteze, ifata umwanya ivuga uburyo ibiro by’itora byatatswe ibiseke, amabara menshi n’ibirango by’umuhango w’ubukwe bakereye. Ibi nabyo abanyamakuru bakaba bibazaga niba decoration y’ibyumba by’amatora ari yo nkuru izaba yabazinduye ku munsi nyirizina w’itora