Minisitiri w’Ingabo wa Afrika y’Epfo asanga Ingabo z’u Rwanda zaragiye kwifotoza muri Mozambique

Ingabo z'Africa y'Epfo ziri muri Mozambique

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Minisitiri w’Ingabo Mushya Madamu Thandi Modise yavuze ko ingabo z’u Rwanda zaba zigenje make mu kwishimira intsinzi, kuko urugamba ubu ngo nibwo rugiye gutangira.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports, Minisitiri Thandi Modise yavugiye kuri Radio imwe muri Afurika y’Epfo ko igabo z’u Rwanda zagiye zifata uduce tutarimo imirwano zikatwifotorezamo mu rwego rwa propaganda no kwigaragaza, ko ariko intambara nyirizina itaratangira.

Madamu Thandi Modise yahoze akuriye inteko ishinga amategeko mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ingabo mu cyumweru gishize. Azwiho kandi kuba yarabaye impirimbanyi ikomeye mu bihe byo guhangana n’irondakoko rya Apartheid.

Minisitiri Thandi avuga ko inyeshayamba zatangiye guhunga no kwikura mu duce zahozemo nyuma yo kumva ko hari ingabo z’amahanga by’umwihariko za SADC zari zigiye kwinjira mu rugamba rwo kuzirwanya.

Madamu Modise Thandi Minisitiri w’ingabo  n’abahoze ku rugerero muri Afurika y’Epfo ashimangira ko bafite amakuru ahagije ko nta ntambara Ingabo z’u Rwanda zirimo, kandi ko ibyo zigambye  atari intsinzi nyayo.

Hashize ukwezi ingabo 1000 z’ u Rwanda zigeze ku mugaragaro mu gihugu cya Mozambique, aho zivuga ko zahise zitangira urugamba rwo kurwanya inyeshyamba zikora iterabwoba. Ku itariki ya 08/08/2021 nibwo uyoboye ibitero by’ingabo za RDF, Brig Gen Pascal Muhizi yavuze ko bafashe ibirindiro bikuru by’abakora iterabwoba, ko itambara yaba iri mu marembera.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald yavuze ko ubu igikurikiyeho ari ukubaka inzego z’umutekano n’igisirikare bya Mozambique.

Kuba Afurika y’Epfo inenga ibikorwa by’u Rwanda muri Mozambique, ntibaye iya mbere, ahubwo n’ibindi bihugu binyamuryango bya SADC byabonetsemo abavuga ko ubu butumwa bwa RDF muri ozambique butari ngombwa.