Major Jacques Kanyamibwa arasubiza Dr Gerard Gahima

Sinzi niba ali ukutabimenya cyangwa niba ali ukwirengagiza. Sindibugaruke kubyavuzwe byose, ndashaka kuvuga ku kantu kamwe gusa.
Uragira uti:”Kubuza interahamwe kwica ntibyasabaga guhagalika imirwano,byasabaga une volonté politique”.

Ubwo FPR yuburaga imirwano muli Kigali taliki ya 07/04/1994 ali naho ubwicanyi bwatangiliye, yahise itera ikigo cy’abajandarume Kacyiru irakigota kugera muli repli général mu kwezi kwa kalindwi 1994. Ikigo cya Police Militaire cy’i Kami nacyo cyari kigoswe.
Icyakabiri, ibigo byose byo muli Kigali byinjiye muntambara taliki ya 07/04/94 bigeza mukwa 7, 1994 bikirwana. Ubwose uwali kujya guhagalika ubwicanyi bwakorwaga n’interahamwe yali kuva he?
Abo batabazi uvuga bali gukora iki? Ntabwo abatabazi bigeze bavugana na FPR. Kuko FPR yali yaravuze ko itabemera nk’abategetsi itazavugana nabo, niyo mpamvu za initiatives zakozwe na FAR banyuze kuli Minuar, FAR nizo zasabaga ko intambara hagati ya FAR na APR ihagarara noneho ingabo na gendarmerie bakajya mu bikorwa byo guhagalika ubwicanyi bw’abasivire FPR irabyanga, ikavuga ngo FAR zibanze zihagalike ubwicanyi bw’interahamwe ngo nibwo bazahagalika intambara, kuko yali izi ko bidashoboka.
FAR zanasabye ko hakorwa ingabo zivanze (Gendarmerie+APR+MINUAR)ngo bashingwe guhagalika ubwicanyi. FPR yarabyanze, FAR zigera naho zitangaje ko zo zihagalitse imirwano,(cesser le feu unilatéral) FPR igumya kurwana.
Muvandimwe se, volonté yindi usaba ni iyihe?
Kwandika no kuvuga  biroroha aliko ikingenzi tumenye “Byagenze bite?”
Major Jacques Kanyamibwa