Ndengera igitekerezo yatanze yagombye kugiha inshuti ze ziri i Kigali ku butegetsi

Maze gusoma inyandiko zinyuranye ku bitekerezo byatanzwe na Bwana Alain Patrick Ndengera bintera kwibaza. Kuki amateka nta somo yigeze aduha? Kuki tutavuga ibyo tubona? Politiki ntabwo iva mu ijuru. Ni ibisobanuro bifatika by’imibereho yacu ya buri munsi. Abo bwana Kayijamahe yita “abazehe” ni bo bishyitsi by’amateka. Nk’uko Kigali ishaka kubatandukanya “n’abubu” na Tito Kayijamahe ni byo akeneye kugeraho. (Sans la relation intergénérationnelle, la génération montante sera coupée de la source sous risque de se retrouver sans identité, sans âme non plus). Amahoro yo ni ikindi kibazo.
Amahoro yubakwa n’impande zose zisanzwe zibangikanye. Zose kandi zikayashyiramo ubushake bungana. Intambara yo ikururwa kandi ikiruruka kubera ubushake buke bw’umwe mu bagombye kubakana amohoro.
Ku bibazo rusange bya politiki, ibyifuzo bya Bwana Kayijamahe bizashyirwa mu bikorwa n’umutwe uri ku ntebe gusa. Abari ku ubutegetsi, nk’uko bafite ububasha bwo gukoresha imbaraga (le droit de la violence légitime) ni ko bazafata ibyemezo n’ingamba (des décisions et des prospectives). Ibyo Tito Kayijamahe abwira abadafite uko bigira yagombye kubibwira inshuti ze zifite ubutegetsi i Kigali zikabishyira mu bikorwa. Mu ubuhungiro ntacyo byazatugezaho na gito !!!
Muri politiki kandi, agatsiko kafashe ubutegetsi ku ngufu ( à l’instar du Fpr) gategekesha igitugu. Inkota mu kaboko k’iburyo, inkoni mu k’ibumoso n’amategeko mu kanwa. Imyaka 20 irashize ari uko i Kigali bimeze. Na Kanjogera ( à qui Paul Kagame s’identifie) ni ko yategetse. Amaze gusesa Mdr (2002), Polo Kagame yaratubwiye ati: ”  Twafashe igihugu bemere tubategeke abadashaka barebe iyo bajya.” Abwirwa benshi akumvwa na bene yo! Mu matora ya 2003 yangeraho aya magambo: “Twiyubakiye inzu ntawe muntu n’umwe tuzayugamishamo. Ntibishabako, ntibishoboka.” Ubwo abapolisi ba Fpr bapfungiraga i Gisenyi mu iyamamaza ly’abadepite mu mpera za kanama 2003 na bo barambwije ukuri kwabo bati: ” Twafashe igihugu ku uruhembe ry’umuheto. Niba muri abagabo mufate imbinda turwane. Un point un trait. Iyo demokarasi muzayibwire abandi.” Yaba uyu Polo Kagame, baba aba bapolisi, ntacyo bahishe. Ikibazo: babwira intumva. Opposition isaba ibiganiro n’imishyikirano ni abapfayongo. Mu myumvire bwite ijyana n’intambara, igihe cyose uwo muhanganye ugasabye intambara murarwana. Iyo umweretse ko utinye kurwana, arakwica akakurandurana n’imizi. Na we kandi iyo uzi neza ko nta ngufu ufite, wirinda gushoza intambara.
Mugire amahoro
Seif-Omar.