Niyamye inkotanyi Rutaremara…

Tito Rutaremara

Banyarwanda, banyarwandakazi, ni kenshi mwagiye mubona cyangwa mwumva inkotanyi Tito Rutaremara mw’itangazamakuru rinyuranye, haba mu biganiro-mpaka cyangwa mu biganiro byihariye n’umunyamakuru runaka, avugana agasuzuguro, yiharira ijambo ubona ko ashaka kubasumba, ko abarusha ubumenyi, ubwenge n’ubushobozi, mbese yerekana ko ntagaciro bafite imbere ye. Iyo ibisubizo cyangwa ibisobanuro bimukamanye, aragorombyora akavuga jenoside, akavuga ko bayihakana, bayipfobya cyangwa bafite ingengabitekerezo yayo.

Mubyo Rutaremara yagiye avuga byose, byinshi byuzuye ibinyoma, agasuzugoro n’ubwirasi, abantu bakunze kutagira icyo babimusubiza ho kubera ko bamwe bamubonamo umuntu ukuze wubashywe, abandi bamutinyira imyanya afite mu butegetsi n’imitungo yigwije ho ashobora gukoresha mu kubagirira nabi; abandi ndetse bagahitamo kwicecekera byo kumuhakwa ho ngo ejo azabavuganire neza ahantu runaka. Jyewe, ndambiwe agasuzuguro. 

None reka nkwibarize, wowe Rutaremara: gusuzugura abanyarwanda ubishingira kuki? Kuba uri senateri se mu nteko itagira icyo imariye abanyarwanda, nibyo bikugira igitangaza-musumba bose? Ese wari uzi ko na ya robot-nyarwanda Mukamana yaremwe n’umuturege witwa Nsengiyumva Yanwari wo mu karere ka Nyanza, ishobora kuba senateri mwiza kukurusha iramutse ibigabiwe nkawe, kuko ifite ubushobozi bwinshi buzira amarangamutima mabi ku banyarwanda? (hagati aho ikurusha n’isura nziza…).

Wowe Rutaremara, waba se gusuzugura abanyarwanda ubishingira ku mashuli wize kurusha abandi bose? Menya ko kuba warize ari Immana wagize, atari uko warushaga abandi bose ubwenge. Amadipolomu y’icyiciro cya 2 cya kaminuza (Masters = Licence) wahawe, hari abandi benshi bayafite. Hari n’abanaminuje kukurusha, nanjye ndimo. Menya ko mu banyarwanda wihaye gusuzugura, harimo abakataje mu buhanga bwohereza abantu ku kwezi bukabagarura kw’isi cyangwa ibindi byogajuru bigera ku yindi mibumbe y’isi, ndetse bikanarenga n’ikirere cy’izuba ryacu. Muli bene abo banyarwanda bahesha ighugu cyacu ishema, navuga nk’uwitwa Antoni Bigirimana wa hariya mu Byimana.

Gusuzugura abanyarwanda, Rutaremara,  waba se ubishingira ku bumuntu ubasumbije? Mu kiganiro wowe ubwawe uherutse kugirana n’umunyamakuru Rose Marie kuwa 4/2/21 ku rubuga “Nyumva, Nkumve” wumvikanye uvuga ko mu 1961 wafungiwe i  Kibungo ukaza gufunguzwa n’umuhutu w’incuti yawe ndetse akanagufasha guhungira muli Uganda. Wongeye ho ko n’umubyeyi wawe, aliwe mama, hari umuhutukazi wamufashije guhunga mugahurira muli Uganda. Ariko, sinigeze numva hari n’umwe muri aba bombi waba waragize ubutwari bwo gushimira icyo gikorwa cyiza bakoze mukubakiza ibyago byashoboraga kubabaho mu bihe bikomeye mwarimo. Nonese, ari wowe mudashima, ari nabo bakugobotse mubikomeye, ninde usanga urusha ubumuntu? Icyo wabituye se si ukuzura Lunari wise Ranu yavuyemo rupiyefu-inkotanyi igejeje abanyarwanda ku ndiba y’ahabi hatagira munsi yaho? Rupiyefu-inkotanyi yawe se siyo yishe abantu cyangwa yabicishe kuva 1990 mu Rwanda no hanze yarwo, abandi bakarigiswa, benshi cyane bakaburirwa irengero, ari nako bicwa kugeza magingo aya? Impamvu usuzugura abanyarwanda se ni uko ibi batari babikubaza? Rindira gato, biri hafi; ndetse hafi cyane.

Rutaremara, ejo bundi mu gusubiza ikibazo cya Padiri Tomasi Nahimana ku ifatwa n’ifungwa ry’umunyarwandakazi  Idamange Ivona azira kwamagana akarengane n’urugomo abanyarwanda bakomeje kugirirwa n’ubutegetsi bwa rupiyefu-inkotanyi, wowe Rutaremara ugira utya wiraza i Nyanza uti reka  daaa, uwo Idamange “ntawe nzi”. Uti ese ubundi wowe (Padri Tomasi) urambaza uri iki? Bishatse kuvuga ngo uri “igiki”? Usesenguye neza, mu Kinyarwanda  igiki bivuga ikintu cyangwa se umuntu wo hasi,w’agaciro gake.Ndetse bivuga n’icyontazi, igicucu kiri aho. Ntabwo ari umuntu, nk’uko bamwe bahita babitekereza. Rutaremara rero, kubona undi munyarwanda mo ikintu kitari umuntu cyangwa umuntu udafite agaciro, ubishingira kuki? Hadashize n’iminota ibiri uvuze ko Idamange utamuzi, waje kwivamo, urivuguruza uriyuburura wibaraguza kuri Padiri Tomasi ngo: “ese burya niwowe mwakoranaga”? Bishatse kuvuga ko Idamange umuzi, ko mbere wabeshyaga! Ntibyatinze wivuruguta mubyo gutwerera Padiri Tomasi guhakana jenoside no kumwikoreza imitumba yo guhamba abapfu, nk’aho ari byo byari ikibazo cyangwa impaka. Rutaremara, warekeye aho gutwerera abantu jenoside cyangwa ibitekerezo badafite. Warekeye aho gusuzugura abanyarwanda bafite inyota yo kumenya ibibera mu gihugu cyabo?

Rutaremara, nongero nkwibarize: mu by’ukuri ni iki cyiza wavuga wakoreye abanyarwanda, mbese bazakwibukiraho,  washingiraho ubasuzugura? Reka dufate urugero kuli wowe nanjye. Uri umugabo bivugwa ko ukiri ingaragu, jye ndi umugabo wubatse; mfite urugo ruzwi n’umulyango mugali w’abana, abakwe n’abakazana, abuzukuru n’abuzukuruza (ndabishimira Uwiteka!). Ndumva kuli iyo ngingo tutapima. Yewe, no mu myaka y’amavuko ndakuruta kuko nabonye izuba mbere yawe muli 1942, wowe  ukaba warivugiye ko wavukiye i Kiziguro muli 1944. Hari benshi nkanjye rero bakuruta mu mavuko.

Rutaremara, amashuli wize nanjye nagize Immana yo kuyiga ndetse ndanaminuza kukurusha, kuko amagarade yanjye mu bwalimu n’ubushakashatsi, asumba ayawe kure. Mu milimo wakoreye igihugu nta kindi kizwi kitari ukuba senateri w’umutako mu nteko itagira icyo imariye abanyarwanda. Jyewe nigishije abana b’u Rwanda bishyira cyera. Na n’ubu uwo mulimo w’uburezi ruracyageretse. Abaganga, abahanga mu binyabuzima birimo na farumasi, abagoronomi na ba injeniyeri mu bugenge butandukanye narereye igihugu, ntibagira ingano. Ahubwo wowe, abenshi muli aba rupiyefu-inkotanyi yawe yarabishe, abandi irabarigisa baburirwa irengero, abagize amahirwe ibabika mu gihome, abandi irabamenesha. Nonese ko hari abanyarwanda batabarika bakoreye igihugu ibyiza utabakoreye utanagishoboye no kubakorera, ushingira kuki mukubasuzugura?

Wowe Rutaremara, nta kiganiro uvamo utavuze ijambo jenoside incuro zitabarika, n’amalira menshi y’ingona adakama. Kandi ariko ni mugihe, biranumvikana. Nonese ko jenoside uyungukiramo akayabo kandi nta wawe wayiguyemo kuko bose mwali kumwe muli Uganda, wabuzwa n’iki kuyihoza mu kanwa? Menya gusa ko ibyo ari ugushinyagurira abayikorewe, nanjye ndimo kuko mu banjye hari benshi “bazitse” mugishanga cya Makera hagati y’imirenge ya Munini na Gatenzi muli Muhanga. Kuli iyi ngingo ya jenoside, nihanganishije byimazeyo umunyarwanda wese wayirokotse cyangwa wabuze uwe azize jenoside nyilizina cyangwa urugomo rwo kwihorera.

Ngarutse kuli Rutaremara: menya ko iturufu yo gukangisha abanyarwanda jenoside no kubatera ubwoba ubatwerera ingengabitekerezo yayo, kuyihakana cyangwa kuyipfobya imaze kuba ikigarasha gicitse, kuko benshi cyane bamaze gutahura ko rupiyefu-inkotanyi yawe ihora irilimba ko yahagaritse jenoside ariyo ahubwo yayiteguye igafatanya n’interahamwe kuyishyira mu bikorwa. Wibuke ko wowe ubwawe uhora wivugira ko wari waracengeje abatekinisiye  ba rupiyefu byibura batanu (5) muli buli selire y’u Rwanda, aho bivugwa ko bali bashinzwe guteza akaduruvayo,  gushishikaza no kwerekera interahamwe uko bica abatutsi urubozo n’ubugome zitari zizi. Ahavugwa cyane ni mu Bisesero. Byongeye kandi, uhora ubwawe wivugira ko “ntawe urya umuleti atamennye amagi”!.. Nonese, Rutaremara, ibi nibyo bikorwa byiza washingiraho usuzugura abanyarwanda, bamaze gutahura ukuli n’uruhare rwawe mu bubabare ndenga-kamere barimo kuva mbare na mbariro?

Hari indilimbo yitwa “Uzajya he Sekibi”, ko Umucunguzi yaje….   yarilimbwe na Chorale de Kigali (nkunda cyane!) mu gitaramo  cya Noheli 2019. None rero nkwibarize, wowe Rutaremara: iyo wisuzumye ukareba amabi mwakoreye abanyarwanda n’abaturanyi, umunsi washatse guhunga wanga kubazwa uruhare rwawe muli jenoside, uzerekera hehe? Uganda se? Yabipakuruye ubutazabasubirana kuko ibazi. Mu Burundi se? Bazakubaza iyicwa rya ba perezida babo Ndadaye na Ntaryaira. Muli Kongo se? Bazakubaza miliyoni esheshatu (6,000,000) zirenga z’abaturage rupiyefu-inkotanyi yishe nk’uko bivugwa muri Mapping Report ya Loni. Muli Tanzaniya se? Nonese ubona aribo njiji butwi zitazi rupiyefu-inkotanyi koko? Jyewe mbona inzira usigaranye ari imwe gusa: reka kujejeta agasuzuguro gateye ishozi, ucishe macye, wicare hasi usabe abanyarwanda imbabazi. Bitabaye ibyo, ibizakurikira ho byose uzabyibareho!… 

Mu kwanzura, ndahamagarira Rutaremara gushyira ubwenge ku gihe akubaha abanyarwanda kuko aribo akesha byose. Nareke gushukwa n’umwanya yagabiwe w’ubusenateri, kuko hari n’abandi babishobye ndetse banamurusha. Nareke gukandagiza abanyarwanda imitungo yigwijeho, kuko nta kintu nabusa yavanye Uganda, ko ahubwo byose  ari iminyago yavuye mu byuya by’abanyarwanda yihaye gusuzugura. Ibindi bisigaye, haba mu bwenge bw’ishuli, haba ubumuntu… abanyarwanda babirusha Rutaremara ntibagira umubare. Niyubahire buli munyarwanda ko byibuze ari umunyarwanda, kandi amenye ko nta munyarwanda uwo yaba ariwe wese urusha abandi banyarwanda UBUNYARWANDA cyangwa uruhare ku gihugu cyacu.

Cyakora, munyemerere ibya Kayizari bihabwe Kayizari: Icyo Rutaremara aturusha twese ni ukuba ari mukuru mu gatsiko yaremye kitwa Ranu (=Lunari)=rupiyefu-inkotanyi, umutwe w’iterabwoba, amabandi n’abicanyi kabuhariwe bayogoje u Rwanda n’akarere! Ariko ibi byo niyiharire ntazampeho…

Bityo rero, Rutaremara, ndakwihanangirije, stop gusuzugura abanyarwanda. STOP. STOP.

El Azari

Umunyarwanda ukunda igihugu cye,

Akarere ka Muhanga.