Mugenzi yararenganuwe mu rubanza rwabayemo byinshi byatangaje ababikuriye hafi

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko urukiko rw’ubujurire mu guhugu cy’ubwongereza rwafunguye mu kwezi kwa Nyakanga 2021, René Claudel Mugenzi rumaze kumuhanaguraho icyaha cyo kunyereza umutungo w’urusengero mu gihugu cy’Ubwongereza.

Twagerageje gushaka René Claudel Mugenzi kugirango agire icyo abivugaho, adutangariza ko atagira icyo abivugaho imanza zose zigikomeza zizagaragaza ukuri uko byagenze zitararangira. 

Byabaye ngombwa ko tubaza umunyarwanda w’umunyamategeko uba mu gihugu cy’ubwongereza Yohani Karangwa kandi wakurikiranye urwo rubanza, adutandaniza ko urubanza rwa Mugenzi rwari rurimo amayobera menshi, kwisubiramo bivuguruza by’abamuregaga yabibonye nk’agahomamunwa bigaragara ko ngo ababiteguye bahubutse cyane.

Karangwa yatangiye atubwira ati: “Batangiye bamurega ko yibye amafaranga agera ku 250,000 by’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza mu gihe cy’amezi 3 mu mwaka 2016, urubanza rumaze koherezwa mu rukiko rw’ibanze, ruvanywe mu rukiko rutoya bahindura icyaha bati yibye mu gihe cy’imyaka 2 mu mwaka wa 2016 na 2017. Ibyo byari bitangaje kuko banavugaga ko byagaragaye mu 2019. Bishoboka gute ukuntu amafaranga angana kuriya yakwibwa bikagaragara nyuma y’imyaka irenze ibiri mu gihe abavuga ko bibwe bakoze ibyengeranyo cy’ubukungu bisabwa n’amategeko agenga imiryango idafite aho ibogamiye bikaba bigaragara ko nta kibazo cy’amafaranga cyabaye muri iyi myaka yose. Ibyo byegeranyo kandi byagenzuwe n’abagenzuzi b’imitungo bigenga (auditeurs). Bishoboka gute umuntu utari umukozi wabo wa buri munsi uza isaha imwe mu kwezi gushyira umukono ku mpapuro ziha uburenganzira bwo kwishyura ibintu bigomba kwishyurwa, nyuma bigashyirwaho umukono n’undi muntu umwe, yakwiba amafaranga angana kuriya, abakozi bakora buri munsi (comptables) bashizwe umutungo ntibabibone.” 

Karangwa ati: “Bishoboka bite ukuntu umuntu aregwa icyaha, urubanza rwagera hagati bagahindura icyaha, ntibarusese ngo bongere bajye mu rukiko batangiriyemo, aho bagomba gutangira bundi bushya, hanyuma n’uwari uhagarariye Mugenzi akabyihorera, ntihagire icyo avuga, kandi binyuranyijwe n’amategeko y’uko imanza zicibwa.’’ 

Karangwa yakomeje yibaza ati: “Bishoboka bite ukuntu abakoze ankete za kino kirego byabatwaye umwaka urenga wose, kuri dosiye yagombaga gutwara amezi 2 iyo bitinda. Bishoboka gute ukuntu ikinyamakuru cyo mu rwego rw’igihugu cyanditse iriya nkuru gikabya, kandi atari inkuru yari ifite imbaraga y’uko yahagera, kuko hari inkuru z’imanza zikomeye zicibwa hirya no hino mu bwongereza zitajya zigera mu binyamakuru byo mu rwego rw’igihugu zikagarukira mu binyamakuru byo mu migi biba byabereyemo. Ikiza ni uko ibindi binyamakuru byari byasabwe kwandika iriya nkuru byayiretse kuko babonaga harimo ibintu bitumvikanaga.”

Ikindi Karagwa adutangariza ko cyamutangaje kandi kikanatangaza umucamaza wo mu rukiko rw’ubujurire ni uko ari ubwa mbere bumvise umuntu uhamwa n’icyaha cyo gukoresha nabi umwanya w’umuyobozi mu nyungu ze hanyuma ntibamuce kuzongera gufata no guhabwa imyanya y’ubuyobozi yaba mu miryango idafite aho ibogamiye (ONG), muri leta ndetse no mu bucuruzi. Ati: “ni nk’aho umuntu bamufunga kubera icyaha cyo kugonga abantu atwaye imodoka yasinze, barangiza ntibamwambure uruhushya rwo kongera gutyara imodoka (permit de conduire)”.

Karangwa yadutangarije ko bitarenze ukwezi kwa cyenda ko hazaba urundi rubanza ruzareba aho biriya birego byavuye, impamvu byagiye mu manza nta bimenyetso bifatika bihari, no guhana abo bazasaga barabeshye. Urwo rubanza ruzanagena indishyi z’akababaro zizahabwa Mugenzi, runagene ukwiye tuzatanga iyo ndishyi. Ikindi cyatangaje bamwe mu bari bahari ni uko abantu 3 baba mu bwongereza, harimo abazungu 2 bakorana bya hafi na leta y’u Rwanda, ndetse n’umunyarwanda umwe uri mu bazwi ko ari hafi y’ubutegetsi bw’i Kigali barya bakunze kwita Intore, mu gihe urwo rubanza rwabaga ntibacikwaga bahageraga bazindutse iminsi yose.

The Rwandan izakomeza ikurikire runo rubanza, tuzabagezaho ibizakurikira mu kwezi gutaha.