Mubyara wa Perezida Kagame witwa Capitaine Rushema yaburiwe irengero!

Amakuru dukesha igitangazamakuru cyandikirwa mu Rwanda kiri hafi y’inzego z’ipererezaz’u Rwanda aravuga ko Capitaine Rushema wasezerewe mu gisirikare yaburiwe irengero kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Mata 2016 ku mugoroba.

Ibura rya Cpt Rushema ryatangiye kuvugwa cyane kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Mata 2016. Nk’uko bikomeza bivugwa n’icyo gitangazamakuru ngo Rushema wari asanzwe ari umucuruzi. Akaba yari atuye mu Rugunga mu mujyi wa Kigali. Umuryango we uvuga ko utazi irengero rye kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Mata 2016 mu mugoroba igihe yajyanwaga n’abantu batamenyekanye.

Avugana n’icyo gitangazamakuru mushiki wa Rushema kuri Telefone, (n’ubwo icyo gitangazamakuru kitavuze uko uwo mushiki we yitwa ashobora kuba ari uwitwa Dorothy ukora muri PNUD)  yemeje aya makuru yibura rya Rushema, agira ati :

“Nibyo koko ayo makuru ni ukuri Rushema yabuze kuva kuwa gatandatu mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba,  ariko jye nabimenye mu ma saa yine z’ijoro mbibwiwe n’umukozi we wo mu rugo”

Mushiki wa Rushema akomeza agira ati:

“Uwo mukozi yavuzeko Rushema yaje ari kumwe n’abagabo bane mu modoka ye ya Audi, Rushema yari yicaye inyuma akikijwe n’abagabo 2 , imbere hicaye abandi babiri umwe ariwe wari utwaye imodoka ya Rushema, bavamo binjirana mu nzu, kugera mu cyumba cye, Rushema afata umupira w’imbeho n’agakapu gato kameze nk’akarimo utwenda, umwe muri abo bagabo niwe wasohotse akitwaje. Kuva ubwo kugeza ubu ntawe uzi irengero rye kuko na Telefone ye ntayiriho ndetse n’imodoka ye twashakishije aho yaba iparitse wenda kuri station ya Polisi twahebye, n’inshuti ze basanzwe bagendana nta makuru ye zifite.”

Icyo gitangazamakuru ngo cyashatse kumenya icyo Polisi ivuga kuri aya makuru y’ibura rya Rushema, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Twahirwa Celestin ngo yakibwiye ko nta mukuru yibura rya Rushema azi kuko nta n’aho azi yaba afungiye.

Cpt Rushema azwi cyane mu nzego z’iperereza (DMI) ku izina rya “Kanyonjo”, bivugwa ko na nyuma yo kwitwa ko avuye mu gisirikare yakomeje gukorana n’izo nzego, amakuru The Rwandan isanzwe ifite ni uko Cpt Rushema yagiye avugwa cyane mu bikorwa bigamije kwibasira abacuruzi, niwe wari ushinzwe kuneka abacuruzi no gukurikirana uburyo abacuruzi bunguka ngo ajye kubaka amafaranga cyangwa arangire amasosiyete ashingiye kuri FPR yivange mu bucuruzi bwabo cyangwa basabwe gutanga imisanzu itubutse.

Undi makuru The Rwandan ifite ni uko Cpt Rushema nta kijyanye no kumenya ubucuruzi muri we yari afite ahubwo yari yarijanditse mu bikorwa by’ubwambuzi bikomeye aho abacuruzi bagombaga kugira icyo bamugenera ngo babone amahoro. Yakunze kugaragara cyane ku igorofa rizwi nka “La Bonne Adresse” haruguru y’inzu ya Rujugiro (UTC) mu mujyi wa Kigali rwagati aho bivugwa ko abamuzaniraga amakuru ku bacuruzi n’ibindi bamusangaga…

Uretse ibijyanye n’ubwambuzi ku bacuruzi, Rushema yagiye avugwa mu bikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, kurigisa abantu, gushimuta, iyica rubozo n’ibindi bikorwa bigayitse. Nabibutsa ko Cpt Rushema aherutse kuvugwa vuba aha mu rupfu rw’umunyemari Assinapol Rwigara, amakuru yavuzwe icyo gihe n’uko ubwo Bwana Rwigara yicwaga nyuma yo kugeragezwaho ikinamico cy’impanuka, mu bo byavuzwe ko yari agiye kwitaba bari bamaze iminsi bamuhamagara harimo na Cpt Rushema.

Kuba Cpt Rushema yafungwa na ba shebuja nta gitangaza kirimo kuko abakorera Leta ya FPR ibafunga ikanabafungura uko ishatse nk’inzugi byaba mu bwihisho cyangwa ku mugaragaro, igitangaje n’uko inkuru y’ifungwa rya Cpt Rushema yatangajwe n’igitangazamakuru gikorana hafi n’inzego z’iperereza, umuntu akaba atabura kwibaza icyo bihatse mu gihe ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda biri hafi ya Leta ya FPR byaruciye bikarumira.

Andi makuru The Rwandan ifite ateye kwibaza ni uko Cpt Rushema afitanye amasano ya hafi na Perezida Kagame, ise wa Perezida Kagame ava inda imwe na nyina wa Cpt Rushema. Bishatse kuvuga ko iki kibazo gikomeye kuko nta muntu wundi mu Rwanda watinyuka gufunga umuntu nka Rushema Perezida Kagame atabyemeye ubwe dore ko uretse ayo masano yo mu muryango Rushema yijanditse muri byinshi ku buryo afite amabanga menshi ya Perezida Kagame n’ay’ubutegetsi bwe!

Frank Steven Ruta