Ambasaderi Masozera ni umuntu mwiza ariko agomba no gukora akazi ahemberwa: Faustin Twagiramungu

Radio Impala ku bufatanye na The Rwandan yagiranye ikiganiro na Bwana Faustin Twagiramungu, Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ndetse n’impuzamashyaka CPC.

Muri icyo kiganiro haganiriwe ku ngingo zikurikira:

-Mu minsi ishize ku ya 30 Gicurasi 2014, habereye umuhango muri Congo mu gace ka Kivu y’amajyaruguru, aho abasirikare ba FDLR barenga 100 bashyize intwaro hasi imbere y’abahagarariye amahanga. FDLR iri mu impuzamashyaka CPC. Ese uruhare rwa  CPC muri icyo gikorwa n’uruhe?

-Nyuma y’ishyira intwaro hasi rya FDLR n’iyihe ntambwe igiye gukurikiraho? Ese ubu  icyizere amahanga afitiwe ko atazataba mu nama FDLR nko mu myaka yashize n’ikihe?

-Ese urugendo rwa Bwana Twagiramungu mu gihugu cya Tanzaniya kimwe mu bigize SADC mu minsi ishize rwaba hari aho ruhuriye n’uruhare rudasubirwaho rw’umuryango SADC rurimo kugaragara muri kino gikorwa cyo gushyira intwaro hasi cya FDLR?

-Hari amakuru yageze ku kinyamakuru The Rwandan avuga ko abayobozi b’impuzamashyaka CPC baba barakiriwe muri Quai d’Orsay ni ukuvuga muri Ministère y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa. Ese nibyo koko? Niba ari byo haganiriwe iki?

-Mu minsi ishize uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi Ambassadeur Robert Masozera yatangarije ikinyamakuru igihe.com ko yabajije abashinzwe umutekano b’ababiligi ibijyanye n’igikorwa cyo kurindira umutekano Bwana Twagiramungu, ngo bakamubwira ko babonye amakuru y’uko ubuzima bwe bushobora kubangamirwa bakamurinda ariko ngo nyuma baretse kumurinda ngo bamaze gusanga ngo ari ibihuha bidafite ishingiro! Ese aya magambo ava mu kanwa k’umuntu nka Ambassadeur Masozera usanzwe uziranye na Bwana Twagiramungu wabyaye akajya no kumuhemba Bwana Twagiramungu ayavugaho iki?

-Ku itariki ya 5 Kamena 2014, mu karere ka Nyabihu, Perezida Kagame yahatangarije ijambo ryateye benshi kwibaza cyane cyane aho yagize ati: “Ibi ngibi mujya mwumva abantu bavuga ku maradiyo ngo abantu bafashwe, ngo bafunzwe ngo babuze.. Ahubwo turaza kongeraho. Kubafata gusa, usibye kubafata turaza kujya tubarasa ku manywa y’ihangu rwose.” Ese ku ruhande rwa Bwana Twagiramungu aya magambo ayabona ate?

-Ku wa gatandatu tariki ya 07 Kamena 2014, Bwana Twagiramungu yumvikanye mu kiganiro Imvo n’imvano gitegurwa n’umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi wa BBC aho insanganyamatsiko yari ”uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Genocide”. Mu batumirwa bari muri icyo kiganiro harimo abashinja igihugu cy’u Bufaransa nka Bwana Tom Ndahiro, uvuga ko yanditse ibitabo akaba ngo n’umushakashatsi kuri Genocide! Ndetse na Madame Yolanda Mukagasana nawe ngo wanditse ibitabo kuri Genocide hakaba n’abatumva ibintu kimwe nabo nka Bwana Twagiramungu ndetse na Ambassadeur Jean Marie Ndagijimana wabaye Ambassadeur w’u Rwanda mu Bufaransa ndetse akandika n’ibitabo. Nyuma y’icyo kiganiro cy’imvo n’imvano Bwana Twagiramungu akivugaho iki?

Mukurikire ikiganiro cyose hano: