MUGIYE MU RWANDA ARIKO MURAMENYE MUFUNGE UMUNWA! 

Yanditswe na KABURABUZA Zephylin 

Ku italiki 20 z’uku kwezi k’ukwakira ZIMBABWE yohereje abarimu barenga gato 150 mu Rwanda bagiye gufasha kuzamura ireme ry’uburezi.  Igitangaje ariko ni uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Zimbabwe yabategetse ko bagomba gufunga umunwa bakirinda kwivanga muri politiki y’u Rwanda. 

 Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu News Day cyo ku wa 19 Ukwakira 2022 mu nkuru yacyo igira iti:”DO NOT MADDLE IN RWANDAN POLITICS, ZIM TEACHERS WARNED”, umuyobozi muri iriya minisiteri twavuze yamenyesheje abo barimu ko barebye nabi bagwirwa n’urugogwe. 

Ikigaragara ni uko Zimbabwe izi neza ko mu Rwanda ntawe uvuga, bahora bibombaritse, bikaba ariyo mpamvu yasabye abarimu babo kwigengesera, kuko bo muri Zimbabwe bamenyereye kuvuga kandi bakandika bagaragaza ibitekerezo byabo ndetse n’ibyo banenga ku butegetsi. Nta mpamvu n’imwe yumvikana wabwira umuntu wize ngo nugera hariya ntuzivange muri politiki, uretse kubura ukundi babivuga. Mu by’ukuri bashakaga kubabwira ko na Rusesabagina w’umubiligi unafite uruhushya rwo gutura bihoraho muri Amerika afunze, bityo rero nabo ntibitwaze ibyo bamenyereye muri Zimbabwe byo kuvuga uko bashaka no kwandika icyo bashaka. Mu Rwanda ntawe ukopfora!

Aba barimu ba Zimbabwe rero nabo ubanza baragendeye mu kigare ariko batumva neza u Rwanda bagiyemo urwo arirwo. Niba umwarimu wo mu mashuri abanza ahembwa amadorari atarenga 90, naho uwo mu mashuri makuru ahembwa amadorli 300 kugeza kuri 400, ubwo se koko muri Zimbabwe ko yahembwaga nk’ayo cyangwa arenze ayo, ubwo barabona bazahaba bate? 

Muri Zimbabwe abanyagihugu bakunda kwirira no kwigusha neza pe! Amadorali 300 koko azababumba? Tuvuge noneho ko babahaye agahimbazamusyi abandi banyagihugu badafite, ibyo nabyo bizabyara ikindi kibazo ku bandi barimu basanzwe bamenyereye urusenda. Ibi bintu bizashoboka koko? 

Ikindi noneho muri Zimbabwe barababuza kwivanga muri politiki, ariko mu Rwanda bo ngo bagiye kubanza kubashyiramo politiki ngo babigisha amateka n’ibindi. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyegereye ubutegetsi bwa Kigali, Igihe.com cyo ku italiki ya 20 Ukwakira 2022, aba barimu bagiye guhabwa amahugurwa mu byerekeye amateka y’u Rwanda bakaba bazanasura urwibutso rwa Genoside rwa Kigali. 

 Koko umuntu uvuye hanze uje kwigisha, akeneye kubanza kwiga amateka kubera iki? Nabo se bagiye kuboza ubwonko nk’uko bagira abanyarwanda? 

Buriya rero Zimbabwe iraza kwibona bayigize ay’ifundi igira ibivuzo. Babanze barebe uko byagendekeye Afurika y’Epfo, Congo, Uganda, Burundi, Mozambique ndetse n’ubwongereza ikibazo cy’ u Rwanda kiri mu bibazengereje. Zimbabwe nishaka irebe kure kuko aho u Rwanda rugeze shitani iba yinjiye.