Leta y’u Rwanda mu myanya y’imbere mu guhiga abatavuga rumwe nayo mu mahanga.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ibi biremezwa n’umuryango utegamiye kuri Leta wo muri Amerika witwa Freedom House mu cyegeranyo uwo muryango wasohoye kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gashyantare 2021 kivuga ku izamuka ry’ibikorwa byo guhohotera uburenganzira bwa muntu kw’isi, aho igihugu cy’u Rwanda gishyirwa ku isonga hamwe n’ibihugu nk’U Bushinwa, U Burusiya, Irani, na Arabie saoudite.

Kwibasira abantu ku mbuga nkoranyambaga, gukoresha ubutasi bukoresheje ikoranabuhanga, gutera ubwoba imiryango y’abatavuga rumwe nayo iba mu gihugu, ndetse n’ubwicanyi ni bimwe mu byo Umuryango utegamiye kuri Leta wo muri Amerika witwa Freedom House werekana mu cyegeranyo wasohoye werekana uburyo bwinshi Leta ya Kigali ikoresha mu gucecekesha abanyarwanda baba hanze y’igihugu no mu guhiga abatavuga rumwe na Leta ivuga ko bibumbiye mu mitwe y’iterabwoba, uyu muryango usanga bidasanzwe ku gihugu gituwe na miliyoni 13 z’abaturage kandi hafi 1/3 muri bo bakaba baba munsi y’umurongo w’ubukene.

Icyo cyegeranyo gihera ku biganiro no ku makuru amwe ava mu nyandiko za Leta n’ibyandikwa mu itangazamakuru. Kigaragaza ko Leta y’u Rwanda yibasiye ndetse ikagaba n’ibitero ku bantu mu bihugu byibura 7 kuva mu 2014 ndetse ikaba inakoresha uburyo bwo kwibasira abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Abanyamakuru bashatse kubaza Leta y’u Rwanda icyo ivuga kuri iki cyegeranyo ntabwo bashoboye kubona ibisubizo kuko abayobozi bayo batifuje kugira icyo batangaza kuri iki cyegeranyo.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikorera i Kigali irimo ishyirwaho igitutu n’imiryango itandukanye mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bamwe mu bavuga ko batavuga rumwe na Leta nabo basa nk’abatangiye imyitwarire n’imikorere nk’iy’iyo Leta bavuga ko barwanya aho ibikorwa byo kwibasira ababanenga cyangwa bagira ibyo bibaza ku mikorere yabo bikomeye kugeza n’aho bishimira guha amakuru Leta y’u Rwanda bizeye ko iyo Leta yabakiza abo banyamakuru cyangwa impirimbanyi zumva ko zitacecekeshwa na Leta y’u Rwanda cyangwa abiyita opposition mu bikorwa byabo.

Umwe mu bavuganye na The Rwandan yagize ati: ” Biratangaje kubona abantu bavuga ko baharanira impinduka muri Demokarasi bakora gutya. Ibikorwa by’aba bantu cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga tubikurikiranira hafi ndetse tugenda twegeranya ibimenyetso ntibizabatangaze mu minsi itaha batangiye kugaragara mu ma rappots ya za Human Rights Watch, Amnesty International, Reporters sans frontières cyangwa bakisanga barimo bakurikiranwa n’ubucamanza bw’ibihugu batuyemo, ndizera ko icyo gihe bazumva icyo uburenganzira bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo bivuga.”