Burasa J.Gaulbert ni umunyamakuru ukora mu itangazamakuru ryandika akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru RUSHYASHYA ubu cyafashe umurongo (ligne éditorial) nk’uwa KANGURA ya NGEZE HASSANI mu myaka ya mbere ya jenoside gato.
Igitandukanya NGEZE HASSANI na BURASA J .GAULBERT gusa ni uko umwe yashyigikiraga ibikorwa by’inkozi z’ibibi by’interahamwe naho undi akaba ashyigikira ibikorwa bigayitse by’inkotanyi.
Inyito RUSHYASHYA iki kinyamakuru kiyikomora ku kindi kinyamakuru kitwaga RWANDA RUSHYA cyahoze ari icy’umunyarwanda wazize jenoside witwaga ANDRE KAMEYA akaba yari afitanye isano rya hafi cyane na NGEZE HASSANI w’ubu ariwe bwana BURASA J .GAULBERT ubu wigize umuzindaro w’abicanyi biyicaje kuntebe kugirango abone amaramuko.
Umugabo ANDRE KAMEYA yari umunyamakuru w’umuhanga kandi w’inyangamugayo waranzwe n’ubutwari ndetse no kuvugisha ukuri byagaragariraga munyandiko ze zabaga zikoranye ubuhanga bushingiye kubusesenguzi n’ubushishozi yakoraga mbere yo kuzitangaza.
Mu nkuru nyakwigendera ANDRE KAMEYA yatangazaga zose wasanganga ntahagaragaramo amaco y’inda n’amarangamutima nk’agaragara mu nyandi ko z’umuhungu we kuko amakuru yatangazaga atigeze na rimwe arangwa n’ibinyoma nk’ibyo dukunze gusoma kukinyamakuru cya bwana BURASA J .GAULBERT ubu gisigaye gikora nka KANGURA nk’uko natangiye mbivuga.
Hari inkuru nyinshi zishingiye kubinyoma zitakorewe itohoza zitambuka ku kinyamakuru KANGURA NSHYANSHYA ariko muri aka kanya ndifuza kuvuga kunkuru ihindanya PADIRI THOMAS NAHIMANA imutwerera ubwicanyi bw’inkotanyi igamije guhishira no kuburizamo iperereza kurupfu rwa PADIRI EVARISTE NAMBAJE ndetse n’urw’ umukecuru nyina w’Ambasaderi Rugira Amandin uhagarariye u Rwanda mugihugu cy’u Burundi,
Witegereje neza ibikubiye muri iyi nkuru usanga bigamije ibintu bibiri by’ingenzi :
- Kuyobya uburari kwa FPR kugirango abantu bakeke ko ntaruhare yagize mukwivugana bariya bantu bavugwa muri iyi nkuru ya BURASA bakurikira abandi benshi bicwa umusubirizo uko bwije n’uko bukeye.
- Kubangamira umugambi w’ishyaka ISHEMA riherutse gutangaza ko rizohereza umukandida mu Rwanda guhatanira amatora ya perezida wa repubulika mu mwaka w’ 2017 uwo akaba ari Padiri Thomas Nahimana ari nawe ushyirwa mumajwi muri iriya nkuru nyandagazi.
Ikigaragara ni uko ibikubiye muri iriya nkuru ya KANGURA NSHYANSHYA atari igitekerezo bwite cya NGEZE HASSANI mushya bwana BURASA J .GAULBERT ahubwo ni imbuto ya rya tekinika rya FPR ryo gushakira ibyaha abatavuga rumwe na leta kugirango ibace intege muri gahunda yabo yo kurwanya ubutegetsi, nibirimba iramutse ibashyikiriye, ibatuze mumagereza nk’uko yabigiriye ba bwana DEOGRATIAS MUSHAYIDI, Dr THEONESTE NIYITEGEKA Me BERNARD NTAGANDA na Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA.
Iyi nkuru rero yasohotse muri ikinyamakuru igamije kubwira PADIRI THOMAS NAHIMANA n’abandi bafite umugambi nk’uwe wo guhatanira umwanya wa perezida wa repubulika mumatora ategenyijwe mumwaka w’i 2017 ngo basubize amerwe mu isaho ngo kandi agapfa kaburiwe ni impongo.
Ibi biragaragaza ko kugera kumpinduka zishingiye kuri demokarasi mu Rwanda hagomba imbaraga zihagije kandi ko inzira ikiri ndende mugihe itekinika rya FPR rikomeje guhitana abanyarwanda batari bake no kubamarira mu munyururu bigikomeje amahanga arebera nk’uko yarebereye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda na jenoside yakorewe abahutu muri Zaire. Ibi ariko ntawe bikwiye guca intege kuko ayo mafuti yose akomeje kuranga ubutegetsi bw’a FPR n’abambari bayo bigaragaza ko ingoma yabo yubakiye ku musenyi.
Iyi nkuru mwayiteguriwe kandi muyigejejweho na AKISHULI ABDALLAH.