Leta y’Amerika ngo isanga Perezida Kagame atari kamara?

    Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye ONU, Samantha Power, yasabye atarya iminwa Perezida Kagame kudahirahira ngo yiyamamarize manda ya gatatu.

    Ngo ni ngombwa ko u Rwanda rugomba kuba urugero rw’imiyoborere myiza, ibyo byatangajwe na Samantha Power mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hatangazwaga gahunda ya Leta y’Amerika mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi y’ukwezi kw’Ukuboza 2015.

    Leta y’Amerika yifuza ko Perezida Kagame yagenda nyuma yo kurangiza manda ye mu 2017 ngo nk’uko yari yarabyijeje maze akareka ikigero gishya cy’abayobozi bakayobora igihugu mu kiringo gishya. Perezida Kagame ngo iki nicyo cyari igihe cyiza cyo kubera urugero abategetsi b’ibindi bihugu kuko ngo bigaragara ko mu karere hari abakuru b’ibihugu basa nk’aho bashyugumbwa bashaka kwibona nk’aho ari bo ba kamara.

    Samantha Power yatanze urugero rwa Perezida Kikwete wa Tanzaniya watanze ubutegetsi mu mahoro ngo Kagame nawe yagombye gukurikira urwo rugero ngo dore ko mu minsi yashize yari yarijeje inshuro nyinshi ko atazagundira ubutegetsi ngo ibyo byaha amahirwe ikigero gishya cy’abayobozi yo kwigaragaza no kuganisha igihugu mu kiciro gikurikiyeho. Leta y’Amerika ngo yizeye ko Kagame azagenda narangiza manda ye mu 2017. Ngo babonye ko abashingamateka bagerageje gutekinika ariko ngo Kagame we ntacyo aravuga. U Rwanda ngo rwabaye icyitegererezo ku bijyanye kubungabunga ubuzima bw’abaturage no guteza imbere abategarugori ngo rwakagombye kuba icyitegererezo muri demokarasi no kubahiriza manda ntarengwa.

    Perezida Kagame yasabye leta zunze ubumwe z’amerika kutivanga muri politiki y’igihugu cye ku kibazo cy’uko agomba kuguma k’ubutegetsi.

    Ku rubuga nkoranyambanga rwa twitter, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’imiyoberere y’u Rwanda kireba Abanyarwanda, yavuze ko aribo bagomba kwihitiramo.

    Yagize ati: “Ibi bije byiyongera ku byafasha kugera ku mwanzuro mu gushakira umuti ibibazo bya politiki mu Rwanda bikozwe n’abanyarwanda”. yongeyeho ati: “mwibagirwe itekinika ryakozwe n’abadepite”.

    Abasomye iki gisubizo cya Perezida Kagame abenshi bahamya ko kidasobanutse, abazi Kagame bahamya ko bitazatinda muri iyi minsi akifatira ku gahanga uriya munyamerikakazi nk’uko yabikoreye abandi bashatse kumugira inama mu minsi yashize.

    Abasesengura politiki muri rusange basanga aya magambo ya Samantha Power ameze nk’aho ashaka kugira inama Perezida Kagame ngo ashake undi muntu ashyiraho akomeze inzira ye, dore ko Samantha Power asa nk’aho yemeza ko ibintu mu Rwanda ari munange uretse ibyiza nta kibi kihaba, abantu benshi bakibaza impamvu ubukana bukoreshwa mu kwibasira abayobozi b’ibindi bihugu budakoreshwa kuri Kagame kandi ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi bwe bigaragarira buri wese.

    Uyu abaye umuyobozi wa Amerika wa kabiri usabye ko Perezida Kagame atashaka kugundira ubutegetsi nyuma ya 2017 dore ko mu minsi ishize umuvugizi wa Département ya Leta muri Amerika yari yatangaje ko mu gihe Kagame yashaka kugundira ubutegetsi ngo ibijyanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi byasubirwamo.

    Nabibutsa ko Sena n’inteko nshingamategeko umutwe w’abadepite barangije kwemeza ko itegeko nshinga ryavugururwa maze Perezida Kagame agashobora kongera kwiyamamaza, ndetse habayeho no kumugenera manda yindi y’imyaka 7 izakurikirwa n’izindi manda 2 z’imyaka 5 ku buryo Imana imutije ubuzima yategeka kugeza mu 2034 dore ko nta gushidikanya ko amatora yose yabaho mu Rwanda mu gihe igihugu cyaba gikomeje gutegekewa nk’uko bimeze ubu yajya atekinikwa hakemezwa ko ari we watsinze. Ni kimwe n’itegeko nshinga ngo rizakorwaho Kamarampaka, uretse kurangiza umuhango no gusesagura umutungo w’igihugu iyo Kamaramapaka amajwi azavamo yarangije kwemezwa itaranaba muzangaye najya munsi ya 90%.

    Igisigaye ngo n’uko Perezida Kagame yemeza ndetse akanatangaza itariki Kamarampaka izabera. Icyo navuga gusa ni ugusaba abanyarwanda kwitegura za kinamico zigiye gukinwa mu rwego rwo kwereka amahanga ko Kagame akunzwe, ubanza nitutareba neza hari abazicwa bikitwa ko biyahuye kuko bakekaga ko Kagame ataziyamamaza!

    Email: [email protected]