Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru dukesha igitangazamakuru rwandamagazine.com muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017 ni avuga ku itabwa muri yombi ry’abakinnyi 2 b’ikipe ya Rayon Sports,Yannick Mukunzi na Rutanga Eric, nyuma y’urupfu rw’umutoza wungirije Hamadi Ndikumana Katauti, n’ifungwa ry’umutoza, Olivier Karekezi!
Nk’uko icyo gitangazamakuru kibivuga ngo mu ijoro ryakeye ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo Polisi yabataye muri yombi ibakuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro aho basanzwe babana.
Uwahaye amakuru Rwandamagazine.com yemeje ko bashobora kuba bakurikiranyweho icyaha kimwe n’umutoza wabo Karekezi Olivier. Polisi yahise ibajyana ku Kacyiru ku cyicaro gikuru.
Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye n’umukozi wabo wo mu rugo, yatangaje ko Yannick we yari yabanje gufatwa mbere ataragera mu rugo avuye gukina umukino wa Mukura VS naho Rutanga we agafatwa mu masaha ya nijoro.
Yagize ati ” Yannick we yahise afatwa ejo akiva gukina, ntanubwo yigeze agera mu rugo
Mu kiganiro Rwandamgazine.com yagiranye n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, yavuze ko amakuru yari atarayamenya neza ko ari butange amakuru arambuye mu masaha ari buze.
Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Romami Marcel uri gutoza Rayon Sports by’agateganyo yemereye iki gitangazamakuru aya makuru gusa nabo ngo nibwo bari bakiyamenya, ko nta byinshi bari bakamenye.
Karekezi Olivier yari yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2017 akurikiranyweho ibyaha ngo yakoze yifashishije itumanaho n’ikoranabuhanga nkuko biheruka gusobanurwa n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege.
Hari amakuru yamenyekanye ko Olivier Karekezi ashinjwa kugambanira igihugu ngo Akaba we n’abandi bantu bavugwaho kuba barahererekanije ubutumwa bwa Email bugamije kudatuma ikipe y’u Rwanda amavubi itsinda iya Ethiopia. Ibi bikaba byari bigamije guhangana n’umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Vincent Degaule Nzamwita ukunze kumvikana yita abanyamahanga abakinnyi bakiniye ikipe y’amavubi mu bihe byashize.
Amakuru atangwa n’ikinyamakuru Ruhago yacu avuga ko Rutanga Eric yafashwe n’abantu babiri bambaye imyenda ya gisivili, undi umwe wambaye impuzankano ya Polisi n’undi umwe abababonye bise ’Umujepe’. Birahwihwiswa ko hafi y’abakinnyi ba Rayon Sports bose bakina mu ikipe y’igihugu bashobora kugira ibyo babazwa. Rutanga Eric yafashwe ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere, ubwo bari bamusanze aryamye aruhuka. Ubwo bari bamaze kumwambika amapingu ataranasobanurirwa icyo afatiwe, yahise ajyanwa mu modoka ya pickup akinjiramo atungurwa no kubonamo mugenzi we bakinana muri Rayon Sports no mu ikipe y’igihugu, Yannick Mukunzi. Ayo makuru kandi avuga ko Yannick Mukunzi we yatawe muri yombi akiva ku mukino ikipe yabo yari yakinnye na Mukura VS, ku buryo ubwo Rutanga yafatwaga, uyu mukinnyi (Yannick) yari acyambaye imyenda yari yakinanye, ari na bwo bamuzaniraga indi myenda mu modoka yari yicayemo.
Igitangazamakuru igihe.com kivuga ko cyabonye amakuru avuga ko abo bakinnyi ngo ubwo bari bagiye gukina umukino wahuje u Rwanda na Ethiopia i Addis Abeba ndetse n’uwahuje amakipe yombi i Kigali ngo bari basabwe n’umutoza wabo gutsindisha ikipe y’igihugu Amavubi.
Karekezi ntiyabashije gushyingura Katauti Hamad wari umutoza umwungirije muri Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.
Biravugwa ko umufasha wa Olivier Karekezi, ukomoka mu gihugu cya Sweden akaba yaranize amategeko yashyizeho ikipi y’abanyamategeko igamije kumufasha kuburanira umugabo we.
Eric Rutanga yatsinze igitego cya mbere cy’Amavubi kuri coup franc mu mukino wa mbere wahuje u Rwanda na Ethiopia I Addis Abeba ku wa 5 Ugushyingo 2017 mu gushaka itike yo kujya mu mikino ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika (CHAN 2018) izabera muri Maroc, umukino ukaba wararangiye U Rwanda rutsinze ibitego 3 kuri 2 bya Ethiopia.