LETA Y’AGATSIKO KAYOBOWE NA FPR GAKOMEJE KUGANDAGUZA AGATI ABATURARWANDA.

Yanditawe na Eric Niyomwungeri

Mugihe  abanyarwanda bakomeje kwirengagiza akarengane kari gukorerwa mu gihugu kari gukorwa n’ubutegetsi bw’agatsiko kayoboye u Rwanda, ibihugu bitandukanye byahagurukiye kuvugira abaturage ndetse n’abanyamakuru bakomeje guhonyorwa n’agatsiko kayobowe na Kagame. 

Igihugu cya Endonesiya cyasabye  leta y’u Rwanda mu nama ya universal periodic review yari yitabiriwe n’ibihugu birenga 20, ko yahugura abantu baba mu nzego z’ubucamanza  ndetse n’inzego za police kugirango bace burundu iyicarubozo rikomeje gukorerwa abaturage batavuga rumwe n’agatsiko kari k’ubutegetsi buyoboye u Rwanda. Iki sicyo gihugu cyasabye ibi gusa kuko n’ubwongereza bwasabye leta ko yakurikirana abantu bakomeje kuburirwa irengero aho bamaze kurenga 290 muri uyu mwaka wa 2019-2020

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru umubavu cyatangaje ko hari ingero z’abanyarwanda bagitangarije ko bakorewe iyicarubozo, nk’urugero uwitwa SEGIKUBO BARAFINDA Fred washatse kwiyamamariza kuba leta w’u Rwanda watangarije icyo kinyamakuru ko DMI y’u Rwanda yamufungiranye mu isanduku mugihe yari atanze urwandiko rw’abaturage batoye oya mubijyanye no guhindura itegekonshinga, mugihe agatsiko kashakaga kurihonyora kugirango KAGAME n’agatsiko ke babone uko bakomeza kuyoboza igitugu leta y’u Rwanda.

ibi ntago bivugwa n’icyinyamakuru umubavu gusa; umunyamakuru ZANEZA Denise ukorera kuri youtube chanel yitwa MurakaZaneza nawe yakomeje asaba abanyarwanda kureka kuba ba ntibindeba. Aho usanga muri sosiyete yacu abanyarwanda dukunze kwirengagiza akarengene gakorerwa abandi banyarwanda kuberako twebwe ubwacu kataratugeraho.

 muri iki gihe cya Corona turakomeza kunenga leta gukomeza kwirengagiza abaturage aho ishyiraho gahunda ya guma murugo ariko ntishyireho ingamba zo gufasha abaturage mugihe batakiri gukora akazi kabo nkuko bisanzwe, ahubwo bugakomeza kubasaba n’abicye bari bafite. Ugasanga abaturage bahora mumaganya.

muby’ukuri bimaze kugaragara ko umubare w’abanyarwanda batangiye guhaguruka bakarwanyha akarengane kabakorerwa n’ubwo benshi bakomeje kwigira ba ntibindeba. Ibi birerekanwa n’ibinyamakuru nk’umubavu tv online, real talk ndetse n’ikinyamakuru ukuri mbona cya Karasira Aimable. Gusa birababaje kubona abanyarwa bamwe bahagurukira kuvugira abandi mugihe bo bakomeje kuvunira agati mu ryinyo mdetse no kuvugira mumatamatama.

Ndasaba abanyarwanda aho bari hose gushirika ubwoba ndetse no guhagurukira hamwe kugirango duharanire ukwishyira ukizana mugihugu cyacu, dutera inkunga ibinyamakuru byose biri gukora ubukangurambaga muburyo bufatika ndetse no mubitekerezo kugirango tubashe kwibohora iyingoyi.

Iyi leta ikaba ikomeje kwigwizaho imitungo y’abaturage isenyera abaturage ikabimura kungufu ntangurane bakaba bararegeye inkiko kugeza naho bandikira peresida KAGAME ariko kugeza ubu bakaba nta gisubizo barahabwa. Umuturage witwa Fabien  Barizeye akomeza asaba kurenganurwAa ndetse anasaba akarere ka Gasabo kureka gukandagira amategeko nkana ahubwo kakayakurikiza kagakemura ikibazo cy’abaturage bari batuye muri Kangondo ya 1 n’iya 2.

Ndasoza nongera gusaba abanyarwanda kureka kuba ba ntibindeba ahubwo tukarushaho kunga ubumwe duhagurukira kurwanya akarengane ndetse n’iyi leta y’igitugu iyobowe n’agatsiko ka FPR.