Dr Kayumba Christopher yasabwe kwitaba kuri RIB ikitaraganya nyuma y’ifatwa ry’umurwanashyaka we.

Dr Christopher Kayumba

Dr Kayumba Christopher wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda yandikiwe ejo hashize tariki 22/02/2021 n’umugenzacyaha muri RIB Niyonkuru Alain Christian kwitaba ariko icyo yahamagariwe nticyatangajwe.

Bibaye mu gihe RIB yatangaje ko Jean Bosco Nkusi ukuriye ubukangurambaga muri Rwandese Platform for Democracy (RPD) ya Dr Kayumba Christophe ko ari RIB imufite nyuma y’igikorwa cyafatwa nko gushimutwa yakorewe.

Ibi bibaye kandi nyuma yuko hasohotse mu bitangazamakuru bibogamiye kuri Leta na RIB bitangaje ko hari ikirego Dr Kayumba Christopher ashinjwa gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa yigishaga no kumutera ubwoba.