ZIMWE MU NTAMBARA FPR-INKOTANYI YIGABAHO NK’ISHYAKA RIYOBOYE U RWANDA

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Kubuza Abaturage ubwisanzure bakesha gusa iterambere ry’ikoranabuhanga!

Mperutse gukurikira ikiganiro “ISHUSHO Y’ICYUMWERU” cyo kuwa 07 Ugushyingo 2021, gitambuka kuri Television y’u Rwanda buri munsi w’icyumweru. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ibumbatiye mu kibazo gikurikira: “ese koko imbuga-nkoranyambaga zishobora kongera kuba isoko, yo guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside; intambwe igihugu kimaze gutera, nyuma y’imyaka hafi 28, Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, ikaba yasubira inyuma?”  Umunyamakuru Divin UWAYO akaba yari kumwe n’abatumirwa bakurikira: Dr Thierry MURANGIRA nk’umuvugizi wa RIB, Innocent NIZEYIMANA nk’umunyamateka akaba n’umwanditsi, Eric MAHORO nk’umuyobozi wungirije w’umuryango NEVER AGAIN-Rwanda, Scovia MUTESI nk’umunyamakuru uzwiho gutanga ibitekerezo birashe.

Iki kiganiro gisa n’icyahaga RIB umwanya wo gusisibiranya abanyarwanda, ku ihohotera imazemo iminsi ikorera Abanyarwanda batanga ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranya-mbaga; cyane cyane ku rubuga rwa YOUTUBE! Iri hohotera ryamaganywe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, amahanga, Impirimbanyi, Abanyapolitiki n’imiryango ya sosiyete sivile. Iri hohotera rikaba rikubiyemo iterabwoba RIB ishyira ku Abanyamakuru n’abandi banyarwanda batangariza ku muyoboro wa  Youtube, ihamagara ubutitsa, mu ibyo icyo kigo cy’ubugenzacyaha cyita kugira inama, nyamara ari ishyira ku nkeke mu buryo bwamye. Hari kandi no guhamagaza ku mabazwa, aviramo no gufungwa iyo akozwe inshuro runaka, ku byaha bidashinga; hagamijwe gucecekesha abavuga ukuri Leta yubakiye ku kinyoma idashaka kumva! Bamwe mubamaze gufungirwa ayo maherere twavuga nk’impirimbanyi Yvone Iryamugwiza IDAMANGE, Aimable KARASIRA, Abdul Rashid HAKUZIMANA, abanyamakuru Theoneste NSENGIMANA na Hassan CYUMA wafunguwe ariko akaba ahora agerwa amajanja….

Inzirakarengane zifungiye amaherere kuri ubu bugambanyi, butegurwa n’inzego z’ibanga za Leta ya Kigali, zigashumuriza ikigo cya RIB ngo gitangire umugambi mubisha. Iki kigo nacyo kikazashyikiriza Ubushinjacyaha, hanyuma inkiko zigatangira imanza mu kimeze nk’ikinamico. Iyi kinamico ikaba ishingiye ku mpamvu y’ingenzi y’uko, abagira aho bahurira n’uyu mugambi w’ihohotera, baba abo mu nzego z’umutekano, iz’ubutabera, icyitwa Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, bose baba ari “agents” b’inzego z’ibanga bagabwe muri izo nzego zindi zisigaye! Muri iki kiganiro cyavuzwemo byinshi bijejeta propaganda za politiki y’ikinyoma, nk’umusingi w’ishyaka FPR-Inkotanyi riyoboye igihugu. Ntituriburondore ibinyoma byapfundikiwe mu kiganiro; ahubwo turibaza niba koko iyi ntambara FPR-Inkotanyi yibwira ko igaba ku Abanyarwanda banyotewe kwisanzura mu bitekerezo, itaba mu iby’ukuri iyigabaho nk’ishyaka riyoboye igihugu,  bityo rikaba ritemba rirushaho kwirundurira muri “muteremuko”!

FPR-Inkotanyi ifite ibihamya ko iyi ntambara irwana n’abaturage, banyotewe no kwisanzura mu bitekerezo binyuze mu iterambere ry’ikoranabuhanga, ari intambara idashoboka; kuki ikomeza kuyivurugutamo yirasaho!?

Umunyarwanda yaciye umugani ati: “Amatwi arimo urupfu ntiyumva!” FPR-I yakunze kwigamba ko impinduka zibirindura ubutegetsi bw’igitugu mu yandi mahugu, zidashoboka mu Rwanda! Nyamara bazi neza ko izo ari imvugo zo gutera ubwoba, zitahagarara imbere ya muyaga cyangwa ihirikwa ry’ubutegetsi bw’igitugu, umunsi uri izina! Barabizi bakirya icyara by’amarenzamunsi, kubera ko bazi ko ingoma yabo y’igitugu ari akana gato cyane, ugereranyije n’ingoma z’igitugu z’ibihangange zahirimye zikagenda nk’amahembe y’imbwa, mu kanya nk’ako guhumbya. Ubutsiko bwahoze kuri izi ngoma bwaratunguwe, kandi bunanirwa uburyo bwinshi bwo gucubya abaturage bariye karungu, badatinya no kuba ibitambo!

 Iyi ngingo yo kudatinya kuba ibitambo, yaratangiye mu Rwanda kandi irakura umunsi ku wundi! Abanyarwanda baraharanira uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu bitekerezo, bazi neza ko ibyabo bishobora kurangira bahohotewe, bafunzwe cyangwa bishwe, n’ubutegetsi bw’igitugu! Ba Idamange, Karasira, Theoneste… baraborera mu munyururu w’akamama, nyuma y’uko bahozwagaho iterabwoba ririmo no kuba bakamburwa ubuzima. Ntibabikerensheje nk’abayobewe ko ingoma iyoboye igihugu ari icyago; ahubwo ni uko bigenda mu bihugu byose iyo impinduramatwara igeze ku bise! Barafunga impirimbanyi izindi zikavuka ubwo, zikazifatira mu ngata, kandi ntibizahagarara; kuko ibyo FPR-I ikora, ari nko kuzimisha amazi umuriro watewe n’ibikomoka kuri petiroli!

FPR-I bazi neza ukuntu kubuza abaturage kumva Radio Muhabura, ku ngoma ya General HABYARIMANA, byatumye ikundwa cyane, abanyarwanda bakayumva bihishe! Kuyamagana no gufunga abafashwe bayumva, byaviriyemo ko n’abatari bayitayeho bayitabiriye, bayumvira icyo bashishikajwe no kwiyumvira icyo Leta ishaka kubahisha nkana! Ni uko bigenda igihe cyose, kubuza umuntu kumva ikintu cyangwa umuntu runaka, uba umuteyemo amatsiko yo kumukurikira cyane! Aba banyarwanda bitabiriye kumva Radiyo Muhabura batari basanzwe bayishishikariye, baje kuza kuvamo abashoboye kugotwa n’ibitekerezo byayitambukagaho! Bamwe muribo bavamo abayobotse Inkotanyi bikazifasha kuganza, baziha imisanzu, bazoherereza abasore, banazishakira abayoboke banyanyagiye mu gihugu.

FPR-I izi neza kandi ukuntu kuva mu myaka yo muw’1996, ubwo bambukaga gusenya inkambi mu icyahoze ari Zayire, inkambi zigasenywa no mu Burundi na Tanzaniya, inyinshi mu ngabo z’igihugu zitakiba ku butaka bw’u Rwanda, zihugiye mu gukora amahano hakurya y’umupaka w’u Burengerazuba; Abanyarwanda bashyizwe ku nkeke babuzwa kumva amashami ya gahunda z’Ikinyarwanda ya za radiyo VOA mu gitondo, na BBC ku mugoroba. Radiyo imwe rukumbi y’igihugu yirirwaga mu icengezamatwara rya FPR-I, n’ibinyoma ko nta musirikari n’umwe w’u Rwanda urangwa ku butaka bw’icyahoze ari Zayire! Uku kubuzwa kumva VOA na BBC byakururiye Abanyarwanda benshi kuzitabira, uturadiyo duto twa FM tugurwa ku bwinshi; abasanganwe izitagira FM bakumvira ku mirongo migufi ya SW… Abantu baragiye bayoboka gahunda z’Ikinyarwanda z’ayo maradiyo yombi, cyane cyane BBC yatangazaga bakitse imirimo; batitaye ko harimo benshi mu banyarwanda byaviragamo gufungwa nk’ibipinga! N’abiyumvagamo FPR byarenze urugero barihengekaga, bakiyumvira ukuri kw’ibiri mu gihugu cyabo, bisunze iyo miyoboro yombi. Abataragiraga amaradiyo yabo bwite, cyangwa batinya kwiyumvana, bakajya kuzivumba, abandi bakazumvira mu matsinda mu bikari, basize abana ku marembo ngo babacungire uwabavegeta.

FPR-I kandi izi ukuntu gufunga imiyoboro FM ya BBC ku butaka bw’u Rwanda, mu myaka ishize, ngo aha irayihima ngo itumvwa n’Abanyarwanda; byatumye yitabirwa bikubye inshuro nyinshi ku miyoboro ya SW, abandi bagahanahana “audios” z’ibiganiro bya BBC ku matelefoni, nk’uko bahana uturirimbo! Kuburyo gahunda y’Ikinyarwanda ya BBC yitabiriwe ku iterambere ry’ikoranabuhanga, bamwe bakayumvira ku nkuta zayo ku mbuga nkoranya-mbaga, abandi bakayumvira ku miyoboro ya Youtube y’Abanyarwanda bateruye ibiganiro byazo! Na n’ubu BBC ikaba yumvwa cyane kurusha na VOA, kubera gusa ko yamaganywe na Leta y’Inkotanyi, nyamara yari isanzwe ikunzwe cyane! Kuri uru rugero rwa gatatu ari narwo rwa nyuma, niho FPR-I igomba kuzirikana byimazeyo! FPR-I izi neza na none ukuntu ibitangazamakuru byafunzwe na Leta y’u Burundi bikorera mu Rwanda, gahunda zabyo zigashyirwaho kandi zigasakazwa ku mbuga nkoranyambaga! Abarundi benshi n’abadashyigikiye ibitekerezo bitambukira kuri ibyo bitangazamakuru, bakurikira buri munsi Abanyamakuru bari baramaze gukundwa, kabone n’aho ubutumwa bwabo bwaba budashimishije ababatega amatwi!

Umuti umwe nawo utarambye FPR-Inkotanyi yacubyaho abanyarwanda banyotewe ubwisanzure, bakesha gusa iterambere ry’ikoranabuhanga, ni uguca itumanaho rya Telefoni zigendanwa na Internet bikavaho burundu mu nzego zose z’igihugu; naho kuniga no kugenzura iyo miyoboro yombi nta musaruro! Birashoboka!?

Telefoni zigendanwa zidafite itumanaho rya Internet, zifite uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bwanditse ndetse n’ubutumwa bw’amajwi yafashwe! Ubu buryo ubwabwo bushobora kwifashishwa n’abashaka gusangiza ibitekerezo byabo! Ibyo kuzibira imbuga za internet zimwe na zimwe ntacyo bigifasha Leta z’ibitugu; kubera ko hariho uburyo bwinshi bwo kunyura inkeramucyamo urubuga rwafunzwe na Leta, rugashyikwaho n’abaturage bitabaje ibizwi nka za VPN n’ubundi buryo butabarika… Imbuga z’ibitangazamakuru zafunzwe na Leta ya Kigali, ihima abazicishaho ibitekerezo biganjemo abanyarwanda b’impunzi hanze y’igihugu; abanyarwanda bamwe baca iyo nkeramucyamo bakazigeraho, abandi bajya kuzishakira ku nkuta zazo ku mbuga nkoranyambaga, abandi gahunda zabo zikabasanga mu matsinda ya za Whatsapp! Imbuga zaciwe cyangwa se zihora zamaganwa, nizo zarushijeho gukurikirwa; kubera ko nk’uko twabibonye haruguru, igituma Leta z’ibitugu zamagana ibitangazamakuru, nicyo gikururira abaturage amatsiko yo kubikurikira cyane, n’abatemeranywa n’imyumvire y’ibyo bitangazamakuru bakabikurikira, bakazibona babishidukiye ndetse biyumvamo imyumvire yabyo.

Kuba imiyoboro ya Telefone zigendanwa na Internet byafungwa burundu mu Rwanda byo; birasa n’ibidashoboka, si no gusa ahubwo ntibishoboka, kandi impamvu zirasobanutse. None se FPR-I irarwana intambara bwoko ki!? FPR-I irimo kwirasaho kandi iraje yihashye!  

“Icengezamatwara ry’amacakubiri, guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha Leta Abaturage…” urusyo rugerekwaho uwisanzuye mu bitekerezo wese, niyo ntambara yeruye FPR-I yigabaho yibeshya ko irindagiza Abaturage; bwarakeye!

Bwarakeye, Abanyarwanda baciye mu bihe bikomeye byabahumuye amaso, ingoma ya FPR-I yarabakaranze barakubitika, ubu hariho “ibipindi” n'”itekenika” FPR-I ikwiye kuzibukira; amase ya kera ntagihoma urutaro! Inkiko za FPR-I -si iz’igihugu kubera ko zitigenga- zikorerwa ubuhuzabikorwa n’inzego z’ibanga, ari nazo zitanga amabwiriza y’abagomba guhagarikwa, n’ikinamico ry’imanza rigomba kubakinirwaho, kugeza bibonye mu munyururu w’akamama. Mu Rwanda hashyizweho amategeko yo guhonyora uburenganzira bw’abaturage; icyakora amenshi muriyo arakocamye, bikayagonganisha n’amahame-shingiro yubakiyeho amategeko y’imanza nshinjabyaha! Abanyamategeko bigenga ntibahwemye kurega ayo mategeko ngo avugururwe; ariko Leta y’Inkotanyi ntibikozwa. Icyo iyi Leta yiyibagiza nkana, ni uko kurushaho kugaraguza agati inzirakarengane mu nkiko zizira uburenganzira bwazo bwo kwisanzura; aribyo bituma impirimbanyi n’abanyamakuru banyotewe ubwisanzure, bavuka umunsi ku wundi!

“Ibipindi n’itekenika” bya FPR-I byacitse amazi, aka ya mvugo y’abubu! Kuva ku mpunzi z’Abarundi n’iz’Abanyekongo FPR-I yashutse ikabakangurira guhungira ku bwinshi mu Rwanda, ngo izabahirikira ubutegetsi buyoboye ibihugu byabo, maze ibashyirireho ubutegetsi bibonamo! Ubu impunzi z’Abarundi zavumbuye ikinyoma cya FPR-I, zirimo zirisubirira mu gihugu, kubakana n’abandi! Abanyamulenge bashyamiranye na FPR-I, yahoze ibatwara mu kinyoma cyo kugambanira igihugu cyabo cya DRC; n’izindi mpunzi zo muri Kivu y’Amajyaruguru zitindijwe n’umutekano ngo zisubirire iwabo. Ubwo zari zirambiwe u Rwanda zishoye mu masasu avugira iwabo; habaye ibibazo maze FPR-I ibacuramo inkumbi, kujya itagira ibinya byo kumena amaraso! Niba abaturanyi baravumbuye ikinyoma cyubakiyeho FPR-I; Abanyarwanda ikaranga umunsi ku wundi nibo bakiri mu bitotsi?

Magingo aya FPR-I irarwana na diplomasiya yayo yazambye, kubera ko amahanga n’imiryango mpuzamahanga bamenye ukuri; bakaba batagihwema kunyomoza ibinyoma by’inkotanyi muri za raporo zitandukanye ziyihaniza! Abanyamakuru n’abashakashatsi bahinduye imyumvire, baravuga FPR-I ibigwi byayo bibi, ku bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye byahoze bisingiza ikinyoma! None se Abanyarwanda FPR-I ikaranga umunsi ku wundi nibo bakiri mu bitotsi; mu gihe n’ab’i kantarange batari ku musonga wayo bakangutse!?

Intwaro imwe rukumbi FPR-I ifite yo gucubya iyi mpinduramatwara iri ku bise byayo, ni uguhindura ikaba ishyaka riyobora Leta igendera ku mategeko n’inyungu z’abenegihugu; naho iterabwoba, guhohotera, gufunga no guhotora barasera mu mazi! Birashoboka se, cyangwa ni birya by’akabaye icwende!? Ibihe bya vuba biri imbere bizambere umugabo!

1 COMMENT

  1. […] Naherutse kwandika, mvuga ko intambara Kigali irwana n’Abanyarwanda bisanzurira ku mbuga nkoranya-mbaga, zirimo na “Youtube”, ari intambara yo kwirasa ikirenge! Prezida KAGAME nawe aherutse kugaragaza ko nawe uri umunyarwanda, ukeneye imbuga nkoranyambaga nka “Youtube” ngo azisukeho intimba ye yendaga kumumena umutima! Ni nyuma y’uko bamwe mu basangirangendo be b’inkotanyi zo mu nda y’ingoma, bakiri mu gihugu -dore ko abandi bishwe, abandi bakaba bari mu bihome, naho abandi baratorongejwe-, barimo n’abigeze kuba ba Ministri, bari bamaze kwitabaza izo mbuga, ngo bazisukeho intimba zabo zendaga kubasandaza umutima! […]

Comments are closed.