Padiri Charles MUDAHINYUKA yatabarutse

Padiri Charles Mudahinyuka wahimbye indirimbo ‘Imihigo yacu’ benshi bakunda kita ‘u Rwanda rw’ejo ruzamenya gusoma’, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aguye aho yakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Rukoma iherereye muri Diyosezi ya Kibungo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo, Kambanda Antoine, yemeje amakuru y’urupfu rwa Padiri Mudahinyuka wamenyekanye cyane mu muziki wanditse mu buryo bwa gihanga bw’amanota (Solfège).

Yagize ati “Nibyo yitabye Imana muri iki gitondo azize uburwayi. Yari asanzwe afite uburwayi abaganga bamukurikiranagaho. Yaguye mu rugo ariko muganga araza kuduha byinshi.”

Musenyeri Kambanda yakomeje avuga ko Padiri Mudahinyuka yari asanzwe arwara diabète yajyaga izamuka ubundi ikamanuka. Avuga ko atigeze aremba kuko yapfuye agikora imirimo ye ku rwego rw’iyo ashoboye.

Padiri Mudahinyuka ari mu bapadiri 16 babuhawe mu 1980, barimo Musenyeri Justin Kayitana, Jean Damascène Bimenyimana na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wigeze kuyobora Diyosezi ya Kibungo.

Musenyeri Kambanda avuga ko ari umupadiri wakoze umurimo we neza kandi akoresha impano y’umuziki yari afite.

Yagize ati “Yari umupadiri witangiye ubutumwa bwe, ku buryo bw’umwihariko yari afite impano y’umuziki yatoje benshi. Yahimbye indirimbo zizwi mu Rwanda hose kandi apfuye akiri muri Paruwasi agisohoza ubutumwa.”

Uyu mupadiri benshi bamuzi ku ndirimbo yitwa ‘Imihigo yacu’ bakunda kwita ‘u Rwanda rw’ejo ruzamenya gusoma’, yamamaye mu kiganiro ‘Urubyiruko rw’u Rwanda’ gitambuka kuri Radiyo Rwanda. Iyi ndirimbo yaririmbwe bwa mbere n’Abafaratiri bo muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda mu 1979/1980.

Hari kandi indirimbo ‘Mwana w’iwacu’ irimo amagambo meza ahamagarira abana b’u Rwanda kuba intwari n’abanyamurava. Ihamagarira abanyarwanda gukunda igihugu cyabo no kuba bakitangira.

Zimwe mu ndirimbo zahimbwe na Nyakwigendera Padiri Charles MUDAHINYUKA:

 

 

https://www.facebook.com/100008243673483/videos/2011698099114960/