Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahagarariye u Rwanda mu gusezera kuri Magufuli

Ben Barugahare

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ni umwe mu bahagarariye Ibihugu na Guverinoma bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Dr John Pombe Magufuli wayoboraga Tanzania uherutse gutabaruka.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagiye ahagarariye u Rwanda rwifatanyije na kiriya gihugu mu gihe cy’akababaro ndetse rukaba rwarashyizeho igihe cy’icyunamo mu gihugu hose kugeza igihe Magufuli azashyingurira.

This image has an empty alt attribute; its file name is Skaermbillede-2021-03-22-kl.-15.16.18-1024x780.png

Dr Ngirente yagiye muri uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu binyuranye barimo Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu unayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe.

Uyu muhango wabereye mu Murwa mukuru muri Dodoma, wanitabirwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Edgar Lungu wa Zambiam Filipe Nyusi wa Mozambique, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Lazarus Chakwera uyobora Malawi, Mokwaeetsi Masisi wa Botswana, na Hage Geingob wa Namibia. Mu gihe Perezida Yoweri K Museveni na Evariste Ndayishimiye bo yahisemo kujya kunamira Magufuli ku biro bihagarariye Tanzaniya biri mu bihugu byabo.

This image has an empty alt attribute; its file name is Skaermbillede-2021-03-22-kl.-11.51.07-1024x700.png

Nyuma yo gusezera kuri Magufuli hariya i Dodoma, Umurambo we uzajyanwa mu bindi bice bya kiriya gihugu nko muri Zanzibar ndetse n’i Mwanza kugira ngo na bo bamusezereho bwa nyuma.

Uyu muhango ubaye mbere y’iminsi itatu ngo habeho undi wo kumushyingura uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021, akazashyingurwa ahitwa Chato mu Majyaruguru ya Tanzania ari na ho Magufuli akomoka.