Komisiyo ishinzwe amatora ya Komite Nkuru Nshingwabikorwa y’Ihuriro Nyarwanda (RNC) ishimishijwe no kumenyesha abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda, Abanyarwanda bose kimwe n’Abanyamahanga ko, ku cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2014, habaye amatora yo gushyira ho abagize Komite nkuru nshingwabikorwa. Abatowe mu myanya iteganijwe na sitati z’Ihuriro Nyarwanda ni aba bakurikira:
Abagize ibiro
1. Umuhuzabikorwa Mukuru: Dr Theogene Rudasingwa
2. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa mbere: Jerome Nayigiziki
3. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri: Gervais Condo
4. Umunyamabanga mukuru: Dr Emmanuel Hakizimana
5. Umubitsi mukuru: Corneille Minani
Abayobozi bakuru b’amatsinda ahoraho
1. Itsinda ry’abategarugori: Christine Mukama
2. Itsinda ry’urubyiruko: Faustin M Rukundo,
3. Itsinda ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ibibazo by’impunzi: Frank Ntwali
4. Itsinda ry’ububanyi n’amahanga, n’ubufatanye n’andi mashyirahamwe: Jean Marie Micombero
5. Itsinda ry’ubushakashatsi n’igenamigambi: Abdulkarim Ali
6. Itsinda ry’umutungo: Providence Rubingisa
7. Itsinda ry’itangazamakuru n’itumanaho: Jean Paul Turayishimiye
8. Itsinda ry’ubukangurambaga: Jonathan Musonera
9. Itsinda ry’ubukungu, ibidukikije n’imibereho myiza y’abatugage: Edouard Kabagema
10. Itsinda ry’uburezi n’umuco: Benjamin Rutabana.
Nk’uko biteganywa na sitati z’Ihuriro Nyarwanda, manda y’abatowe ni imyaka ibiri.
Komisiyo ishinzwe amatora (RNC)