Kagame agomba kuvuzwa cyangwa agashyikirizwa inkiko byihutirwa

Amagambo Perezida Kagame yakoresheje ahatira abana gusaba imbabazi mu izina ry’Abahutu ni agahomamunwa. Yuzuyemo irondakoko ndetse agomba gufatwa nk’ibyaha byibasira inyoko muntu (crime contre l’humanité), ibyaha by’intambara (crime de guerre) tutaretse n’icyaha cyo gushora abana bato mu ntambara (recrutement de mineurs).

Buri jambo yakoresheje rigomba gusesengurwa, kandi nta kuzimiza Paul Kagame yakoresheje kubera ko avuga neza ko “Abahutu ari abajenosideri”, akemeza ko afitanye ikibazo n’umuntu wese udasaba imbabazi, akanabwira abana ko ari ngombwa kwica umuntu (igihe uyu yaba ashaka gukora icyaha mu izina ryawe).

Sinshidikanya ko amategeko afite ingingo zibuza bene izi mvugo. Ndibwira ko amagambo yaba yaravuzwe na Léon Mugesera cyangwa se Hassan Ngeze adatandukanye na gato n’ibyo bwana Kagame yavuze imbere y’ingimbi.

Paul Kagame yongeyeho ko azakocora Prezida Kikwete wamusabye kugirana ibiganiro n’inyeshyamba za FDLR ku buryo uyu atazamenya aho inkuba imukubise iturutse. Dufite perezida ufite ikibazo gikomeye mu mutwe we ku buryo tudatangiriye hafi igihugu kizongera kikorama nk’uko nyakwigendera Abdul Joshua Ruzibiza yigeze kubivuga.

“…..Je ne peux aucunement me sentir frustré face à ce devoir d’accuser les criminels, fussent-ils mes anciens compagnons d’armes, voire celui qui est aujourd’hui le Président de la République. Je me bats pour la justice pour tous, et il me semble que c’est cela qui paraît difficile à comprendre pour certains. 
Pourquoi n’accuserais-je pas Paul Kagame en sa qualité de l’un des chef-architectes de la tragédie qui a mis le pays à sang et à feu, et qui de surcroît a opposé un veto à toutes les tentatives de secourir nos proches qui étaient livrés aux extrémistes Hutu? J’accuse Paul Kagame comme l’unique dirigeant dans ce monde qui a troqué la vie des membres de toute une ethnie (la sienne, d’ailleurs) contre les avantages du pouvoir. Je ne parviens pas à comprendre ce qui réellement tourne dans le cerveau du Général Kagame, il faudrait peut-être faire appel aux spécialistes pour l’examiner!”…

Soma ikiganiro cyose.

http://jkanya.free.fr/abdul.html

Ismaïl Mbonigaba