Nk’uko bitangazwa na Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, MONUSCO iravuga ko ibyatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch bifite ishingiro.
Kuri uyu wa 12 Nzeli 2012,MONUSCO yashyigikiye Human rights Watch yasohoye icyegeranyo kirega ibyaha by’intambara inyeshyamba za M23 zirwanira mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’amajyaruguru. Kandi MONUSCO ivuga ko izakomeza gutera inkunga ingabo za Congo mu kurwanya M23.
Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bavugizi ba MONUSCO, Touré Panangnini ngo MONUSCO iravuga rumwe na Human Rights Watch: ngo M23 yakoze ibyaha by’intambara. Akomeza agira ati:«Monusco yemera ibyavuzwe na Human Rights Watch. Ni byo imibare ivugwa na HRW ntabwo imeze neza neza nk’iyo dufite, bitandukanyeho gato. Ariko ibyashyizwe ahagaragara n’amaperereza yacu ni bimwe muri rusange.»
Muri iki gihe, n’igisubizo giciye mu nzira y’amahoro, n’ibiganiro bishyizwe imbere n’umuryango w’abibumbye. Ariko ngo MONUSCO ivuga ko yiteguye gufasha ku rugamba ingabo za Congo.
Umuvugizi wa gisirikare wa MONUSCO, lieutenant-colonel Basse yagize ati:«Turi hano mu rwego rwo gufasha Leta ya Congo, cyane cyane ingabo za Congo, ku bijyanye n’ingufu. N’ukuvuga ko igikorwa cyose cyakorwa n’ingabo za Congo kizaterwa inkunga ku buryo budasubirwaho n’ingabo za MONUSCO kugira ngo amahoro agaruke muri kiriya gice cy’igihugu»
Ibi biravugwa mu gihe inshingano nshya z’ingabo za ONU muri Congo zisobanutse kandi zifite ingufu zishobora gutuma zigira uruhare runini mu kugarura umutekano zasabwe na MONUSCO, ubutegetsi bwa Congo ndetse n’amashyirahamwe ategamiye kuri Leta. Hakaba hategerejwe ko byemezwa n’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi.
Ubwanditsi