Mu kwezi gushize kwa Kanama 2017, ibiciro ku masoko byazamutseho 7,2%

*Mu byaro ibiciro byazamutseho 9,4%,
*Mu byaro ibiciro by’uburezi bizamukaho 51,5%
*Mu mijyi byazamutseho 3,2%

Imibare yasohowe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kuri iki cyumweru iragaragaza ko muri rusange ku masoko yo mu Rwanda, mu kwezi gushize kwa Kanama 2017 ibiciro byiyongereyeho 7,2% ugereranyije na Kanama 2016. Ndetse unagereranyije ukwezi kwa munani n’ukwa karindwi 2017 ibiciro byiyongereyeho 0,6%.

NISR ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 7,2% mu kwezi kwa munani 2017, ari ibiciro by’ibiribwaka n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 10,5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,4%.

Mu gihe izamuka rya 0,6% ugereranyije Kanama na Nyakanga 2017 ryo ngo ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,5% muri uko kwezi kumwe.

Kuba ibiciro byarazamutseho 7,2% mu kwezi gushize kandi birongera gushimangira ko iigipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko y’u Rwanda bikomeje kumanuka dore ko muri Nyakanga byari byiyongereyeho 8,1% muri rusange.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kandi kigaragaza ko by’umwihariko ku masoko yo mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 3,2% ugereranyije Kanama 2017 na Kanama 2016. Mu gihe, ugereranyije ukwezi kwa munani n’ukwa karindwi 2017 usanga ibiciro byarazamutseho 0.2%.

Bimwe mubyatumye ibiciro byo mu mijyi ari nabyo bivaho igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda bizamukaho 3,2% mu kwezi gushize, harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,9% mu mijyi.

Naho mu masoko yo byaro, mu kwezi gushize kwa Kanama 2017 ibiciro byiyongereyeho 9,4% ugereranyije na Kanama 2016. Mu gihe ugereranyije ukwezi kwa munani n’ukwa karindwi ibiciro byiyongereyeho 0,9% mu byaro.

NISR ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 9,4% mu byaro harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 51,5%.

Source: UMUSEKE.RW