Kuba umunyarwanda mwiza si ukwihakana icyo uri cyo.

Igihugu cyacu u Rwanda cyanyuze mu bihe bikomeye muri iyi myaka ishize kuko abanyarwanda bishwe bazira ubwoko bwabo cyangwa inkomoko yabo. Hari abarenganijwe kubera akarere bakomokamo cyangwa igisekuru cyabo yewe ngo hari n’abishwe bazira ko bashatse abo badahuje ubwoko.

Koko rero abatutsi barishwe kubera ko ari abatutsi, abahutu baricwa kubera ko ari abahutu, abiswe abanyenduga bararimburwa naho abakiga bo iwabo ngo byaravuze ko hazaterwa itabi. Ubu noneho ikigezweho ngo ni uguhiga umunyiginya kuko kubangikana n’umwega byananiranye.

Ese umuti uzaba uwuhe? Ese umunyarwanda mwiza aho si utagira ubwoko ntagire akarere? Jye siko mbibona.

Mpamya nkomeje ko ubwoko bwacu ,uturere dukomokamo ndetse n’ibisekuru byacu ari ubukungu ku banyarwanda kidobya ikaba abashaka kubyuriraho ngo batugire ingaruzwamuheto.

Ubwoko bwacu, uturere tuvukamo byagombye kudutera ishema ndetse bikatubera imbarutso yo gufatanya no guhahirana bityo tukarushaho kugira igihugu cyunze ubumwe.

None se niba umubaji, umucuzi , umubumbyi n’umukannyi ,umuhinzi n’umworozi babana bakuzuzanya,bakishimira umwuga wabo,bagahahirana ndetse bagasabana,kuki twumva ko umuhutu umutwa n’umututsi bo batakishimira ubwoko bwabo ngo babane mu mahoro kandi abagize iriya myuga yose bakomoka muri ayo moko n’ubundi?

None se kuki hari abumva ko umunyarwanda agomba kwibagirwa iby’amoko kugirango abe umunyarwanda mwiza?

Muzitegereze neza muzasanga iyo mvugo ikomoka ku banyapolotiki bashaka kugira abanyarwanda imbata yabo bagamije ahanini kubambura ibyiza bari bagenewe ngo babyikubire bakungahaze ababo cyangwa ubwoko bakomokamo.

Ndabarahiye ko abayobozi baramutse bagize ubushishozi maze ibyagenewe rubanda bakayiruha batavanguye,amoko n’uturere nta kibazo byatera.

Gutoza umuhutu kwihakana ubwoko bwe ngo adashyirwa ku munigo nta gaciro bifite mu gihe uca hirya ukumvisha umututsi ko agomba kumenya ko yishwe n’umuhutu. Kubwira abanyarwanda ko ikingenzi ari ndi umunyarwanda ko nta moko akiriho hanyuma ugategeka igihugu kumara amezi mu cyunamo cyo kwibuka abatutsi ni amahugu mu yandi avanzemo ubugome kuko uba ushatse kuvuga ko ubwoko bwemewe ari ubututsi.

Bavandimwe banyarwanda rero mureke mbisabire. Nimureke duhaguruke twishimire ubuhutu, ubututsi n’ubutwa bwacu,dukunde kandi twamamaze uturere tuvukamo n’ibyo tweza ubundi dusabe abanyapolitiki kuba intwari bakaturinda amatiku yabo yo kudutanya badusumbanya mu kutugezaho ibyiza by’igihugu cyacu.

Ntabwo umunyarwanda mwiza ari uwihakana icyo ari cyo, umunyarwanda mwiza ni uwirinda kubangamira abandi yitwaje icyo baricyo. Nanjye mbe nka wa muririmbyi ati:”Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa n ndi umuntu” . Uwo ndi umuntu si ikindi ni nka Kanaka mwene Naka na Nyiranaka ,umuhutu w’abacyaba uvuka mu Mirenge y’i Gisaka aho insina yaguranwaga inka.

Bahutu, batwa namwe batutsi mbifurije kugira ibihe byiza.

Ignace Rudahunga