Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier, kuri uyu wa mbere mu gitondo yasubukuye imirimo mu ikipe ye nk’uko RuhagoYacu yari yabitangaje, akaba yakiriwe neza n’abakinnyi, abayobozi n’abafana ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo.
Uyu mutoza w’iyi kipe ya Rayon Sports yamaze iminsi 17 muri gereza, kuva yafungwa hakaba nta mpamvu yigeze itangarizwa abakunzi b’umupira w’amaguru.
Urukumbizi rwari rwinshi ku bakinnyi b’uyu mutoza
Olivier Karekezi yasanzwe ku itabaro ry’urupfu rwa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, atwarwa na Polisi, kuva icyo gihe (Tariki ya 15 Ugushyingo) kugeza afunguwe (tariki ya 02 Ukuboza) nta ruhande na rumwe yaba Polisi y’u Rwanda cyangwa umutoza Karekezi Olivier, rwigeze rutangaza impamvu nyakuri uyu mutoza yafunzwe iyi minsi yose.
“Ndashima Imana ko nongeye kugaruka mu kazi kanjye nkongera kubona abakinnyi banjye, ndishimye bikomeye.” Karekezi Olivier aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere nyuma y’imyitozo yo mu Nzove.
Karekezi yashinjwaga kugambanira ikipe y’igihugu
Uyu mutoza avuga ko ageze mu maboko y’abashinzwe umutekano mu Rwanda, bamushinje kugambanira ikipe y’igihugu, icyaha mu buzima bwe atigeze atekereza gukora.
“Nabwiwe ko nashatse kugambanira ikipe y’igihugu ku mukino wa Ethiopia. Nababwiye ko bidashoboka kuko nababwiye ko Rayon Sports yari ifitemo abakinnyi 8, kandi bose naboherereje ubutumwa mbere mbifuriza amahirwe masa, binongeye nkaba narandikiye umutoza wungirije Mashami ubutumwa nyuma y’umukino, mubwira ko nishimiye intsinzi bagize.”
Lomami wari wamusigariyeho yabanje kumuha raporo/Foto Hardy
Karekezi yashinjwe n’umusore w’umurundi witwa Thierry
Karekezi ajya gufatwa n’inzego z’umutekano, ni amakuru bakesha umusore w’umurundi witwa Thierry werekanye ubutumwa bugufi yandikiranye na Karekezi amushinja ko yashakaga ko baroga ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
“Hari umusore witwa Thierry ni we wazanye ubutumwa bugufi avuga ko twandikiranye anshinja kuba naramuciyeho nshaka gutsindisha Amavubi.”
“Ibi ntabwo ari byo na gato, kuko mu butumwa bugufi twandikiranye harimo n’aho nanditse mu Kirundi, kandi njye sinzi ikirundi, byongeye kandi uyu ntabwo njye nziranye na we.”
“Yarebye ifoto yanjye yari kuri whatsapp ayikura kuri google, arangije aba ari yo akoresha yandikaho amazina yanjye ubundi afata telefoni 2 akajya yiyandikira ubutumwa akanisubiza.”
Yakomeje agira ati “Muri macye njye ntabwo nari nzi uyu musore, kuko mu mezi 4 hafi 5 maze inaha ntabwo nigeze mbonana na we n’inshuro n’imwe. Namubonye bwa mbere twicaranye ku meza ari ku nshinja ko naje kumureba ndi mu modoka ya benz y’umweru ngo twicara mu kabari ahantu, ngo nta muntu wigeze atwakira, ariko byose byari ibihimbano.”
Uyu mutoza yakrikiranye imyitozo y’abakinnyi be, ubona acyeye mu maso/Foto Hardy
RuhagoYacu yamenye ko uyu Thierry yabaga i Kabuga, bikavugwa ko asanzwe ari inshuti ya Nzamwita Vincent De Gaulle, umutoza Mashami Vincent w’Amavubi ngo na bamwe mu bakinnyi b’Amavubi.
Abanyamakuru babajije Karekezi niba yararezwe na FERWAFA nk’uko bivugwa, Karekezi atangaza ko atazi niba ari Degaule cyangwa FERWAFA yamureze, icyo yabonye ari uko uyu musore ari we bahuye amushinja, atazi uwagejeje ikirego mu ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’u Rwanda
“Niba ari FERWAFA yatanze ikirego, niba ari Thierry wagitanze simbizi, igikuru ni uko inzego z’umutekano zabikurikiranye kuri ubu nkaba ndi hanze.” Karekezi Olivier, nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere.
Karekezi avuga ko abakinnyi be batigeze baza kumushinja
Polisi y’igihugu yahamagaje Rutanga Eric na Yannick Mukunzi, bikavugwa ko bari bajyanywe gushinja Karekezi, ariko uyu mutoza yabihakanye avuga ko atari ko bimeze, kuko aba basore bari bagiye kubazwa na bo kuri iyi dosiye, ariko ntabyo kumushinja byarimo.
Abakinnyi batari mu ikipe y’igihugu bakaba batanarwaye ni bo bakoze imyitozo bonyine
Karekezi yongeye kwitsa avuga ko akunda igihugu cye, kandi yishimira ibyo yakoze mu ikipe y’igihugu, anavuga ko n’abandi bagakwiye kubanza guharanira kugira icyo bakora, cyafasha igihugu na ho we nta kibazo afite na gito.
Uyu mutoza yatunguwe no kwishyuzwa ku mukino wa Ethiopia kandi atari asanzwe yishyura
Olivier yemereye abanyamakuru ko ku mukino wa Ethiopia yaciwe amafaranga yo kwishyura itike yo kwinjira kandi yari asanzwe atishyura.
“Nageze ku kibuga ndi kumwe n’umufasha wanjye, banga ko twinjira, bavuga ko ngomba kwishyura, mbabajije uko byagenze icyaba cyahindutse, bambwira ko ari itegeko bahawe.”
“Umugore wanjye yasobanuje ababwira ko njye nakiniye ikipe y’igihugu ntagakwiye kwishyuzwa amafaranga yo kwinjira mu mukino, ko we yakwishyura ariko batagakwiye kwishyuza uwahoze akinira Amavubi ari na yo aje kureba, barabyanga, twese twishyuye ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda turinjira.”
De Gaulle ntanshinzwe-Karekezi Olivier
Uyu mutoza yabajijwe niba nta kibazo kidasanzwe afitanye na Perezida wa FERWAFA, avuga ko nta gihari kuko atari umukoresha we.
“Mu minsi ishize hari ababonye ntishimira ibyo yari yavuze ku bahoze bakinira Amavubi, ubu rwose nta kibazo mfitanye na we.”
“De Gaulle ntaho mpurira na we kuko ntabwo anshinzwe, sintoza ikipe y’igihugu, ndumva ari bwo naba ndi mu nshingano ze.”
“Ibyo yavuze ejo bundi ntacyo nigeze mbivugaho.”
Karekezi Olivier yiteguye gukomeza akazi ke!
Uyu mutoza yavuze ko yashenguwe bikomeye no gutakaza umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti, ariko yiteguye gukomeza akazi ke, kandi akizera ko azabona umusaruro mwiza mu ikipe ya Rayon Sports.
“Ntabwo nzasubira i Burayi nzakomeza amasezerano yanjye n’ikipe ya Rayon Sports, ngiye kwicara nganire n’abayobozi ba Rayon Sports dushake umutoza wo kungiriza, ubuzima bukomeze.”
Abayobozi ba Rayon Sports barimo Gacinya, King Bernard na Prosper bari mu bakurikiranye imyitozo y’ikipe yabo kuri uyu wa mbere/Foto Hardy
Rayon Sports ifite umukino na Etincelles ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.
Bimenyimana Bonfils Caleb yakiranye urugwiro Umutoza we Karekezi Olivier
Rayon Sports izakina na Etincelles kuwa kabiri w’icyumweru gitaha
Olivier Karekezi kugeza ubu yungirijwe na Preparateur physique, Lomami Marcel
Source: Ruhago yacu