Muri Amerika barasanga Referandumu yabaye mu Rwanda ari intambwe ndende mu gusubiza inyuma Demokarasi!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aravuga ko umukuru wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu nteko nshingamateka y’Amerika Bwana Ed Royce yashyize ahagaragara itangazo ryamagana amatora ya Referandumu yabaye mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2015 agamije kwemerera Perezida Kagame kuguma ku butegetsi kugeza mu 2034.

Bwana Ed Royce yagize ati:

Iyi Referandumu ni intambwe ndende mu gusubiza inyuma Demokarasi. Icyemezo cya Perezida Kagame cyo kwiyongeza manda ya gatatu, gukomeza guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, guha imyitozo n’intwaro impunzi z’abarundi ngo zijye guhungabanya umutekano mu Burundi, ibi byose ni imbogamizi ikomeye mu mateka yo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Genocide yo mu myaka 20 ishize.

Mu byatangaje na Perezida Obama mu mpeshyi ishize abivugira i Addis Abeba mu muryango w’Afrika yunze ubumwe yatangaje ko nta muntu ukwiye kuba Perezida ubuzima bwe bwose, igihugu gitera imbere iyo habonetse amaraso mashya n’ibitekerezo bishya.

Ubu ibihugu bindi by’Afurika birasa nk’ibihanze amaso ikizakorwa na Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu by’ibihangange ku bijyanye n’ibirimo kubera mu Rwanda ku buryo imbere y’ibindi bihugu by’Afrika bizagora Leta y’Amerika n’ibindi bihugu by’ibihangange kunenga ibyo bihugu cyangwa kubifatira ibihano mu gihe ntacyakozwe mu Rwanda.

Nabibutsa ko mu mwaka ushize wa 2014, Bwana Ed Royce yasabye umunyamabanga wa Leta y’Amerika John Kerry kongera kwiga ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’Amerika cyane cyane ku nkunga ziteganywa gutwangwa mu minsi iri imbere mu gihe hakomeje kuvugwa ibikorwa byo kwica no gushaka kwicwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bahungiye mu mahanga.

Ben Barugahare

Facebook page:  The Rwandan Amakuru  Twitter: @therwandaeditor – Email:[email protected]