Nyiri Umubavu TV na bamwe mu barwanashyaka ba DALFA Umurinzi bakatiwe gufungwa iminsi 30

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umunyamakuru akaba na nyiri Ikinyamakuru Umubavu na Channel ya youtube Umubavu TV hamwe n’abandi bantu barindwi bo mu ishyaka DALFA Umurinzi rya Ingabire Victoire bakatiwe gufungwa iminsi 30 nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha, umugore rukumbi wari uri muri iyi dosiye we yafunguwe.

Uwatuje Joyeuse umukozi wa Madamu Ingabire Victoire, wari muri dosiye imwe n’abagabo umunani bo mu ishyaka rya DALFA Umurinzi , Umucamanza yategetse ko ahita afungurwa kuko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bwagaragarije urukiko byatuma akomeza gukurikiranwa afunze.

Ubwo batabwaga muri yombi mu kwezi gushize, Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko ‘bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda’.

Tariki ya 28/10/2021 nibwo Uru rubanza rwageze bwa mbere mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, umucamanza yavuze ko bashinjwa Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ibyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Ubwo baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bose bahakanye ibyaha baregwa.

Uyu munsi ubwo yasomaga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa, Umucamanza yavuze yashingiye ku bimenyetso bibashinja byagaragajwe n’ubushinjacyaha, kandi ko ibyaha baregwa bihanishwa igifungo cy’imyaka irenga ibiri.

Madamu Ingabire Victoire wari muri uru rubanza, icyemezo cy’urukiko kimaze gutangazwa, yanditse kuri twitter ati “Mu bantu bose 10 bari bafashwe hagati ya le 13 na 14/10 bari barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana, abarwanashyaka 7 ba DALFA Umurinzi, urukiko rutegetse ko bafungwa by’agateganyo. Mme Joyeuse bategetse ko afungurwa na Régine yafunguwe mu gitondo.”

Umugore wa Nsegimana ati “umugabo wanjye yarenganye”

Umwali Chantal, umugore wa Nsengimana Theoneste, yabwiye itangazamakuru ko atari yiteze ko umugabo we ari bwoherezwe muri gereza.

Yavuze ati “Umucamanza yatangiye avuga ko nta mpamvu ihari yuko yafungwa ariko birangira avuze ko bagomba kujya mu minsi 30 kugirango babanze bakore iperereza. Ntabwo nari byiteze cyane ko ubushize mu rubanza icyaha bari bagize icyita rusange cyari gishingiye kuri bariya bantu bakoze amahugurwa[…]ntiyari arimo (Nsegimana) ntiyayitabiriye ntiyari anayazi cyane ko abayakoze bo bavuze ko batanamuzi.”

Yakomeje ati “Yasobanuye ko gushyiraho publicity nta kosa ririmo kuko n’abandi bazishyiraho basa n’ababyumvishije ariko umushinjacyaha avuga ko bishobora kuba icyaha kubera ibyavugiwemo[…] ngo havugiwemo ko Kizito Mihigo yishwe na leta atigeze yiyahura.

“ Mu kwisobanura (Nsengimana) yaravuze ati iryo jambo ntaririmo ntariri mu kiganiro. Kuba bafashe umwanzuro kuriya ni uburenganzira bwabo ariko nta cyaha kiri mubyo yashyize muri iriya publicity […]aramanutse nyine nkuko babishaka ariko n’umuntu wese urabibona ko ari ubushake bwo kugirango wenda babe bamufunze ariko nta cyaha kirimo ni ubushake bwabo.”

‘icyo bagamije ni ukunyicisha inzara n’abana banjye’

Yakomeje agaragaza ko ikinyamakuru cy’umugabo we magingo aya cyahagaze kuko ibikoresho bakoreshaga RIB yabifatiriye.

Ati “Nta gikoresho na kimwe dufite byose barabitwaye ntibarabiduha wenda baracyafite ibyo bareba cyangwa wenda ni uburyo bwo kugirango umuntu yicwe n’inzara[…]akandi kantu navuga nuko bafashe bagafata n’ibintu bidakwiye gufatwa. Harimo nanjye ibyanjye hari iby’umuryango muri rusange […]amatelefone yose n’ay’abana bo mu rugo yose barayafashe n’ibindi byanjye ku giti cyanjye by’impapuro zanjye zindeba[…]ufashe ‘ATM card’ ukayimarana iminsi 27 ubizi neza ko umuryango ukeneye kubaho, icyo ni igikorwa cy’ubugome bari kunkorera kugirango banyicishe inzara n’abana banjye

Uyu mugore mu gahinda kenshi yavuze ko ataherukaga no kubonana n’umugabo we. Ati “Ahantu afungiye ntabwo wajyayo abamutwaye atari bo bakujyanye[…]niba ari deal bakoze yo kuba bamushyize hariya nta kintu njyewe narenzaho.”

Ku rundi ruhande ariko, Umwali avuga ko bazajuririra iki gifungo cy’iminsi 30.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku cyumweru tariki 7/11/2021, umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yahamije Nsegimana Theoneste ibyaha mu gihe urubanza mu mizi rutarageza igihe.

Ubwo yavugaga ku banyamakuru ‘baha umwanya abitwa ko bakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside yaravuze ati “Urugero natanga ni umunyamakuru Theoneste we yakoresheje youtube channel acishaho ubutumwa burimo amakuru y’ibihuha agamije kwangisha rubanda[…]kuri channel ye ya youtube. Aho ngaho ho biragaragara ko ubushake burimo, ubushake bwo gukora icyaha burimo.”

Muri raporo yawo yo mu kwezi kwa gatatu, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) wanenze ubutegetsi bw’u Rwanda kuniga ubwisanzure ku bakoresha imbuga nka YouTube.

HRW yavuze ko mu gihe kingana n’umwaka cyari gishize abategetsi mu Rwanda ‘batewe ubwoba, bafunze cyangwa bakurikiranye nibura abantu umunani batangaje ibinenga leta kuri YouTube, ivuga ko ibyo ‘biteye kwibaza ku mutekano w’abakoresha ubu buryo bushya batanga ibitekerezo’ byabo.

Twabibutsa ko mu kwezi kwa kane mu 2020, umunyamakuru Nsengimana Theoneste nabwo yari yarafunzwenyuma aza kurekurwa.