Yanditswe na Arnold Gakuba
Intangiriro
Basomyi bakunzi b’ikinyamakuru The Rwandan, mu gice cya mbere cy’iyi nkuru twabagejejeho zimwe mu mpamvu zitumye Paul Kagame arambye ku ngoma imyaka igera kuri 27 ikaba ishize abanyarwanda barabaye ingaruzwamuheto ndetse akiba icyiyongera. Mu gice cya mbere hasesenguwe uburyo”kwigwizaho, ubwoba no gukoresha iterabwoba” byafashije Paul Kagame kuba umwami w’u Rwanda mu gihe cyose gishize ndetse bikaba binagikomeza. Si ibyo gusa rero, nk’uko twabibasezeranije, muri iki gice cya kabiri, The Rwandan irabasesengurira uburyo Jenoside, Amacakubiri no Gukoresha abakozi-ntabo, nabyo byakoreshejwe na Paul Kagame nk’intwaro zikomeye kandi akaba anakizikoresha na magingo aya.
Gukoresha jenoside nk’iturufu
Ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, FPR-Inkotanyi, inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwa perezida Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda icyo gihe zari ziyobowe na Jenerali Gisa Fred Rwigema zitangiye urugamba, waje kwicwa maze agasimburwa na Paul Kagame nyuma y’igihe gito. N’ubwo Habyarimana Juvenal we yifuzaga ko ubutegetsi bwasaranganywa, siko byari bimeze ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi yari iyobowe na Paul Kagame, kuko ku ya 6 Mata 1994 aribwo indege yari itwaye abaperezida Juvénal Habyarimana w’u Rwanda na Sylvestre Ntaryamira w’u Burundi yarashwe maze icyo gikorwa kikaba intandaro ya jenoside. N’ubwo Paul Kagame akibihakana kugeza ubu, ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ariwe watanze uburenganzira bwo guhanura iyo ndege. Nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege, mu gihe abatutsi bicwaga, abasirikare ba FPR nabo bishe abantu ibihumbi byinshi batari abarwanyi, ubu imibiri yabo nabo ikaba iri mu nzibutso za jenoside henshi mu gihugu .
Jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994 yabaye intwaro ikomeye ya Paul Kagame na FPR ku mpamvu ebyeri:
– Iya mbere, Paul Kagame yakoresheje kandi n’ubu aracyakoresha jenoside mu rwego rwa diplomasi yigira bajeyi ndetse kugirango agume no ku butegetsi mu gusobanura ko avuyeho cyangwa agafungura urubuga rwa politiki jenoside yasubira; ntawabura kuvuga ko nyuma ya 1994 u Rwanda rwahawe imfashanyo nyinshi kubera iyi turufu uretse ko inyinshi zarangiriye mu mifuka ya Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi.
– Iya kabiri Paul Kagame akoresha jenoside kugirango ashyire ibyaha kubo adashaka maze abapfinagaze, abacishe bugufi ndetse nibirimba anabice. Iyo hadakoreshejwe gushinja uruhare muri jenoside hakoreshwa kugira ingengabitekerezo yayo!
Jenoside yakoreshejwe cyane mu mahanga. Ku ikubitiro, Paul Kagame yakoresheje jenoside ku Banyamerika n’Abonyereza nk’uko bitangazwa na Dr. David Himbara (wabaye ujyanama wa Paul Kagame) aho avuga ko Paul Kagame akimara kugera ku butegetsi yabwiye Abanyamerika (bari bayobowe na Bill Clinton) n’Abongereza (bari bayobowe na Tony Blair) ko ntacyo bakoze mu Rwanda mu gihe cya jenoside, agamije kugirango abakureho imfashanyo itubutse maze akabigeraho. Ibyo bihugu byombi biri mu byatanze imfashanyo nyinshi ku Rwanda kuva 1994 kugeza ubu akenshi ari ukwigura kuri Paul Kagame kuko yabashinjaga ko ntacyo bakoreye u Rwanda mu gihe cya jenoside.
Ubundi buryo bwo gucuruza jenoside bukorwa binyuze mu nzibutso za jenoside zubatswe henshi mu gihugu. Izo nzibutso zikubiyemo ibibiri y’abatutsi n’iy’abahutu, abishwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe n’abishwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi, zikoreshwa cyane muri gahunda yo gushinja abanyarwanda ko bagize uruhare mu bwicanyi cyangwa se abanyamaganga ko nta ruhare bagize mu gutabara, hagamijwe gushaka amafaranga aza akajya mu mishinga na gahunda za Paul Kagame n’ishyaka rye FPR. Bityo, ibyo bigaha Paul Kagame ububasha bwo kongera akayabo k’amafaranga kuyo yari afite.
Kuva muri 1994, FPR-Inkotanyi ikimara gufata ubutegetsi mu Rwanda, Paul Kagame yakoresheje jenoside yikiza abo adashaka mu gihugu cyane cyane bari biganjemo abahutu. Abo yibanzeho cyane ni abari mu myanya y’ubuyobozi aho benshi bashyizweho icyaha cya jenoside, barafungwa bazira ubusa ndetse benshi bapfira mu buroko; atari uko koko bagize uruhare muri jenoside ahubwo ari uko bari mu cyiciro cy’abo Paul Kagame/FPR itashakaga mu gihugu, ibita abanzi. Ubwo kandi bukaba bwari uburyo bwo gucecekesha igice kimwe cy’abanyarwanda (abahutu) ngo babone ko nta mwanya bafite mu Rwanda rwa Paul Kagame kandi bikaba ari nako bikimeze cyangwa byarakajije umurego muri ino myaka.
Guhera mu buroko kwa bamwe byagize ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda kuko, usibye ko imiryango myinshi yari yarasenywe n’intambara aho benshi babaye abapfakazi abana benshi bakaba imfubyi, gufunga inzirakarengane nabyo byongeye gushengabaza umuryango nyarwanda aho gufunga abantu ku maherere byabaye nko kongera gutera inkota imiryango myinshi. Ibi rero biha Paul Kagame imbaraga zo kuguma ku ngoma.
Kubiba amacakubiri mu banyarwanda
Paul Kagame yahisemo ihame ryo “Gucamo ibice ngo akunde uyobore” (divide and rule). Umuntu yakwibaza impamvu ubu buryo aribwo yahisemo kandi akanibaza uko abikora. Paul Kagame yakoze ibishoboka byose akomeza gucamo ibice abanyarwanda kugirango abone uko abayobora mu bwoba no kumva ko bamwe bari hajuru y’abandi, icyo twita mu rurimo rw’Igifaransa “stratification sociale” ishingiye ku moko (Hutu-Tutsi) nyamara yagera hirya ati “mu Rwanda nta moko ahaba/agenderwaho“.
Kugirango abigereho, Paul Kagame yifashishije jenoside aho yakoze uko ashoboye ngo yumvishe umuhutu wese ko ari umunyabyaha (umwicanyi) kandi ibyo bikakomeza no mu bana bato bavutse nyuma ya 1994 (kugeza n’aho abana bavutse nyuma ya jenoside nabo bumva ko ari abanyabyaha) naho umututsi akumva ko yishwe (nabyo bikigishwa abana bato). Ibyo bitera ikimwaro n’imfunwe abahutu bigatuma batabaho bisanzuye mu gihugu cyabo naho abatutsi bikabaha kumva ko bari hejuru y’abahutu icyo twakwita “orgeuil social“. Ibi byashenye umuryango nyarwanda ku buryo kongera kuwubaka bizatwara igihe kitari gito.
Umugambi wa FPR (Paul Kagame) ukaba waragezweho rero kuko atangira umushinga aricyo yari agamije “gucamo ibice abanyarwanda” bagahorana urwikekwe, isoni, imfunwe ku ruhande rumwe; ku rundi ruhande hari agasuzuguro, kwiyemera, kunena n’ibindi. Ibyo bigatuma habaho icyuho hagati y’abanyarwanda maze kikagenderwaho mu kubagonganisha ku nyungu z’umuntu cyangwa agatsiko k’abantu.
Ku rundi ruhande, Paul Kagame yagerageje gucamo ibice abanyarwanda mu rwego rw’ubukungu aho mu Rwanda rw’ubu hazamutse icyiciro cy’abantu bake bakize cyane maze abandi benshi basigaye bakaba bakennye cyane; ibyo Karl Marx yita “Bourgeoisie na Proletariat” (abakire n’abacakara babo). Ibyo bituma abanyarwanda benshi babaho bashakisha amaramuko maze bagahera muri ayo, ntibabone umwanya wo kwigobotora ingoma y’igitugu ya Paul Kagame. Ibi bigaragazwa na Beth Delay mu nkuru ye yise “La croissance économique du Rwanda a donné encore plus de pouvoir à son État autoritaire” (iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ryahaye ingufu Leta y’igitugu) aho yemeza ko Leta ya Paul Kagame ikorana nk’abashoramari na ba rwiyemezamirimo bafite amafaranga atubutse maze ikirengagiza rubanda rugufi.
Nyuma y’ibyo kandi, Paul Kagame yongeye gucamo ibice abo yafatanije nabo gufata ubutegetsi aho yabibye urwicyekwe n’inzangano muri bo agamije gusenya FPR kandi akaba yarabigezeho. Gucamo ibice/kubiba amacakubiri rero nayo ni intwaro ikomeye ya Paul Kagame.
Gukoresha abakozi-ntabo
Ikibazo nyamukuru twibaza kiragira kiti “ninde Paul Kagame yizera agashyira mu myanya“?
Paul Kagame akigera ku butegetsi muri 1994 yaje ari hamwe n’abo bateguranye umushinga wo gufata u Rwanda, benshi muri bo babyungukiyemo (by’igihe gito) maze bagabana inyungu y’umushinga aribwo butegetsi bwabahaye n’ubukungu, bikwirakwiza imyanya itandukanye y’ubuyobozi bw’igihugu yanatumye babona imitungo itagereranywa. Ariko abenshi muri abo bayobozi bari mu myanya yo hejuru nta cyo bari bashoboye kuko nta bumenyi, ubumenyi-ngiro n’ubushobozi bari bafite. Imirimo yabo akenshi yakorwaga n’abo bayobora maze ikabitirirwa. Ibyo byatumye, uko igihe cyagiye gishira, biba ngombwa ko basimburwa n’abandi, baba hari icyo bazi.
Nibwo, kubera kwikunda kwa Paul Kagame, bidateye kabiri, yatangiye kwipakurura abafatanyabikorwa be mu mushinga. Aha rero niho yigiriye inama ati “Ni bande bandi nzagira abakozi, mbwira icyo nshaka bakanyumvira“? Igisubizo yakiboneye hafi, maze yiyemeza gukoresha ba “ndiyo bwana” n’abanyabibazo cyangwa abatagira umurongo w’ubuzima, cyangwa abihebye.
Ibyiciro byiganje mu buyobozi bw’u Rwanda ubu ni abashenye ingo, abadafite ubushobozi batunzwe no gukeza Paul Kagame gusa ariko ntacyo bamariye igihugu, ababeshyeye cyangwa bagafungisha ku maherere abavandimwe n’inshuti zabo kugirango bashimishe Paul Kagame (muri gacaca, Arusha n’ahandi), abafungishije ababyeyi, abagabo, abagore cyangwa abana babo, abarwayi b’indwara zidakira zitandukanye, abemeye gushinja abandi ibinyoma (abavandimwe, ababyeyi, inshuti); muri rusange abo twakwita mu rurimi rw’Igifaransa “les inadaptés sociaux/les déviants sociaux” (abananiwe kuba mu muryango/abataye umurongo mu muryango). Ngabo abo dusanga akenshi mu myanya y’ubuyobozi myinshi mu Rwanda rwa Paul Kagame.
Kuki Paul Kagame ari uku yabihisemo? Impamvu ni uko gukorana n’abadafite icyizere cy’ejo hazaza, ba mpemuke ndamuke, ba ntibindeba, yabonye aribo bazamufasha kugera ku ntego ye yo guhungeta no kugirira nabi abanyarwanda. Nk’uko twabigaragaje rero mu bika byo hejuru, Paul Kagame yabanje gusenya umuryango nyarwanda maze abafite ibikomere bigaragarira buri wese, batakaje icyizere cy’ubuzima, abadafite ubumuntu bakoreshwa nk’imashini, abo aba aribo yiyegereza ngo abakoreshe icyo ashaka. Ng’uko uko ubuyobozi bwa Paul Kagame bugiye kurundurira mu manga umuryango nyarwanda.
Umwanzuro
Bakundwa, basomyi ba The Rwandan, jenoside yashenye umuryango nyarwanda. Aho kugirango ubutegetsi buriho ubu (bwa Paul Kagame) buvure ibikomere byatewe na jenoside, ahubwo we yayibonyemo iturufu n’intwaro izatuma aramba ku butegetsi ndetse akabonamo n’umutungo. Ikindi kandi, ibyo yabifashijwemo no guca abanyarwanda mo ibice kandi akemera gukorana n’intashobora-intashoboka. Ibi bikaba bituma igikorwa gusa ari itekinika rikaba ryarahawe intebe. Mu Rwanda rwa Paul Kagame, nta bushobozi burebwa, igikuru ni ndiyo Bwana. Dr. Himbara we yaje kubihuhura ati “byose ni Paul Kagame ubikora“. Biracyaza.