Nkebure Semana Tharcisse, ariko na gitimujisho yumvireho.

Muri iki kinyejana cya 21, hari ibintu bibiri byahinduye byinshi mu mibereho yacu. Ni internet na telefoni zigendanwa. Icyiza byazanye, ni uko byoroheje uburyo bwo gushyikirana no guhana ibitekerezo. Gusa na none ngo nta kabura njonori (nta byera ngo de).

Byanaturemyemo icyuka cyo kuba tutakimenya gutandukanya ibyo dushoboye n’ibyo tudashoboye. Internet yaturemyemo icyuka cy’uko twese tubaye abanyamakuru, abasesenguzi n’abanyapolitiki. Telefoni zigendanwa zituremamo ko twese tubaye abafotozi. Ntawe ukibuka ko itangazamakuru no gufotora ari umwuga abawize biyuha icyuya mu kuwitoza. Ntitukibuka ko gusesengura ibya politiki, abantu bamerera uruhara ku ntebe ya kaminuza no mu ubushakashatsi ngo bajye bavuga ibifite ireme. Ibi mbivuze nshingiye ku kiganiro kimaze iminsi gicicikana kuri youtube cyakozwe na Semana Tharcisse. Muri iri sesegura ndibanda ku bagitangamo ibitekerezo ari bo Tharcisse wagikoze akanagitangaza, Munyampeta n’umunyamakuru Saidati Mukakibibi baganira na we, Padiri Thomas na Nadine Kasinge bakivugwamo. Inama ntanga ni iz’umuntu ujijukiwe n’itangazamakuru kandi urikora nk’umwuga. Mukakibibi ndamuzi. Tharcisse, Thomas, Munyampeta na Kasinge mbazi ku izina.

  1. Ikiganiro kidateguwe cyangwa giteguranye ubumenyi buke.

Aha nirinze kuvuga ubuswa, kuko ari ijambo ryumvikana nk’igitutsi. Ariko turifashe mu cyerekezo cyo kuvuga ibyo umuntu atazi atanashoboye ibi mu gifaransa bita “ignorance” twabyita gutyo. Ninkoresha ijambo ubuswa byumvikane muri ubu buryo, sinzinduwe no gutukana. Itangazamakuru rikorwa mu buryo bwinshi. Aha reka ntandukanye utuntu tubiri: igitekerezo (article d’opinion) n’ikiganiro mpaka (débat). Igitekezo umunyamakuru agikora ku cyo ashatse n’igihe ashakiye. Naho ikiganiro mpaka, iyo kiganira ku muntu runaka, ushobora kukimutumiramo cyangwa ugatumira gusa abamuganiraho. Iyo umutumiye ntumubone cyangwa ntashake kucyitabira, mu gutangira ikiganiro urabitangaza (uzumve BBC Gahuzamiryango iteka irabikora). Iyo mwaganiye mbere, ibyo yakubwiye biba ishingiro mukamuganiraho, kabone n’aho yaba adahari kuko ibyo yakubwiye biba bihamubereye.

Icyo nita gutegurana ikiganiro ubuswa ni uburyo Tharcisse ntacyo avuga kuri iyo ngingo mu gutangira ikiganiro. Ntatubwira niba yaravuganye na Padiri Thomas, cyangwa yaramushakishije ngo amubure. Ahubwo inshuro nyinshi muri iki kiganiro, agenda agira ati “ibyo yari akwiye kubidusobanurira”, “nzamubaza”, “ndibaza”. Kuvuga ko muzavugana nyuma, bihindura inyito y’ikiganiro. Uba waracyise “ibitekerezo bya Munyampeta na Mukakibibi kuri Padiri Thomasi n’Ishema”. Iyo ikaba ibaye ingingo y’ingenzi. Noneho nyuma, Padiri ukazamuhamagara muganira ku kiganiro wakoze kuri bariya bombi. Mu kanya urabona ingaruka bizana mu nkuru watangaje.

  1. Ikiganiro kiyoboranywe ubuswa.

Iyo umunyamakuru ateguye ikiganiro ku ngingo iyi n’iyi, aba yifuza ko hagira igitekerezo gishya kivamo kikamurikira abamwumva mu kurushaho kumva ya ngingo yaganiriweho. Iyo mu kiganiro hajemo ya makuru mashya, uyoboye ikiganiro ahita abaza ikibazo, kuko nyine haba hasohotse icyo yari ategereje. Ubuswa rero bwa Tharcisse mu kuyobora ikiganiro bugaragarira aha. Mu kiganiro, Mukakibibi azanamo ingingo nshya nk’eshanu, ugatungurwa no kumva ko Tharcisse atabyumvise, bikagutera kwibaza uti none se niba atumvise ibi, ikiganiro cyari kigamije iki. Saidati avuga ko:

  • Padiri Tomasi ari impunzi itagira ibyangombwa by’u Rwanda, kandi ubuhunzi abumazemo imyaka icumi.
  • Ko Tomasi yahunganye n’abantu bakoze jenoside asiga asahuye paruwasi.
  • Ibyo kuba yarakandagiye mu ndege yagombaga kumuvana Buruseli imujyana mu Rwanda nta gihamya, harimo amayeri. Yari yibereye ahandi.
  • Padiri yicishije mugenzi we w’umupadiri.
  • Tomasi ngo yaba yarasenyeye Nadine Kasinge.

Iyo bitaba ubuswa, aha ni ho Tharcisse yari kubaza ibibazo kuko ni zo ngingo nshya, ni yo makuru mashya yari aje mu kiganiro. Aha ni ho hari kudufasha kumva ikibazo. Ku ngingo ya mbere, yagombaga gusobanuza iby’ubuhunzi, kuko yaba Tomasi yaba na Leta y’u Rwanda, iki nta wakivuze. Impamvu ni uko uhagarariye ibiro by’abinjira n’abasohoka, yavuze ko Tomasi afite Passiporo nyarwanda yarangiye muri 2013. Akagira na Pasiporo igaragaza ko afite ubwenegihuhu bw’Ubufaransa. Ibi bihabanye n’amakuru Mukakibibi yari azanye, ko ngo ubuhungiro Tomasi abumazemo imyaka 10. Ni ibintu bibiri udashobora guhuza. Aha ni ho Tharcisse yari aboneye amakuru mashya, yagombaga kubaza Mukakibibi akayasobanura akanavuga aho ayakomora.

Ku ngingo ya kabiri byo ni agahomamunwa. Nta kuntu Mukakibibi yari kuvuga ko Padiri yahunganye n’abakoze jenoside, ngo umunyamakuru ye no kumubaza ati abo ni ba nde. Keretse niba Tharcisse hejuru y’ubuswa afitemo n’akabazo ko mu matwi. Turibuka ko Padiri atahwemye gutangaza ko yasohotse mu gihugu cy’u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2005. Iryo tsinda ry’abakoze jenoside rigizwe na ba nde. Ntibyumvikana uburyo aya makuru atateye Tharcisse amatsiko.

Ku ngingo yo kwinjira mu ndege akayisohorwamo ku itegeko rya Leta y’u Rwanda, Mukakibibi yarabishidikanyaga. Ikibazo kikaba ko Tomasi abyemeza, ndetse na Yves Butera umuvugizi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda akaba yarabyemeye ku mugaragaro. Icyo Butera yahakanye, ni impamvu byakozwe, ariko byo ubwabyo ntabihakana. Igisekeje, ni uko Mukakibibi avuga numero ya ticket y’indege ya Tomasi na numero y’imizigo yagendanaga. Sinzi niba Tharcisse na Saidati barigeze bagenda mu ndege. Itike Saidati avuga ari na yo Tomasi yashyize ahagaragara, ni icyo bita “boarding pass”. Iba iriho umwanya wicaraho ndetse na biriya by’imizigo. Bayiguha kuko bamaze kugenzura ibyagombwa byawe. Imizigo muri “vol International” ntushobora kuyibonera numero utari ku kibuga, utagiye kwinjira mu ndege. Aha rero Tharcisse yari abonye indi ngingo yo gucukumbura ikibazo kuko wenda Saidati hari ikindi gisobanuro yari yibitseho. Kuba Tharcisse byaramuciyeho, ntacyo abajije, ni ikindi kimenyetso cy’ubuswacyangwa ubushake bwo gutangaza impuha nkana.

  1. Ubuswa mu kwitiranya uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka (liberté d’expression) no gusebanya (diffamation et calomnie).

Hari abantu bamwe bava mu Rwanda, bagera i Burayi, umutwe ugakomeza gukora nk’aho bakiri mu Rwanda. Nyamara imikorere y’aho hombi irarahabanye. Mu Rwanda rw’iki gihe, wemerewe kuvuga icyo ushatse cyose mu murongo FPR isahaka. Iyo uwusohotsemo, amategeko ntashobora kukurengera, kuko nk’uko Saidati yabivuze na Tharcisse akabishima “icyo Paul Kagame avuze cyose kiba ari itegeko”. Natunguwe no kumva abantu babiri biyita abanyamakuru b’umwuga kandi b’inararibonye, batazi gutandukanya ubutegetsi nshingategeko, nyubahirizategeko n’ubucamanza!!!. Ku bw’iyo mpamvu, mu Rwanda rw’ubu biragoye gutandukanya ikiganiro cyo muri “salon” cyangwa mu kabari n’inkuru igenewe gutambutswa mu itangazamakuru. I Burayi ibintu bikora ukundi. Wemerewe kuvuga icyo ushatse mu kabari, mu nzira, mu ruganiriro, mu gihe bidahutaza uburenganzira bw’abandi. Iyo ubyitiranyije, ushobora kugwa mu ruzi urwita ikiziba.

Reka rero ngaruke ku ngingo ya kane Saidati yazanye mu kiganiro, ngo Tomasi yicishije mugenzi we w’umupadiri. Reka nibutse ko iyi ari dosiye y’ubugizi bwa nabi (criminel). Mu gihugu kigendera ku mategeko, iyo uvuze ijambo nk’iri ubushinjacyaha buragutumiza ugatanga ayo makuru neza, ndetse ukisobanura impamvu wayihereranye. Ndibwira ko mu mutwe wa Tharcisse atazi ko hariya i Burayi udashobora gukora inkuru ishinja umuntu amaraso wiganirira. Warangiza ukayishyira kuri internet nta mpungenge. Hanze aha habaho abantu babaho nk’ababa mu isi yihariye yabo bonyine. Icyantangaje, muri bwa buswa bwo kuyobora ikiganiro, ni uburyo Saidati ashinja padiri Tomasi ubwicanyi adategwa, Tharcisse ntanamubaze ati ibyo ubishingira ku ki? Ese waba mwabimenyesheje ubugenzacyaha? Reka da. Nk’aho nta cyabaye. Ubuswa bubaho ariko ubu bwo burahanitse mba ndoga Sekuvumba!

Bigiye kuba akarusho noneho, ngo Tomasi na Kasinge “baragirizwa” ubundi bucuti. Ngaho rero. Uyu munyamakuru wiyita inararibonye ares n’utazi ko kwandagaza umuntu “diffamation et calomnie” bihanwa n’amategeko. Ubanza imyaka yamaze mu igororero ntacyo yamugoroyeho kinini. Na Tharcisse se wiyita umunyamakuru ujijutse kandi w’inararibonye ntaho yigeze abyiga? Sinzi inzira yanyuzemo, ariko ishobora kuzamugeza aho atazi.

  1. Ibiri amambu, Saidati arusha ubwenge Tharcisse.

Ibi byo kwandagaza Tomasi no kumushinja ubwicanyi Saidati abivuga abisasiye ngo “hari umuntu wambwiye ko”. Ubwabyo ntibivanaho ko wibitseho amakuru y’umuntu ngo waba warishe undi kandi ukaba atarayahaye inzego zibishinzwe ngo zimukurikirane mu butabera. Kabone n’aho wakwitwaza ngo “hari uwakubwiye”, bishobora kuba ngombwa ko umusobanura. Ubuswa burengeje buragaruka kuri Tharcisse. Nibigera ahakomeye, Saidati ashobora kuzigarika Tharcisse,  akavuga ko biriya babivuganye ku rwego “privée”. Uwabifashe akabitangaza, akabigira inkuru mu itanzagamakuru, ni Tharcisse ni we uzabyirengera mu mategeko. Muvandimwe Tharcisse, amahirwe yonyine wagira, ni uko wenda muri iyi minsi Tomasi na Nadine baba bahugiye muri gahunda zabo za politiki no mu gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro. Baramutse bateze amatwi inkuru watangaje, bakaba babifitiye umwanya, bakagira ubushake bwo kuguha isomo, bakagushyira mu rukiko, inyota yo gukora ibintu uko ubonye (à la légère) ishobora kugukamukamo burundu. I Burayi si mu Rwanda. Ni yo mpamvu mu itangazamakuru batazanamo ibiganiro byo mu kabari. Ubikoze aba ameze nka bimwe byo mu kinyarwanda ngo uwihamagarira sakabaka aba yujuje inyama urutete. Ndabona ari byo urimo, urwawe rurabe rwuzuye, naho ubundi ibyo ukinamo bigiye kukugora.

  1. Ariko se ubundi iki kiganiro cyari kigamije iki?.

Tutarinze guca inkereramucyamo, ntawe uyobewe uburyo FPR yaminuje mu guhimbira ibyaha abatavuga rumwe na yo. Igitangaje, ni uburyo Tharcisse na Saidati bayitambukije ubukana. Na FPR itagira rutangira ntiyari yarigeze igera aho guhimbira padiri Tomasi icyaha cy’ubwicanyi. Twibutse ko uwo mupadiri Saidati na Semana bavuga, ari Evariste Nambaje, wishwe mu kwa kabiri 2014. FPR yaramwirengeje, nyuma itangaza ko ngo itohoza ryasanze yariyahuye. None Saidati warenze ihaniro amugeretse kuri wa wundi ashinja ko ngo amaze imyaka 10 mu buhungiro mu Bufaransa. Ubu bukana bwa Tharcisse na Saidati buhatse iki. Ni nde barwanira ishyaka? Bararebye babona uburyo FPR ntaho idapfunda imitwe, ishakisha impamvu yabuza padiri kwiyamamaza, ariko bikaba bitayoroheye. Baba bavumbuye ikiraka cyagira icyo kibinjiriza. Saidati we birumvikana, nyuma yo gusohoka mu buroko, akeneye icyatuma yongera kurebwa neza. Ubanza n’imibereho itamworoheye. Abonye rero aho kuvana umugati no kuba asunitse iminsi. Gusa ajye ahora yibuka ko ifaranga rya FPR ari indyankurye.

Tugarutse ku kiganiro n’uburyo cyagenze, biragaragara ko Tharcisse na Saidati ari impuzamugambi. Iriya myitwarire ya Tharcisse si ubwa mbere tuyibonye. Ejo mu gitondo nitumwumva i Kigali, ntimuzatungurwe. Kenshi twabonye abarambiwe ubuhunzi, iyo bashatse gutaha, bakorana umurava mu kugurisha abandi. Ibyo bikababera nk’iteme ryo kugira ngo bazakirwe neza nk’abafite icyo bashoboye. Ngiyo isoko y’ubukana bwa Tharcisse.

Umwanzuro: ngo nta kigozi kibura icyo kizirika iyo kikiri  kibisi.

N’ubwo nerekanye ubuswa bwuje muri iyi nkuru wakoze, hari incuti y’umupadiri wigisha ibya “communication” twaganiriye muri iki gitondo we yayishimye ikintu kimwe. Yambwiye ati biratworohera kubona ingero z’inkuru zikoze neza ngo abanyeshuri bazitorezeho, mu kuzisesengura no kuzigiraho ibikwiye gukorwa. Gusa yongeyeho ati akenshi ntibitworohera kubona inkuru ikoretse nabi ku burto bumaramaje kugira ngo bayitorezeho, batwereka amakosa n’ibikwiye kwirindwa mu mwuga w’itangazamakuru. We rero yambwiye ko ngo iyi nkuru yawe ari agatangaza muri ubu buryo bwa nyuma. Yanyibukije icyo umuhanga Donoso yavuze ko “gukorana ibintu ubuswa bugaragara bisaba ubutwari buhanitse”.

Gusa na none uwabirebera mu ndorerwamo y’ubuswa yaba yirengagije amateka y’imikorere ya FPR. FPR ikunda abantu nk’aba ikoresha amahano badatekereje ku ngaruka z’ejo hazaza. Akenshi ibafatira ku nyota n’inzara y’ako kanya, ikabatamika bya nyirarureshwa. Ariko ntitinda kubavana mu nzira kuko iba yamaze kubabona intambuko. Uwiyishe ntaririrwa.

Luc Nzaramba (Ankara, Turquie).

1 COMMENT

  1. Murakoze Luk ku’ irisesengura utugejejeho turushijeho gusobanukirwa abobanyamakuru abaribo naho babogamiye. Ariko nubundi umutwe wiriya nyandiko uteye amacyenga.

Comments are closed.