Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’Iburayi yasabye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (guhagarika inkunga uha igisirikare cy’u Rwanda,

Perezida Paul Kagame na Perezida Nyusi ubwo yari yasuye ingabo z'u Rwanda mu majyaruguru ya Mozambique

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’Iburayi yasabye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) guhagarika inkunga uha igisirikare cy’u Rwanda, igishinja gufasha umutwe wa M23.

Mu ibaruwa ifunguwe, iyo miryango yasabye EU kwamagana “kumugaragaro kandi ikomeje” ubufatanye bwose n’imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo, “by’umwihariko ubufasha u Rwanda ruha M23”.
U Rwanda ntacyo ruratangaza ku byasabwe n’iyi miryango.

Ibivugwa n’iyi miryango byiyongereye ku Bufaransa, Amerika, n’Ubudage biheruka gusaba ko u Rwanda ruhagarika gufasha M23 ubu ugenzura igice kinini mu ntara ya Kivu ya ruguru ya Congo.

Leta y’u Rwanda ihakana guha ubufasha ubwo aribwo bwose M23. Perezida Paul Kagame aheruka gushimangira ko ikibazo cya M23 ari ikibazo “cy’abanyecongo kirebwa na leta ya Congo”, ko atari “ikibazo cy’u Rwanda”.

Igitutu kuri leta ya Kigali ariko muri iki cyumweru cyakomeje kwiyongera kiva ku bihugu by’amahanga n’imiryango itegamiye kuri leta mu bihugu bitandukanye.

Iriya miryango ivuga ko icyo gitutu ku Rwanda gishobora “kugira uruhare” mu guhagarika aya makimbirane nk’uko byagenze “mu 2012”.

Ibaruwa yo kuwa kabiri y’iriya miryango irimo isanzwe izwi cyane nka FIDH (Fédération internationale pour les droits humains) na FIACAT (Fédération internationale des ACAT) ivuga ko ibibera muri Ukraine “bidakwiye kurangaza EU” ntiyite ku yandi makimbirane mu isi.

Iyo miryango ivuga ko yo “n’abafatanyikorwa bacu bo muri Congo” batewe impungenge no kuba UE iheruka guha inkunga igisirikare cy’u Rwanda ya miliyoni 20 z’ama-Euro yo gufasha ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambique.

Ingabo z’u Rwanda zirenga 2,500 ziri muri Mozambique zishimirwa ibikorwa bikomeye, zifatanyijemo n’iz’icyo gihugu n’iz’umuryango w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo, bimaze kugarura amahoro no kunaniza biboneka inyeshyamba zari zarimonogoje mu ntara ya Cabo Delgado.

Iriya miryango yo inenga EU gufasha ingabo z’u Rwanda muri ibyo bikorwa, ivuga ko “icyo gisirikare ari nacyo kirimo gufasha inyeshyamba za M23”, kandi ko iyo nkunga itera “gukemanga ukuri kw’ibikorwa bya EU bigamije amahoro mu karere k’ibiyaga bigari”.

Iyi miryango ivuga ko hari ubusesenguzi buvuga ko “kurinda inyungu za kompanyi y’abafaransa ya TotalEnergies nk’impamvu ikomeye” y’icyemezo cyo guha iriya nkunga ingabo z’u Rwanda.

Nta gihamya BBC irabona ijyanye n’ibivugwa n’iyi miryango ku guhuza iyo nkunga n’inyungu za TotalEnergies muri Mozambique.

Iriya miryango y’Iburayi ivuga ko kugaruka kwa M23 kudakwiye kwibagiza indi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo nayo ikora ibikorwa bibi birimo n’ubwicanyi ku basivile.

Iriya miryango y’Iburayi ivuga ko igitutu cyashyizwe ku Rwanda no kurufatira ibihano kwakozwe n’ibihugu bikomeye mu 2012 “byagize uruhare mu guhagarika aya makimbirane”.

Igasaba ko n’ubu igisirikare cy’u Rwanda gihagarikirwa inkunga kandi n’abantu ku giti cyabo bafite uruhare mu bibera mu burasirazuba bwa DR Congo bagafatirwa ibihano.

BBC