UBUTUMWA BUGENEWE IMPUNZI ZO MURI AMERIKA YA RUGURU, ZIHIRIMBANIRA KWITABIRA “RWANDA DAY” MURI ATLANTA, GA MEDDY, THE BEN, K8 KAVUYO MUSHATSE MWAREBA KURE HAKIRI KARE

Banyarwanda, Banyarwandakazi cyane cyane abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Canada; mbanje kubaramutsa, kandi nihanganisha cyane bamwe muri twe tumaze iminsi dushyirwaho iterabwoba ryo kuzitabira “Rwanda Day 2014” (Inama zitegurwa na Leta ya Kigali ziba mu by’ukuri nta n’igifatika zigaragaza nk’umusaruro ukurikije ama miliyoni amagana aba yazigenzeho; mu by’ukuri ahubwo zigamije guhiga abatumva ibintu kimwe na Leta ya Kagame n’agatsiko ke).

Ubwo ntitubaze za miliyoni zishyura amahoteli, indege, ibiryo na frais de mission bihatikirira, abana barakuriweho buruse mu mashuri, inzara ica ibintu mu ngo, ubushomeri buzamuka kurushaho… Biteye agahinda gusa…

Uhereye Ibumoso, Impunzi MEDDY (Ngabo Medard Jobert), THE BEN (Mugisha Benjamin) na K8 KAVUYO (Muhire Williams) bifuza gukeza Umwicanyi!! Aba uko ari batatu baje muri USA, ku matariki atandukanye, basaba impapuro z’ubuhunzi (Bavuze ko igihugu kiyobowe n’ abicanyi, ndetse ko kuba baracitse Leta ya Kigali, babikesha Imana yonyine).

Ubwabo bemereye Ibiro bya USA Bishinzwe Abanjira n’abasohoka ko bahunze Leta ya Kagame kandi ko basubiyeyo bahagirira ingorane zirimo gufungwa, kuzimira ndetswe no kwicwa!!! None ndebera rero bari gufasha Leta iri guhutaza abayihunze, bajya kuyibyinira no kuyikorera ubuvugiro ari nako bashishikariza abandi banyarwanda badashaka kujya muri uwo murengwe wa Atlanta, kwitabira cyangwa imiryango yabo iri mu Rwanda ikazabona ishyano!!

INAMA TUGIRA IMPUNZI ZIGIZE INTORE:

– Mumenye ko ibyo muri mwo (kugambanira, kurenganya abacu ndetse ari nabo banyu basigaye mu Rwanda…) mushobora kuzabibazwa n’ibiro byabahaye ubuhunzi ndetse n’Ubutabera bw’iwanyu igihe zahinduye imirishyo

– Mushake impamvu yose ishoboka muhakane kujya muri iyi nama kuko nta kindi kizima izana mwarabibonye ni ukunywa, kugambana no kubyina ubundi mugataha mumaze kumara duke mwabitse mwari mwarizigamiye ndetse no guhabwa ubutumwa bwo guhiga abanyarwanda bahunze kubera kubura amahoro iwabo

IBISABWA KU MPUNZI NYAZO TURI KUMWE:

– Aho muri mwese, haba Canada na USA, mushyire amazina y’abanyarwanda bari kubatera ubwoba baba abakora muri embassies, baba abaje ino baje gukora, bafite green card ndetse kandi cyane cyane abaje basaba ubuhungiro. Aya mazina akenewe n’ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka murwego rwo gosobanukirwa n’ impunzi nyakuri.

– Amaphoto, ndetse na za Video muri Rwanda Day, nabyo birakenewe. Mukore upload kuri facebook ya “ Rwandan Revolution” ndetse mushyire muri inbox ibindi mwifuza kumenyesha impunzi nyakuri.

DUSOZA…

Banyarwanda buri wese yakwishyize mu mwanya w’undi wababaye akamenya ko nawe agira umubiri. Reba kure hato ejo utazabazwa ibyo wakoze cyangwa ukazicuza ibyo washyigikiye, cyangwa se ibyo wirengagije; ukavuga ko bagushutse!! Kandi wari ukuze bihagije!! Agapfa kaburiwe ni Impongo.

Bikorewe muri USA, 09/10/201

Umusomyi