Kwicisha inyundo isazi: Ishyaka rya Dr Kayumba rihise rigirwa umutwe w’iterabwoba

Yanditswe na Ben Barugahare

Impamvu 10 zigaragaza uko RIB ikomeje gutekinika ibyaha kuri Dr Kayumba n’abarwanashyaka be

Nyuma y’aho Dr Kayumba Christophe ashinze ishyaka agahimbirwa icyaha cyo kuba yarashatse gufata umukobwa ku ngufu mu myaka ine ishize, ubu noneho umwe mu bayobozi b’ishyaka rye ushinzwe ubukangurambaga we yageretsweho urusyo rwo kwitwa umujura kabombo uniyitirira umwuga, akaba yaratawe muri yombi, iki cyaha ariko cyaje guhindukamo ikindi gikaze kurushaho.

Ibi bimenyekanye nyuma y’aho ishyaka RDP rya Dr Kayumba Christophe ritabarije umurwanashyaka waryo waraye afashwe n’abantu batigeze bimenyekanisha, na nyuma y’aho uko gutabaza gukozwe n’abandi bake banyuranye, RIB yikuye mu isoni itangaza ko ifite Nkusi Jean Bosco ushinzwe ubukangurambaga muri RPD.

Kuba RIB itangaza ko Jean Bosco Nkusi ukuriye ubukangurambaga muri Rwandese Platform for Democracy (RPD) byigaragaza nk’ibitekinikano ku mpamvu zikurikira:

Mu ikubitiro, abahamagaye Police na RIB bose barimo abanyamakuru b’I Kigali na Dr Kayumba ubwe, bavuga ko basubijwe ko izi nzego zombi zitazi aho aherereye, kandi ko zitamufite.

Iyi ni iturufu ishaje ikoreshwa mu Rwanda, igihe cyose hagize uburirwa irengero yashimuswe n’ubutegetsi, bakanga gutangaza ibye mu gihe baba bagipimiranya ikirere ngo bamenye niba bazamuhimbira ibyaha bakamushyikiriza inkiko, cyangwa niba bazamunyuza mu ryoya, ibye bikarangira ntawe ubunamye hejuru.

Impamvu ya kabiri igaragaza impamvu Nkusi yatekinikiwe ibyaha ni uko ubusanzwe RIB na Police bihutira gutangaza ko bataye umunyabyaha muri yombi, yaba ari n’umunyapolitiki nka kuriya, bagahamagara itangazamakuru ngo bamwandagaze ku karubanda. Ibi ntibyakozwe, kuko iyo yerekwa itangazamakuru agahabwa n’ijambo yari gutaba mu nama abamutaye muri yombi.

Impamvu ya gatatu igaragaza itekinika ni uko n’iyo RIB cyangwa Police bitagaragaje umuntu uri kuvugwa cyane ngo ibimumurike anavugishwe amangambure, ntibabura gukora itangazo rinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zabo (Social media) cyangwa se imbuga zisanzwe z’ibyo bigo (Official websites). Ariko nta tangazo ry’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryigeze rikorwa, haba ku rubuga rwa Twitter, cyangwa ku rubuga rusanzwe rwa Police/RIB.

Impamvu ya kane igaragaza itekinika ry’ibyaha ryakozwe na RIB ku murwanashyaka wa Dr Kayumba, ni ukuba abanyamakuru b’I Kigali batangaje iyi nkuru bwa mbere, aribo bahamagawe na RIB basobanurirwa uko ibintu byagenze, mu gihe ubusanzwe ari bo bahamagara RIB bayibaza uko byifashe ikabasubiza. Nyamara mu makuru batangaza bavuga ko bari bahamagaye RIB mbere ntigire icyo ibasubiza, ibi bikumvikanisha neza ko mu gihe batasubizwaga, hari hakiremekanywa ibyaha n’ibimenyetso byo kubishyigikira, n’abashinjabinyoma bari bagitegurwa.

Impamvu ya gatanu igaragaza itekinika ry’ibyaha muri iyi dosiye ya Nkusi Jean Bosco, ni ukuba abakozi ba RIB barijijishije nk’uko basanzwe babigenza ku mfungwa zimwe na zimwe, bagasohora nkana inyandiko mvugo y’ifunga (Procès verbal), igahererekanywa ubutitsa ku mbuga nkoranyambaga, ngo abantu batangire bange urunuka uwayihimbiweho ibyaha. 

Impamvu ya karindwi igaragaza itekinika rikoranye ubuswa, ni ukuba ubwo RIB yahuzagurikaga ibwira abanyamakuru b’I Kigali ibyaha Nkusi Jean Bosco akurikiranyweho, yabatangarije Ubujura no kwiyitirira umwuga, ariko ku rwandiko bakwirakwije muri rubanda, bakaba barashyizeho ibyaha bindi bidahuye n’ibya mbere, kuko bamugeretsho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no Kwihesna ikintu cy’undi.

Impamvu ya munani igaragaza itekinika, ni ukuba Nkusi Jean Bosco ubwe yaranze gushyira umukono kuri iyi nyandiko y’ibazwa (PV), bikaba ubwabyo ari ikimenyetso cyo kuba atemera ibyaha aregwa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB.

Impamvu ya cyenda igaragaza itekinika, ni ukuba Umuvugizi wa RIB yaratangaje ibyaha akanavuga inzira byakozwemo n’aho byabereye n’amatariki byakozweho, akabisobanura nk’ubizi neza kandi ubihagazeho, akabasha kubisubiramo inshuro irenze imwe, mu gihe byitwa ko ubishinjwa yari yaraye abibajijweho, ariko  ibyo atangaje ntibihure n’inyandikomvugo y’ifungwa.

Impamvu ya 10 ari nayo karundura , ni ukuba inyandikomvugo y’ifungwa (PV) ry’uregwa yarakozwe ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 22/03/2021 igahita inasakazwa muri rubanda batayigenewe, nyamara igashyirwaho itariki y’umunsi ubanza, kuwa 21/03/2021 saa 17h 35. Iyo iyi nyandiko iba yarakozwe  ku cyumweru koko, kandi kuri ariya masaha y’amanywa, nta kabuza Umuvugizi wa RIB  aba yaratangaje ibihuye n’ibiyirimo, kandi ntaba yararaje mu gihirahiro abanyamakuru n’abayobozi ba RDP bari baraye bamubajije amakuru akabatsembera.

Ikindi kigaragara n’uko, nubwo inyandiko y’ifunga iriho ibyaha bibiri aribyo: “gushinga umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya”, ibyatangarijwe abanyarwanda abinyujije mu itangazamakuru bikaba ari ibindi, si igitangaza ko ibi bashyize ahagaragara bishobora kugaruka muri dosiye ye, igihe cyose abamushinja n’abamurega babishakira.

Uku guhimbahimba ibyaha bivuguruzanya hutihuti bigaragaza ko iyo hatabaho kubaririza aho Nkusi Jean Bosco yarengeye, byaranashobokaga ko azimira burundu nk’uko byagendekeye umusizi Bahati Innocent na Rutembesa Guillaume 

Tega amatwi amajwi y’umuvugizi wa RIB, uko yatangaje ibyaha Nkusi akurikiranyweho, mbere y’uko hakwirakwizwa inyandiko igaragaza ibivuguruza ibyo yatangarije abanyamakuru b’I Kigali: