Nta jambo ry’umuhutu: Ndasubiza Faustin Kabanza

    NTA JAMBO RY’UMUHUTU:NDASABA NGO NGIRE ICYO MVUGA KU NYANDIKO YA BWANA FAUSTIN KABANZA IVUGA KO IRUSHANWA RYA MISS RWANDA 2015 RYAKAGUYE ABAZIMU BA KERA B’U RWANDA

    Mu nyandiko yitwa “L’élection de la Miss Rwanda a réveillé les vieux démons (ethniques). Umuntu agenekereje yavugako umutwe w’iyi nyandiko ugira uti: “Irushanwa rya Nyampinga w’Urwanda 2015 ryabyukije Abazimu ba Kera b’Amoko mu Rwanda.” Iyi nyandiko ikaba yaranditswe na Bwana Faustin Kabanza. Ikaba yarasohotse mu Kinyamakuru Umunyarwanda (The Rwandan, Le Rwandais) cyo kuwa 2/3/2015.

    Nanejejwe n’ubushunguzi bukubiye mw’iyi nyandiko, ni nayo mpamvu ngize nti reka ngire icyo nyivugaho. Ndaza kugerageza ku buryo nshoboye bwose nkurikije ubwenge naba mfite mu rulimi rw’igifransa kugira ngo ntaza gutandukira sinjyane na nyiri ubwite. Icyakoze hashize imyaka irenga 17 ntavuga urulimi rw’Igifransa ninza gukosa mbaye niseguye ngo nze kubabarirwa.

    Ndi mu bantu babashije gusoma amakuru menshi kuri aya marushanwa ya Nyampinga hano mu Rwanda kuko yanaberaga hafi yaho ntuye. Nakurikiranye uburiganya bwinshi bwayabayemo kandi nk’abandi banyarwanda benshi ntungurwa n’ukuntu amatora ya Nyampinga hakoresheje ikoranabuhanga rya internet yaranzwe n’ibibazo byinshi. Ibyo ntawabisubiramo kuko burya ngo uwavuga amatarire y’inzuki ntiyarya ubuki. Naje no gukurikirana ukuntu ibinyamakuru by’I Bugande byahise bitangaza amavu n’amavuko y’umukobwa wari umaze gutsinda amarushanwa ya Nyampinda 2015. Nanakurikiranye ukuntu ababyeyi ba Nyampinga Doriane Kundwa baje kunyomoza iby’ibinyamakuru bya Uganda bakemezako Doriane ari umunyarwanda wuzuye. Abaswahili baravuga bati ni Munyarwanda mezalendo harisi. Abanyarwanda bo turavuga tuti ni kavukire.

    Ibyo byarashize ariko bizibukwa mu mateka yu Rwanda imyaka myinshi izaza ni nayo mpamvu tulimo gufata umwanya tugakomeza kubyandikaho. Kuko nta yindi rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryazanye impaka kurusha iri ngiri dusoje. Kuri njye nabibonyemo ibintu bibili by’ingenzi.

    Icya mbere nuko bigaragara ko abanyarwanda benshi bamaze kumenyera gushakira amakuru ku mbuga nkoranyambaga (social media). Icya kabiri nuko binyereka ko abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rurambiwe akarengane karangwa hano mu Rwanda cyane cyane kajyanye n’ibintu by’amoko hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Ikibabaje nuko leta iriho ikomeza gufunga amaso ngo nta kibazo kiriho ahubwo ishyira ingufu nyinshi mu gupfubirana amateka nyarwanda yigisha ideology (idéologie) ya Ndi Umunyarwanda yikirigita igaseka yibwiraga ko koko abana b’U Rwanda cyane cyane urubyiruko rwumva ko rubeshwa kandi rukaba ruryamiwe nka Chapati rutabona ikibazo cy’ubwikanyize kirangwa muli uru Rwanda.

    Mbere yuko mvuga kuri iyi nyandiko ya Bwana Kabanza nanasaba ko bishobotse ko yayishira murulimi rw’Ikinyarwanda kuko naje gusoma ngasanga abenshi yagirira akamaro baba batumva urulimi rw’Igifransa cyangwa se icyongereza. Kuko nkuko byagaragaye mu marushanwa ya Nyampinga 2014, urubyiruko rw’u Rwanda rufite ikibazo cy’indimi. ‘Mwiboneye ukuntu n’ikinyarwanda ubwacyo cyalimo kunanira ba Nyampinga bacu. Ndumva abenshi barebwa n’iyi nyandiko kubabwira gusoma Igifransa ari ukubahemukira kuko byabaye nk’ibyo kwa Mwungeri wa Nyankaka.

    Bwana Faustin aratangira inyandiko ye agira ati: “Amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ntabwo yaciye mw’ijisho rihumye. Abantu balimo kuyajoora ntibigeze bapfana ipfunwe ndetse bageze n’aho utapfa gutekereza. Ikibazo cy’Amoko cyarongeye kirigaragaza. 

    Nibyo koko aya marushanwa yaranzwe n’injyampaka no gukerensanya bitigeze bibaho mu yandi marushanwa nk’aya guhera mu mwaka wa 2009 ubwo leta ya FPR yaritangiye gukoresha aya maarushwanwa kugeze kurya 2014 ntitwigeze tubona ikibazo cy’amoko n’uturere cyigaragaza nko muri Nyampinga 2015.  Kuri jye si uko ibibazo nk’ibi bitari bihari  ahubwo ntibyigaragaje kubera impamvu zigera kuri eshatu:

    1. Technology:Iya mbere n’uko abanyarwanda benshi cyanecyane urubyiruko rutari rwakamenyeye gukoresha imbuga nkoranyambaga ku matelefone yabo. Ibi bijyanye n’ubwoko bwa telefone abantu benshi mu Rwanda bakoreshaga icyo gihe inyinshi ziganjemo Gatoroshi n’izindi nk’izo zidatanga uburyo bwo guhanahana amakuru ku buryo bworoshye nk’amatelefone amaze kuboneka hano mu Rwanda ya touch screen yo mu Bushinwa kandi akaba ahendutse. Ibi rero byatumye urubyiruko rwinshi rushobora kugera ku makuru rwifuza kandi rukabona n’uburyo bwo gusangira ijambo mu byo umuntu ya kwita easy access to information and easy feedback. Muri ili rushanwa dushoje, abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko rwashoboye gusangira amashusho, amajwi ndetse n’amavideo yerekeranye n’aya marushanwa ku buryo bwihuse. Amakosa n’ibyiza byose byabashije kumenyekana kuburyo bwihuse kubera technology.
    2. Icyoba cya FPR: Ntabwo nshatse kuvuga ko icyoba mu bantu hano mu Rwanda cyaba cyarashize, naba mbeshye. Ahubwo imbuga za internet zabashije gutinyura urubyiruko noneho rutangira kuvuga kubyo rubona rudakunda. Hari icyo bita mob psychology aho umuntu abona umwe yirukanka nawe akirukanka atanarabaza icyirukansa mugenzi we. Aha ndashaka kuvuga ko abantu bagiye babona bagenzi babo balimo kuvuga kuri Miss Rwanda 2015 nabo bakavuga uko babibona noneho biza gusakara ku mbuga za internet gutyo. Icyiza cyavuyemo ni uko urubyiruko rwatangiye kwiyumvamo ko rufite ijambo ku bibazo bireba iki gihugu byaba ibijyanye n’imyidagaduro nk’uko ikibazo cya APR na RAYON SPORT kimaze iminsi kizana urunturuntu hano mu Rwanda, ndetse no ku bibazo bijyanye n’imiyoberere y’Abanyarwanda. Urubyiruko Nyarwanda rumaze kumenya aho ruhejwe n’uruheza uwo ariwe. Simbona ikibazo kilimo rubigaragaje rukoresheje inzira rudashobora guhutazwa n’ubuyobozi ku buryo bworoshye.
    3. External waves of change (la pression extérieure de changement): Aha ngaha navuga ububasha bwa technology mu guhuza abantu no gusangira amakuru ku buryo bworoshye. Urugero kw’iyi ngingo n’ukuntu ibinyamakuru byo ku nkoranyambaga byatangiye gushungura Miss Rwanda 2015 bikurikije uko irushanwa ryateguwe, uko amatora yatangiye kwibwa kuri internet, n’uko abantu benshi balimo kubona abali mu marushanwa nta bantu balimo baba bibonamo. Mugusangira amakuru niba nibuka neza ibinyamakuru bikorera kuri internet nka The Rwandan, Karisimbi Online Group, n’ibindi byatangaje inkuru ndetse n’amafoto y’abali mu marushanwa. Ndetse byavuze n’ukuntu ibinyamakuru bya Uganda byishimiye ko umwe muri bo yegukanye ikamba ry’ubwiza mu gihugu cy’U Rwanda. Ibi byabashije kugeza amakuru yihuse ku banyarwanda n’uko haba habaye Buzz hose.

    Mu byukuri ikibazo cy’amoko mu marushanwa y’Ubwiza mu Rwanda si icyanone kandi kukivugaho nta kibazo kuko ari ishusho y’uko u Rwanda ruteye muri iki gihe. Niba guhera muli 2009 kugeza uyu munsi nta muhutukazi wari waboneka mu marushanwa ya Miss Rwanda kandi u Rwanda rugizwe na hejuru ya 80% by’Abahutu n’Abatwa, ni ukuvuga ko hari ikibazo. Kandi niba abantu benshi barabivuzeho cyane ku mbuga ariko bakaba batabitinyuka kubivuga mu ruhame, ni ukuvuga ko hari ikibazo gikomeye. Niba abantu aho kureba Miss Rwanda nk’umuntu uhagarariye u Rwanda ahubwo bakabona batamwibonamo nk’Abanyarwanda  ayangwa se umunyarwanda ubahagarariye kubera ko bumva ko hari umuntu ubaheza cyangwa se agaheza abanyarwandakazi bose basa nkanjye cyangwa se umuturanyi wanjye, ni ukuvugako hari ikibazo kandi gikomeye.

    Ndi leta ya FPR nagombye gusubira mu miyoborere n’imyumvire yanjye nkareba icyo maze imyaka 20 nkora nabi gituma abana b’imyaka 20 kugeza kuri 15 bumvako Miss Rwanda atali umwe muli bo. 

    President Kagame na Minister Seraphine Mukantabana numuryango we nyuma yirahizwa

    Bwana Faustin yongeye agira ati: “Beaucoup d’internautes semblent  affirmer que la Miss Rwanda nouvellement élue serait hutue. D’autres disent qu’elle n’est pas rwandaise mais plutôt ougandaise.  Cette dernière version semble corroborer avec l’hypothèse selon laquelle son père, rwandais hutu, aurait vécu en Ouganda pendant plusieurs années.” Kuri internet bamwe bemezag ako Nyampinga w’u Rwanda wa 2015 ashobora kuba ari Umuhutukazi. Ndetse abandi bo bavugaga ko ashobora kuba ari Umugandekazi ushobora kuba yaravutse kuri ise w’Umuhutu wari warasuhukiye za Uganda mu myaka ya kera cyane.

    Ibi bishobora kuba aribyo cyangwa atari byo. Icy’ukuri ni uko uyu mwana atavukiye mu Rwanda ahubwo yavukiye za Jinja ho muri Uganda mbere y’uko ababyeyi be bagaruka mu Rwanda. Kuba ari umuhutukazi nabyo bishobora kuba byo cyangwa sibibe byo. Kuko mu biganiro ise na nyina bagiranye n’ibinyamakuru hano mu Rwanda ntibigeze kubihakana. Byaba byo cyangwa se ntibibe byo bikwereka inyota Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rw’abahutu bahano mu Rwanda rwo kwibona muri system y’iki gihugu kugeza n’aho bifuje ko Nyampinga wu Rwanda yaba yaravukiye mu bihugu byo hanze ari umuhutu maze akaza akiyamamaza akoresheje ubushobozi bwo kuvuga ikilimi cy’urugande neza kugirango bimworohere kwinjira mu marushanwa ya Nyampinga. Ibi biguha ishusho nziza y’ukuntu kuba umuhutu muri iki gihugu bikomeye cyane kuko nta hantu na hamwe wemerewe kugira ijambo. Niba se umenyekanye ko uri Umuhutukazi udashobora kwemererwa kwinjira mu marushanwa ya Nyampinga ese ahari byakorohera uje wikoreye igipapuro cyitwa Certificate cyangwa Diplome wazamuye amazuru ngo uje kwaka akazi?

    ABARI BAGIZE MISS RWANDA 2012 BIFOTOZA

    NI IGIKI KILI MU MOKO Y’ABANYARWANDA BABA ABAHUTU CYANGWA SE ABATUTSI?

    Kuba Umututsi muri uru Rwanda

    Muvandimwe Bwana Faustin Kabanza kuba Umututsi muri iki gihugu cyitwa u Rwanda biruta kugira impamyabushobozi y’ikirenga iyo ariyo yose. Kuba Umututsi muri uru Rwanda biguha uburenganzira bwo guhumeka umwuka mwiza wose waho unyuze hose ntawe uguhagaze hejuru. Kuba umututsi mu Rwanda biguhesha impamyabushobozi iyo ariyo yose utiriwe ujya kw’ishuli. Kuba Umututsi biguha uburenganzira bwo gutura aho ushaka mu Rwanda n’ubwo waba nta sambu uhagira kuko amazuru yawe ni visa yo gukora icyo ushaka muri iki gihugu mu gihe cyose wubaha ingoma ya FPR. Kuba umututsi biguha uburenganzira bwo kwiga mu mashuri yose wumva ushaka yo kw’isi guhera kuri Harvard University ya Boston muri America kugeza kuri University of India mu Buhindi. Aho hose urarihirwa mw’izina ry’uko uri “Umunyarwanda” waje kwiga. Ariko wowe n’utanga izo bourses muba muzi neza umunyarwanda uwo ariwe n’undi w’umunyarwanda mu gihe cyo gutanga imisanzu ya Chama gusa.

    Kuba Umuhutu muri uru Rwanda

    Muvandimwe Faustin Kabanza nk’uko ushobora kuba warabibonye ku mbuga nkoranyambaga. Abalimo kuvuga ko nta muhutu wigeze uboneka mu marushanwa ya Miss Rwanda guhera 2009 ntabwo balimo kwerekana amarangamutima cyangwa se ubuhezanguni buri muribo. Niba umwirabura wo muri America ababazwa n’uko nta bapolisi b’abirabura bali mu ngabo zimurinda simbona impamvu umuhutu uli mu Rwanda atabaza impamvu ki hatigera haboneka Nyampinga w’Umuhutukazi.

    Muli make kuba Umuhutu muri iki gihugu n’Icyaha cy’Inkomoko. Nk’uko nabivuze haruguru iyo uli umuhutu hano n’aho waba ufite impamyabushobozi y’ikirenga yavuye muri MIT Massachusetts hi Boston, USA ariko ukaba utagira umututsi uziranye nawe ngo akubwirire Tito Rutaremara ko uri mu CHAMA nta hantu iyo mpamyabushobozi wayikoresha hano n’iyo waba ushaka gukorera u Rwanda ku busa nta kazi wayibonana. Urugero rwiza ni urw’umusore wari docteur mu bitaro bya Ruhengeri ariko akaba akomoka za Busogo ndetse ababyeyi be akaba ari abahutu. Yagiye kuvura umurwayi w’indembe bari bamuzaniye n’uko umurwayi w’umututsi abonye ko uwo mudogiteri ari umuhutu yaramubwiye ngo ntunkoreho. Nyuma y’igihe gito uyu musore yageze aho arirukanwa ubu yirirwa yivugisha mu nzira nk’umusazi kuko nta n’urupfusha afite rwo kuriha inzu kandi ari dogiteri!

    Kuba umuhutu w’umunyeshuri muri iki gihugu bivuga ko ugomba kwiga mu mashuri mabi atagira ibikoresho ndetse n’amararo ahagije. Iyo ugize amahirwe bourse ya leta iza rimwe mu mezi atatu. Iyo bagupfuye impuhwe kuko uri Umuhutukazi bakohereza mu macumbi yuzuye imperi nk’uko tumaze iminsi tubibona mu binyamakuru hano i Kigali. Iyo uri umuhutu ibyitwa overseas scholarships cyangwa se bourses d’outre-mer uzabyumva gusa kuri FLASH RADIO na The New Times. Kuba umuhutu w’umunyeshuri biguha uburenganzira bwo kumva ko bourses 1000 zahawe Abanyarwanda.

    Muli bo 970 bazajya kwiga USA, Canada, Australia, UK, France, New Zealand, na Hollande. Naho abandi 30 ukumva ngo boherejwe kwiga muri Université ya Dar es Salam, Nairobi, Makerere, Ethiopia, Lagos, Bangladesh, no mu Buhindi. Aho niho umenyako agaciro k’ibyo bwana Faustin Kabanza yise l’identité ethnique.

    Nk’uko Bwana Faustin Kabanza yabivuze mu nyandiko ye Nyampinga wacu naho yaba Umututsikazi, Umuhutukazi, cyangwa se Umutwakazi byose ntibyagombye gutera ikibazo kandi koko ubusanzwe nta n’ikibazo kilimo. Aho ikibazo kili ni abafata iri rushanwa rya Nyampinga bakarihindura akalima kabo bafite ideology y’uko ubundi bwoko bw’Abanyarwanda butabyara abageni. Ese ni ubuhe bwoko bufite ibitsina ku maso bituma baba abantu badasanzwe kurusha abandi.   Impaka kuri uwo Miss Rwanda ariwe ntabwo ariho ziri ahubwo impaka zili ku kwigizayo abandi banyarwanda nk’aho badafite uburenganzira busesuye kuri iki gihugu kubera ko bavuga mu bwoko bw’Abahutu. Ikibazo kiduhejeje mu rungabangabo iyi myaka irenga makumyabili ni uko abanyarwanda cyane cyane abahutu baranzwe n’ubwoba burenze bwo kuvuga ibibazo byabo uko biri. Ngo uvuze ko nyiri urugo yapfuye ntabwo ariwe uba amwishe. Miss Rwanda nk’izindi departments zose z’uru Rwanda guhera kuri Président Kagame kugeza kuri ba gitifu b’umurenge zose ziri mu maboko y’abatutsi nta muhutu uzifiteho ijambo.

    85% BY’ABATUYE U RWANDA NI ABAHUTU 90% BY’ABASIRIKALI BAKURU MU NGABO ZA FPR NI ABATUTSI

    Sinzi impamvu twazana politiki ikinirwa hanze y’u Rwanda yo kubanisha abanyarwanda mu gihe na president w’igihugu we ubwe abyivugira ko abahutu bose bafite icyaha cy’inkomoko ari imyanda idashobora kuvangwa n’ibintu bizima. Abanyarwanda bamenyereye kuba abantu basoma bagahuhera aho kuvuga ikibazo uko kili. Ikibabaje cyane ni uko n’urubyiruko nyarwanda ruba hanze cyane cyane urw’abahutu usanga rwarabaye ba “Batanyumva” rugapyinagazwa ariko ntirube rwasobanura ibibazo urubyiruko Hutu rufite hano mu Rwanda bijyanye n’itotezwa ry’uburyo bwose. Muri make nk’uko nabivuze Miss Rwanda event is a reflection of what is taking place within the Rwandan society (L’evénement Miss Rwanda est un reflet de ce qui se passe au sein de la société rwandaise). Muri make ni uko ibyabaye muri Miss Rwanda 2015 ari indorerwamo y’ibibera hano mu Rwanda.

    Mu kurangiza nashakaga kubwira abasomyi ko Abanyarwanda atari bo bahisemo kuba imfungwa z’amateka nk’uko iyi nyandiko ibicaho amarenga. Ahubwo politiki y’u Rwanda niyo mfungwa y’amateka y’u Rwanda kuko yafashe ubutegetsi bwose iburundanya hamwe maze abandi ibagira abagaragu mu gihugu cyabo nk’uko amateka atubwirako ariko Ingoma ya Cyami yabigenzaga. Mu gihe leta ya FPR icyumva ko Miss Rwanda agomba kuba umututsikazi waturutse i Bunyolo, abana b’abatutsi bagahabwa bourse mu bihugu by’ibihangage mu gihe ab’abahutu bafungirwa muri Kaminuza y’u Rwanda yuzuyemo Ibiheri, umucuruzi w’umututsi agahabwa icyemezo cyo gutumiza ibicuruzwa hanze mu gihe umuhutu ukorana umurava yemerewe gusa kugura ibirayi ku Mukamira akabipakiza fuso akabizana i Kigali kandi yamara kubigurisha bakamutegeka ko atangamo amafranga ya Chama mu gihe abana be babuze amafranga y’ishuli ntabwo hazigera haba uburenganzira bungana kandi abana b’u Rwanda ntibazigera bareka kumva ko ubwoko bwabo ari igicibwa mu gihugu cyabo.

    UMUNYESHURI WICA IBIHERI MURI KAMINUZA YU RWANDA
    UBU NIBWO BURYO ABANYESHURI BABAMO MULI KAMINUZA ZU RWANDA

    Haganirimfura Hakizimana