Leta y’U Rwanda yasubije ku kuyishinja gufasha M23 birimo kwiyongera

Leta y’u Rwanda yatangaje ko kuyishinja gufasha inyeshyamba zo muri DR Congo za M23 “atari byo kandi biyobya” ku “mpamvu nyakuri” y’amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ibihugu nka Amerika, Ubudage n’Ubufaransa biheruka gusaba u Rwanda guhagarika gufasha M23, naho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’Iburayi yasabye ko inkunga ihabwa igisirikare cy’u Rwanda ihagarikirwa kubera iyo mpamvu.

Iyo miryango ivuga ko “igitutu n’ibihano” ku Rwanda byagize uruhare mu guhagarika aya makimbirane mu 2012.

Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga ko ari “ikosa guhuza ingamba u Rwanda rwafashe mu kurinda imbibi zarwo n’ubufasha ubwo aribwo bwose ku mutwe witwaje intwaro muri DRC.”

Leta y’u Rwanda ivuga ko ubusugire bwarwo bwavogerewe mu bitero byo mu 2019 mu majyaruguru y’u Rwanda ishinja ingabo za Congo, FARDC, zifatanyije n’umutwe wa FDLR urwanya leta ya Kigali.

Leta ya DR Congo yahakanye ko ingabo zayo zifatanya na FDLR.

Raporo ya Human Rights Watch yo mu Ukwakira (10) ivuga ko habaye ubufatanye bwa FARDC na FDLR mu kurwanya M23.

Leta y’u Rwanda yanenze ko leta ya Congo “itabazwa kunanirwa gukemura ikibazo cy’imitwe irenga 130 iri ku butaka bwayo” ikora ibikorwa bibi ku basivile.

Kigali kandi yavuze ko umuryango mpuzamahanga “ukwiye kugira imbaraga zo gukemura ikibazo cy’ihohoterwa ku gice cy’abanyecongo” n’ikibazo cy’impunzi zirenga 80,000 zabo ziri mu Rwanda.

Imvugo mbi n’amashusho y’ibikorwa by’urugomo byibasira abanyecongo b’abasivile n’abasirikare bavuga Ikinyarwanda cyangwa basa n’Abatutsi – Abatutsi nibo biganje ahanini mu mutwe wa M23 – birimo kugaragara muri iki gihe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Alice Wairimu Nderitu, umujyanama ku kwirinda jenoside mu muryango w’abibumbye (ONU/UN) yatangaje ko ibiri muri RD Congo ari “ikimenyetso kiburira” kuko hari ibirimo urwango rukabije n’urugomo bisa “n’ibyavuyemo jenoside mu gihe gishize” mu Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko kurushinja gufasha M23 “bigaragaza ubushake bucye bw’umuryango mpuzamahanga bwo guhangana n’impamvu muzi” z’aya makimbirane.

BBC