Ku Rwesero hahirwa abalira…..

Yanditswe na Jean Serge Mandela

Seminari yo ku Rwesero yaba yaratumye ako gace ka Giti ku nkombe za Muhazi kamenyekana ubwo abaseleziyiyani bahakunze bakahubaka iseminali muli 1957.

Seminali yareze benshi bakoze mu nzego zinyuranye z’igihugu bamwe balimo nyakwigendera Komanda Laurent Nsengiyumva (aliwe wakoze umushinga  w’ishami rya G5 mu gisirikali cya ba Forces armées rwandaises) inkotanyi zahitanye i Ndera na nyakwigendera Musenyeri Thadeo Nsengiyumva yazamuwe kuli urwo rwego avuye kuba umuyobozi wa seminali.

Burugumesitiri wa Giti yaba yarahawe ishimwe ngo ku Rwesero ngo nta jenoside yahageze; aliko se?

Ba padiri Mudashimwa Gaspard bali abarezi b’abaseminali na bagenzi be baratikiye.  Ese ababahitanye baba bararyojwe ayo mabi? Ese baba barashyinguwe?

Naho musenyeli Thadeo Nsengiyumva azibukwa ko ku Rwesero yahinduye isura ya seminali uretse gutera umupira wa basket n’abaseminali  yubakishije ikibuga cyahiganwaga n’icyo ku Mpala mu bwiza.

Yatoje abaseminali gufatanya na diosezi mu kwihaza bahinga umuceli. Aho abereye umushuma wa diyosezi ya Kabgayi ali mubafashe iya mbere akangurira urubyiruko kubana no kworohererana no kwitegura kwakira bagenzi babo bali gutahuka bikurikijwe amasezerano y’amahoro ya  Arusha. Gusa yituwe urufaya rw’amasasu i Gakurazo ababikoze bagororerwa kuzamurwa mu ntera.

Ku munsi twibukaho umulinzi wa seminali Dominiko Savio, abo bose tubazirikane mu mashengesho yacu y’uyu munsi cyangwa se mu bundi buryo buboneye.

Santus Dominicus Savio ora pro nobis.