“ Ndi Umunyarwanda” gukina ku mu byimba abazize Jenoside y'abatutsi ?

Ikibazo cya mbere
Ibinti bimaze iminsi bivugwa muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ni ugukina ku mubyimba abatutsi barokotse cyangwa abahekuwe na Jenoside yakorewe abatutsi.
Biragaragara ko abahutu bari mu butegetsi baba barasabwe gusaba imbabazi baniyemeza uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi rwose ntako byaba bisa iyo abo bahutu babikora babivanye ku mutima kandi bagasaba imbabazi abo bahekuye. Ikigaragara ni uko ibi biri gukorwa mu murengwe ukabije, aho abahutu bari mu butegetsi bari kurushanwa birega ibintu bitagize aho bihuriye n’amarorerwa yakorewe abanyarwanda (abatutsi cyangwa abahutu)  kugirango bashimishe Paul KAGAME.
Ikindi kigaragara imiryango ihagarariye abahekuwe na Jenoside yigijwe ku ruhande. Mbese imiryango nka IBUKA, AVEGA etc … yaba ishyikiye kuriya kwicuza kwabategetsi b’abahutu? Ese yaba yiteguye kubabarira abahutu bose bose bose (n’abatutsi)  bagize uruhare mi iyicwa ry’abatutsi ? Ese abatutsi bacitse ku icumu barumva bahumurijwe n’iriya gahunda ya “Ndi umunyarwanda”?  Ese none iyi gahunda yaba igamije guhisha ugutsindwa kw’ingabo muri RDC? Ese iyi gahunda yaba iri intera ya mbere mu gutegura mandat ya 3 ya Paul Kagame cyangwa ab’iwe ? Ibise byaba bihuriyehe na Jenoside yakorewe abatutsi ?
Birababaje kubona icyaha cya Jenoside kigerekwa kubwoko bwose bw’abahutu byemejwe n’abategetsi barimo gusabira imbabazi ibyaha biremereye mu bintu bimeze nk’ikinamico.
Ikibazo cya kabiri.
Nk’uko Madame Victoire Ingabire Umuhoza yabivuze akimara kugera mu Rwanda, ikibazo cy’abantu (abatutsi cyangwa abahutu) boretse imbaga y’abahutu bo kizigwa ryari ? Kuki muri gahunda “Ndi umunyarwanda” nta mutegetsi w’umututsi usaba imbabazi ?
Ingero z’abakwiye gusaba imbabazi 
– Abahutu bishwe n’abasirikare ba FPR (ex. Uhagarariye Ingabo)
– Abahutu biciwe muri Byumba, Ruhengeri, Gisenyi, i Kibeho, mu nkambi za Zaïre … (ex. Gnrl Kabarebe)
– Abasenyeri biciwe i Kabgayi (ex. Ibingira)
– Urupfu rwa Fred Rwigema … (ex. ???)
– Ba Pezezida Ntaryamira  na Habyarimana (ex. Paul Kagame)
– Urupfu rwa Asiel Kabera, Perefe Rwangabo (ex ???)
– Iraswa rya Perefe Rwangabo,  Seth Sendashonga, Emmanuel Gaphisi, Félicien GATABAZI …
– Iraswa n’ihuswa rya Kayumba Nyamwasa etc …
Ubu koko nta mutegetsi w’umututsi n’umwe wari ukwiye gusaba imbabazi abanyarwanda muri gahunda ya Ndi umunyarwanda , niba koko ibyo barimo babyemera ?? !!
UMUTI W’IBIBAZO
Aho kwitabira iyi gahunda y’uzuyemo ubugome, ubuhubutsi, kwishongora, kwirata, ubucucu …, hakwiye kubaho DIALOGUE INTER RWANDAIS HAUTEMENT INCLUSIFidahuza FPR , opposition na FDLR gusa ahubwo ihuza abahagarariye abanyarwanda b’ingeri zose (ubutegetsi, abihaye Imana, abacuruzi, abahinzi, aborozi, abanyeshuri, abahutu, abatwa, abatutsi, abubatsi, ababaji, abasirikare, abari ku butegetsi n’ababuhejwemo bose, imiryango itagengwa na Leta … abategarugori, abasore, abagabo …… ) imbabazi zigasabwa abanyarwanda bamaze kwemeranya ku mahano yagwiririye u Rwanda kandi yaranze amateka mabi; Hakazanavamo imyanzuro ituma nta mutegetsi uzongera gukoresha ubwoko kugirango akandamize abanyarwanda.
Ah bon entendeur salut !
Oscar Nkurunziza
Source:DHR