MFITE IMPUNGENGE KO OPOZISYO NYARWANDA ITAREBYE NEZA ISHOBORA KUGWA MUMUTEGO WO KWUBAKIRA KUMOKO N’UMWIRYANE.

Maze iminsi nitegereza imitekerereze ya bamwe muri twe nkibaza niba abanyarwanda bamwe na bamwe bazi icyo bifuza cyangwa se bazi neza ikerekezo bifuza kuganamo bikambera urujijo.
Muby’ukuri bimaze kugaragara ko hari abantu bavuga ko bashaka impinduka muri politiki mu gihugu cyacu ariko kubera kuganzwa n’amarangamutima ashingiye ku ihahamuka ry’ibibazo baciyemo (inkovu z’ibihe) ugasanga bakorera uwo barwanya batabizi cyangwa se wenda babizi akaba arijye utaramenya ko twajwemo.

Simpakanye ko muri opozisiyo hari abantu banyuze mu nzira yatera amakenga ariko kandi hari aho usanga ababajora bakabya cyane bigatuma batandukira bakagwa mu mutego wo guterwa nabo bakitera ari byo bishobora kuba intandaro yo gucikamo ibice muri opozisiyo kuburyo mfite impunge y’uko ejo ushobora gusanga bamwe batakirwanira inyungu z’gihugu n’abakivuka bose ahubwo ukaba wasanga bibumbiye mudutsiko turwanira inyungu z’ubwoko n’iz’uturere.

Ndibwira ko uwasesengura neza yabona ko n’ubu bishobora kuba byaratangiye kuba ariho byototera.
Duhereye kure gato mu mateka y’u Rwanda byaragaragaye ko n’ubwo abahutu n’abatutsi baturana kumisozi ndetse bakananyuzamo bagashyingirana, ariko ibyo byose byubakiye kuburyarya kuko usanga ubusabane bwabo bwaragiye burangwa no kugira imbibi mu bijyanye n’isaranganya ry’ubutegetsi, kugeza ubwo bamarana aribwo bamaranira ndetse kugeza n’aho umubyeyi yihekura ngo kuko icyo kibondo yakibyaranye n’uwo badahuje ubwoko.

Habanje ingoma ya cyami ntutsi yiharira ubutegetsi ,busimburwa n’ubututegetsi bwa repubulika mputu nayo yasimbuwe ubu n’ingoma ntutsi ya FPR tutazi niba ari repubulika cyangwa se ari iya cyami.

Uwo muco mubi rero wo kwiharira ubutegetsi wokamye abanyarwanda waje gukongeza virusi yawo muri opozisiyo iriho yiyubaka none ubu iyo virusi ikaba ibaye ubukombe.

UKWIBESHYA KW’ABAKOMEYE KU BUHUTU BWABO.

Ikigaragara ni uko abantu bakunze kugaragaza cyane iyo virusi ari abo mu bwoko bw’abahutu bishyizemo ko oposition yagombye kuba umwihariko w’abahutu gusa ndetse kenshi ugasanga bamwe mu banyapolitiki n’abiyita abactiviste b’abahutu bakomeje kurangwa no kwibasira ndetse no gutoteza abanyapolitiki bamwe b’abatutsi babahora inzira isobetse amahwa baciyemo ibyo bikaba byatuma umuntu yibaza uwo bakorera cyangwa se icyo bagamije kugeraho bikakuyobera.

Ikindi gitangaje ni uko ubu izo ntagondwa z’abahutu zikomeje kwibasira bamwe mu banyarwanda zirengagiza cyangwa se zishaka guhishira ko n’abahutu ubwabo atari miseke igoroye kuko itsembabwoko ryakorewe abatutsi basaga ibihumbi magana atanu bishwe n’abantu bari bitwikiriwe izina ry’abahutu kuburyo ntawashidikanya ko aba bibasiye abo bumva ko babakozemo uwabashungura nabo atababuraho byibura ibitonyanga by’amaraso kubiganza.

Abaturage basanzwe b’abahutu nabo bakunze kugaragaza ko badashobora kwizera ishyaka ribonekamo abatutsi bibwira y’uko bashobora kugambanirwa cyangwa se kugirwa ibikoresho, udukingirizo n’ibiraro byo kugera kubutegetsi nyuma ngo bakaba babahinduka.

Abahutu batari bake kandi bakunze kwibeshya ko abatutsi benshi badashobora kurwanya FPR by’ukuri ku buryo bumva ko bamwe muri abo batutsi baba baratumwe na FPR gusenya opozisiyo cyangwa se ko bashobora kwiyunga na FPR mu buryo bworoshye.

Ndagirango nsobanurire abatekereza batyo ko dushubije amaso inyuma hari ingero zifatika duhabwa n’amateka zigaragaza ko abahutu aribo boroshye kugurwa bakaba bayoboka vuba ingoma y’umubisha kugeza n’ubwo bata ingabo kurugamba bari bashinzwe kuyobora kubera ubuhendabana baba bemerewe na Leta ibakandamije ibyo kandi nabo ubwabo barabyihamiriza munganzo zabo bita bene wabo ngo ni « abahutu b’inda ndende cyangwa les Hutus de service »

Aha ndahamya ntashidikanya ko nta mu tutsi wata ingabo ku rugamba ngo yiripotinge k’uwo bahanganye kubera ubuhendabana kuko mu mateka ntibyigeze bibaho ndetse ndahamya ko bitazanabaho.

Munyumve neza mutambeshyera hari abo ngamije gusingiza n’abo ngamije gupfobya kuko ingero twese tuzizi uwakumva atanyuzwe yategura ikiganiro mpaka abanyarwanda bakatubera abasifuzi.

Icyo ngamije ni ukubwiza ukuri abavandimwe dusangiye igihugu n’itabaro dore ko ariko kwabuze mubanyarwanda kugeza ubu kugirango twese dufate indorerwamu twitokore aho kuzindurwa no gusesereza abandi tutaretse kubasenya.

Ikindi ngirango nibutse abanyarwanda ni wa mugani uvuga ko akamasa kazaca inka kazivukamo bishatse kuvugako uburyo système z’ubutasi zikora bujyana no gushingira kumyumvire y’abantu hakurikijwe ibyo bemera n’ibyo bizera.

Nta na rimwe FPR cyangwa indi système y’ubutasi yakohereza umututsi kuneka abahutu nk’uko itakohereza abahutu kuneka abatutsi ngo biborohere ndetse umuntu anagiye kure gato wasanga nta muntu wavuye Uganda waneka uwavuye Congo cyangwa se uwacitse ku icumu bityo bityo kimwe n’uko umuhutu w’umunyenduga ataneka umuhutu w’umukiga.

Buri wese anekwa n’uwo yizeye kurusha abandi yita mwenewabo. Ni nayo mpamvu njye ntawe ntinya ko azaneka kuko ibyanjye mba nabyishyiriye kumbuga (ngo uwanga amazimwe abandwa habona)abafite ibyo muhishe muraremerewe kandi pole sana.

Ibyo mvuga nabihagazeho kuko muri raporo zishyikirizwa ibiro by’iperereza buri wese aba azanye izo yavomye muri benewabo kandi abahutu akaba aribo benshi bakorera DMI mubutasi bwa gisivire.

Ahakorerwa imyitozo n’amahugurwa y’ubutasi hahurirwa n’abanyarwanda batandukanye b’ingeri zose, abahutu, abatutsi, n’’abatwa, abavuye Uganda, i Burundi , Congo, abacitse ku icumu , abahutu b’abanyenduga, abahutu b’abakiga, abanyekongo n’abandi ndetse nagirango mbongerereho y’uko mu batanga za raporo muri DMI harimo n’abazungu bafite ubwenegihugu bunyuranye nabo batanga raporo kuri benewabo.

UKWIBESHYA KW’ABAKOMEYE KU BUTUTSI BWABO

Reka dukome urusyo dukome n’ingasire abatutsi nabo n’ubwo bigaragara ko aribo bakunze kwibasirwa cyane muri ibi bihe, ndetse n’ushaka kwirwanaho (abahutu de service sans le savoir) bakamuvugiriza induru boshye bihehe, sinyobewe ko nabo barwaye indwara yo kwishongora n’ubwibone bumva ko aribo kamara ndetse aribo nkingi ya opozisiyo biyita ngo ni « Colonne vertébrale de l’opposition » bakiyibagiza ko abanyarwanda benshi ubu bari hanze bahunze uko kwiyemera n’agasuzuguro ko kwumva ko hari bamwe bagomba gutekerereza abandi n’aho abasigaye bagahinduka ibikoresho.

Hari ikindi igice cy’abatutsi kigifite igihu mumaso kibwira ko nta mututsi ukwiye kurwanya FPR ngo kuko ari ukwimena inda no kwitaranga imbere y’abahutu nk’aho abahutu ari abanyamahanga.

Ndagirango mbwire abo nabo ko nibanga kwimena inda bahishira amafuti agaragarira buri wese ko FPR yo itazatinya kubamena ibifu n’uduhanga kuko idahagarariye inyungu z’ubwoko bwabo n’ikimenyimenyi ntisiba kumenesha abatutsi no kubashyira kungoyi itaretse kubakegeta amajosi bazira ko banze kuvugirwamo nk’imizindaro.

Uwo ni undi mutwaro uremerera abatutsi bakorera politique muri opozisiyo kuko usanga babaye ibicibwa mu miryango yabo n’inshuti zabo bagitsimbaraye kugitugu cya FPR.

INGARUKA

Kugeza ubu ndahamya ko nta bwoko na bumwe bwakwihandagaza ngo bujye hariya buvuge ko ari miseke igoreye ku buryo bwakumva ko aribwo bufite umwihariko (légitimité) wo gukora opozisiyo bwonyine nka babandi babeshyaga rubanda ko bavukanye imbuto.

Mu mwaka w’1994, Abanyapolitiki b’abahutu bitwikiriye ubwoko bwabo bashora abo babuhuje mu itsembabwoko bica abatutsi batabarika ari nabyo byahaye FPR inzira yo gutsemba abahutu barenze abatutsi batsembwe maze icyo cyasha n’umuvumo bitaha kuduhanga tw’abanyarwanda bagihumeka.

Imyumvire nk’iyi irasenya ntiyubaka, niba abanyarwanda baba aba laeader baba abaturage basanzwe banyotewe n’impinduramatwara badahinduye imyumvire dushobora kuzasanga muri opozisiyo hacitsemo ibice bibiri (block ebyiri) nk’uko byari bimeze mu gihugu cy’abaturanye cy’iburundi mugihe hari ho imigambwe y’abahutu n’imigambwe y’abatutsi kugeza ubwo habaho za quartiers z’ubwoko bumwe ndetse n’amatagisi atwara ubwoko bumwe aribyo byaje kubyara imitwe y’abicanyi y’aba sans échec n’aba sans défaite.

INAMA NAGIRA ABANYARWANDA DUSANGIYE INTEGO

Ndagirango nbwirire abantu bose bakora politiki muri opozisiyo ntaretse n’abatayikora ariko bayikurikiranira hafi cyangwa se bashyigikiye ibikorwa bya politiki ko bari bakwiye kumenya gutandukanya ingengabihe y’imikorere hakurikijwe ikigomba kwitabwaho kurusha ibindi.

Ndibwira ntashidikanya ko ibihe turimo ubu aribyo gushyira hamwe ntabwo aribyo gukora Campagne kuko igihe cyayo kitaragera, yewe n’igihe cyo guca imanza ntikiragera kuko tutarivuna umwanzi.

Dukwiye gushyira imbaraga zacu hamwe nk’abanyamisiri tugahirika igishyitsi kitubangamiye twese ; twarangiza tukicara tukagenera igihugu cyacu vision ibereye abanyarwanda bose ntawe uhejwe cyangwa se ntawe turutishije abandi, twamara gushira impumu tugatangira ihiganwa mu migabo n’imigambi noneho urushije abandi ubumanzi abaturage bakamuhundagazaho amajwi maze twese tukemera tukamuyoboka,tukamwubaha ndetse tukanamushyigikira kubera ko rubanda tuvugako twese ariyo dukorera yamuhisemo.

Abashyize hamwe Imana irabasanga.

Bikorewe Mayotte kuwa 04 nyakanga 2013
Akishuli Abdallah
Skype :Abdallah.Akishuli
Tel :00262(0)639-03-00-23
e.mail : [email protected]

1 COMMENT

  1. Komera muvandimwe Akishuli?

    Iyaba abantu bose batekerezaga nkawe abaturage b’Urwanda bagira Amahoro,
    naho bariya bigira abavugizi Bakumvako bagomba guhitiramo abanyarwanda Amashyaka bajyamo
    ntakintu kizima tubatezeho,Uretse gutukana no gusebanya gusa.

    Urugero, hari abirirwa batukana ngo abantu ni ba KANYARENGWE, nkibaza inti ari Kanyarengwe na Habyarimana uwafashije Inkotanyi ni inde? Habyarimana siwe wabambitse ariya mapeti?yewe ntiyabahaye Imbunda bafata ubuganda.nonese niyo mpamvu mvuga ko bamwe bahumye bagafata uruhande rumwe bakareka urundi Nibareke Amateshwa.bubake Oposition ikomeye

Comments are closed.