Nyuma yo gushyirwaho igitutu Kizito Mihigo yasabye imbabazi akura n’indirimbo ye ku rubuga rwe!

    Umuhanzi w’umunyarwanda Kizito Mihigo nyuma yo gushyirwaho igitutu ndetse hakabaho no kwifatirwa ku gahanga na bamwe  kubera indirimbo ye yise: Igisonanuro cy’urupfu. Ubu iyo ndirimbo ntabwo ikigaragara ku rubuga rwa Kizito Mihigo.

    Iyi ndirimbo ikimara gusohoka yavuzwe byinshi cyane cyane ko yasabaga abanyarwanda kwibuka abanyarwanda bose bapfuye badatoranije,  Muri iyo ndirimbo harimo amagambo agira ati:“…nta rupfu rwiza rubaho yaba jenoside cyangwa intambara, uwishwe n’ abihorera, uwazize impanuka…abo bavandimwe aho bicaye baradusabira…” “…jenoside yangize imfubyi ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira…” byumvikane ko hari abafite icyo bishinja iyo ndirimbo yakorogoshoye dore ko byari bivuzwe n’umuhanzi uzwi kandi badashobora gupfa gushinja ko abogamiye kuri politiki y’abatavuga rumwe na Leta ya FPR.

    Mu butumwa Bwana Kizito Mihigo arasa nk’uhumuriza ndetse akisegura ku baba barababajwe n’iriya ndirimbo aho agira ati:

    “Naho indirimbo ya Gikristu, Igisobanuro cy’urupfu, nasohoye mu kwezi gushize, ntabwo izacurangwa, bitewe nuko bamwe bangaragarije ko ishobora gukomeretsa ibikomere byabo, abandi bakagaragaza ubushake bwo kuyikoresha ku nyungu zabo mu mpaka za ngoturwane. Niba hari umuntu rero wakomerekejwe n’indirimbo yanjye IGISOBANURO CY’URUPFU, cyangwa se izindi ndirimbo nahimbye, musabye imbabazi n’umutima wanjye wose kandi, nk’uko bisanzwe, nzahora nakira inama z’abantu bose bifuza ko ibihangano byanjye byakomeza kandi bikarushaho gufasha abanyarwanda bose, ndetse n’isi yose. Icyo mba ngamije iyo ndirimba indirimbo zanjye, cyane cyane izishingiye ku kwemera, ni ugufasha abantu gukira ibikomere, kubatoza gukundana, gukunda Imana, gukunda igihugu no kwiyunga. Ariko nanjye ndi umuntu, njya nibeshya cyangwa ngakora amakosa. Niyo mpamvu nsabye imbabazi abantu bumvise ko indirimbo yanjye yaba yabakomerekeje ku buryo ubwo ari bwo bwose.

    Sinarangiza ntibukije abantu bose bazasoma ubu butumwa, ko Jenoside yakorewe abatutsi atari igikoresho cyo gukinisha, cyangwa guharanira inyungu zabo. Amateka n’ubwo yaba ari mabi, tujye tuyubaha, tuyavuge uko yabaye. Jenoside yakorewe abatutsi, ari nayo yonyine yabaye mu Rwanda, niwo musaraba w’u Rwanda. Uruhare rwa buri wese rero rurakenewe kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kigaragaze ko nyuma y’umusaraba, hariho izuka.

    “Umuntu utema imizi y’igiti, aba agamije kwica imbuto zacyo. Umuntu upfobya amateka, aba agamije kwica ejo hazaza.”

    Igitangaje muri ibi byose n’ukuntu umuntu wumva ko yapfushije yababaye yakumva ko undi nawe wapfushije adafite akababaro cyangwa adafite uburenganzira bwo kukagira. Rero iyo umuntu asesenguye abashyize igitutu cyane kuri Kizito Mihigo si abiciwe kuko nta nyungu baba bafite mu kubabazwa n’uko bagombye kuzirikana abandi bapfuye ahubwo abafite icyo bishinja bishe nibo bafite ikibazo kuko n’ubundi ubwicanyi bwakozwe na FPR impamvu buhakanwa nta yindi mpamvu aretse gutinya ubutabera bw’ababugizemo uruhare maze bakikinga inyuma ya Jenoside ngo badahanwa bitwaza akababaro k’abandi kandi bizwi na bose ko ntacyo bibabwiye ahubwo bagombaga kumena amagi kugira ngo barye umureti.

    Mushobora kumva iriya ndirimbo igisobanuro cy’urupfu hano hasi:

     

    Ubwanditsi

    The Rwandan