Ni iki cyaba cyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Perezida wa Santrafrika mu Rwanda?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku matariki ya 5-8 Kanama 2021, Faustin-Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Santrafrika yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we w’icyo gihugu Paul Kagame. Uru ruzinduko rukaba rwibazwaho byinshi. Kuki Paul Kagame yatumiye Faustin-Archange Touadéra akamumarana iminsi ine yose? Ni iki Paul Kagame yaba apangira Santrafrika? 

Kuri iki cyumweru tariki 8 Kanama 2021, Perezida wa Santrafrika, Faustin-Archange Touadéra, yashoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu Rwanda. Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda ku itariki 5 Kanama 2021 aherekejwe n’itsinda ry’abanyacyubahiro barimo n’abaminisitiri. Kuri uwo munsi, yakiriwe na mugenzi we, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame maze bagirana ibiganiro mu muhezo, ashobora kuba ari nabyo byari iby’ingenzi cyane kuko baganira n’abanyamakuru ntihagaragajwe ku buryo bweruye ibyo baganiriyeho. Kuganira n’abanyamakuru byabanjirijwe no gusinya amasezerano atandukanye yerekeranye n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi harimo n’ayo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro.

Mu yindi minsi yamaze mu Rwanda, Perezida  Faustin-Archange Touadéra yasuye Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yanasuye kandi Ingoro ndangamurage y’urugamba rwa FPR, akaba yaranasuye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze. Aho perezida Faustin-Archange Touadéra yatemberejwe mu minsi ine rero naho hagaragaza icyerecyezo cya Paul Kagame kuri Santrafrika.

Twibutse ko uruzinduko rwa Perezida Faustin-Archange Touadéra rwaje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santrafrika. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri MINUSCA.

Abasesengura politiki basobanura ko uruzinduko rwa Faustin-Archange Touadéra rufite byinshi rusobanuye. Ku ruhande rw’abavugira Leta ya Kigali, bavuga ko yari yaje gushimira u Rwanda ndetse no kwigira kuri byinshi mu bikorwa by’iterambere rukomeje kugeraho.

Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu. Havugwa kandi ko kugera magingo aya, perezida Faustin-Archange Touadéra arindwa n’abasirikare ba Paul Kagame. 

Twibutse kandi ko Santrafrika ari igihugu kimaze igihe kirekire mu ntambara. Kuba Paul Kagame yamwiyemeraho akamwereka ko we yashoboye gushyira ibintu ku murongo, ko nawe azabimufashamo nk’uko yatangiye kubikora yifashishije ingabo ze ziri muri Centrafrique. Perezida Faustin-Archange Touadéra kandi yagiye kwerekwa aho abasirikare ba FPR barwaniye mu rwego rwo kumwereka ko bashoboye urugamba. 

Nk’uko abasesengura politiki y’akarere babivuga, Paul Kagame agenzwa n’ “imitungo”. Santrafrika ni igihugu gifite umutungo kamere mwinshi urimo n’amabuye y’agaciro nyuma y’uko abona ko muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ibyaho bishobora kuzahinduka kuko atabona neza imikorere ya perezida mushya Felix Tshisekedi urimo kwisunga ibindi bihugu byo mu karere.

Ku rundi ruhande, Paul Kagame akomeje umugambi we wo gushaka kuba “umwami wa Afrika”. Ibyo akaba yabikomereza muri Santrafrika nk’uko yagiye abigerageza n’ahandi ubu akaba akataje muri Mozambique. Ibi bikorwa byo kohereza ingabo mu mahanga mu bihugu birimo umutekano muke bukaba byongerera Kagame igihagararo mu rwego rw’Afrika ndetse n’urw’isi.

Mu gusoza, ikigaragara ni uko Perezida Faustin-Archange Touadéra asa nk’uwishyize mu maboko y’u Rwanda wese, ibi bikaba bishobora kugira ingaruka nyinshi ku bwigenge bw’igihugu ku buryo yazisanga igihugu cya Santrafrika cyarabaye nk’intara y’u Rwanda kigendera ku mategeko avuye I Kigali. Ikindi kandi ni uko umugambi wa Paul Kagame kuri Santrafrika ndetse no ku bindi bihugu bya Afrika yaba awufashijwemo na bimwe mu bihugu by’ibihangange. Aho umubano we n’igihugu cy’u Bufaransa, wongeye gutora agatege, niho Paul Kagame nawe yongereye gukaza umurego mu kuyogoza Afrika. Ibi bikaba bigaragaza ko aho umubano we n’Amerika ndetse n’Ubwongereza watangiye gucumbagira yahise ahindukira imikorere asa nk’uhindutse umufatanya bikorwa w’abafaransa.